Albert Nsengiyumva yakuwe muri Minisiteri y’Uburezi
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yatangaje ko Nsengiyumva Albert wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuwe kuri uyu mwanya.
Itangazo Minisitiri Murekezi yasinyeho kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2015, rigira riti “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga Perezida Kagame yavanye ku mirimo Nsengiyumva Albert wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.”

Nsengiyumva yashyizwe kuri uyu mwanya tariki 25 Gashyantare 2013, avuye muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Kigali Today
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
None se iyi nkuru ko nta bucukumbuzi burimo.
Ni iyi mpamvu yatumye avanwaho?
Rwose muba mwageze yo mujye muduha inkuru zicukumbuye twoye gucyeka no guhimba tubeshya kugira ngo turyoshye inkuru.
HE,buriya arabona umusimbura umusumba su ubwa mbere yaba atweretse ubushishozi bwe bwi indashyikirwa..
Azize ruswa yatse mu isoko ryari gutangwa kuri polytechnic ya ULK, iryo soko rihawe indi companey atifuzaga, ahita afunga iyo polytechnique, Kdi imaze umwaka wose ikora! Ntimukibwire ko kwitwa minister mu rda re’ubu ari ugukora ibyo ushakamu nyungu zawe.
uyu mugabo yarashoboye TVET ariko kubwo ubushishozi bwa nyakubahwa perezida wa repubulika aradushakira undi ubishoboye nawe.