Amafaranga yagenewe 9YBE agera kubo yagenewe nta kibazo - Ubushakatsi

Amafaranga agenerwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) agera ku bagenerwa bikorwa nta kinyuranyo kigaragayemo keretse ubukererwe no kutubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi; nk’uko ubushakashatsi bwa Transperency Rwanda bubigaragaza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu hose bwerekanye ko 95% by’abarimu, ababyeyi n’abanyeshuri bazi iyi gahunda, naho 80.9% bashima uburyo ayo mafaranga akoreshwa.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012 bugamije gukurikirana uko amafaranga agenerwe abaturage akoreshwa.

Zimwe mu nzitizi bwagaragaje ni uko hakiri ubukererwe mu gutanga ayo mafaranga kuva ku minsi 17 kugeza kuri 97. Abandi 41% by’ababajijwe batangaje ko ayo mafaranga atangwa akwiranye n’abayasabye.

Aganira n’abanyamakuru, Perezida wa Trensperency Rwanda, Marie Immaculee Ingabire, yatangaje ko amafaranga amaze gutangwa kuri ubu burezi bw’imyaka icyenda agera kuri miliyoni 1.6 y’amadolari.

Ati: “Ushatse kureba ku ireme ry’uburezi ntiwahita wemeza ko hari icyakozwe ariko wibanze ku kureba niba buri mwana w’Umunyarwanda ashobora kugira amahirwe yo kugera ku ntebe y’ishuri wavuga ko ahubwo byarenze ibyari bitegerejwe”.

Hagiye hubakwa amashuri ajyanye n'igihe tugezemo. Aya ni amwe mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda yubatswe mu karere ka Gatsibo.
Hagiye hubakwa amashuri ajyanye n’igihe tugezemo. Aya ni amwe mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yubatswe mu karere ka Gatsibo.

Ntibyoroshye guhita umuntu abara ireme ry’uburezi kuko aribwo iyi gahunda igitangira; nk’uko bitangazwa na Perezida wa Trensperency Rwanda, ariko yizeza ko bazakomeza gukora ubushakashatsi bwo kubikurikirana.

Minisitiri wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Haberamungu Mathias, yatangaje ko bishimishije kubona amashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda agaragara kwitwara neza, nk’uko amanota aheruka y’ibizami bya Leta yabigaragaje.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko 80% by’ababajijwe bavuze ko itangwa ry’amasoko rikorerwa mu mucyo, 70.2% bavuga ko abarimu n’ababyeyi bagira uruhare mu ikoreshwa ry’ayo mafaranga.

Abantu 66.4% by’ababajijwe bo bavuze ko n’ubwo ayo mafaranga atangwa ababyeyi bagitanga amafaranga y’ishuri naho 10.1% bagaragaza ko bazi abana birukanywe mu mashuri kubera ikibazo cy’amafaranga.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka