Abayobora amashuri baravuga iki ku igabanuka ry’umusanzu utangwa n’ababyeyi?

Abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS), baravuga ko batewe impungenge n’icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi bari basanzwe batanga ku bigo by’amashuri, kuko bishobora kuzagira ingaruka ku bigo bayobora.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko batewe impungenge n'igabanuka ry'imisanzu itangwa n'ababyeyi
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko batewe impungenge n’igabanuka ry’imisanzu itangwa n’ababyeyi

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishyiriyeho amabwiriza mashya ajyanye n’imisanzu ntarengwa y’ababyeyi irimo n’amafaranga y’ishuri, azatangira gukurikizwa mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023 uzatangira tariki 26 Nzeri 2022.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko imisanzu bakaga ababyeyi hari ibibazo yakemuraga kandi bigakemukira igihe bitewe n’uko yahitaga aboneka ku buryo kuba batazongera kuyabona, hari icyuho kizaterwa no kuba batakibona umusanzu w’ababyeyi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Padiri Edmond Cyiza Rudahunga ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya Father Lemon Kabuga TSS. Avuga ko icyemezo cyo kugabanya umusanzu w’ababyeyi ari inkuru nziza ku babyeyi ndetse no ku bandi bantu bifuza ko uburezi bwagera kuri bose, ariko ngo ku ruhande rw’abayobozi b’ibigo by’amashuri bishobora kuzabakoma mu nkokora ukurikije aho ibiciro bigeze.

Ati “Twebwe rero tubona ko iyo gahunda cyane cyane mu mashuri y’ubumenyingiro, ukurikije aho ibiciro bigeze, ntabwo haburamo ko wenda ishuri rihura n’imbogamizi, kubera ko ibiciro byazamutse ku masoko, hakagira n’icyiyongeraho cyane cyane mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta kubw’amasezerano aba agomba gukoresha amasoko, na byo bituma ibiciro birushaho kwiyongera”.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bifuza ko umusanzu bagenerwaga na Leta wakwiyongera kugira ngo uzibe icyuho gishobora guterwa no kugabanuka kw'umusanzu w'ababyeyi
Abayobozi b’ibigo by’amashuri bifuza ko umusanzu bagenerwaga na Leta wakwiyongera kugira ngo uzibe icyuho gishobora guterwa no kugabanuka kw’umusanzu w’ababyeyi

Akomeza agira ati “Kugira ngo bitagira ingaruka z’amikoro bitera ku kigo, tubona ko ari ngombwa ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera, ubuyobozi n’ababyeyi barushaho kongera inkunga badutera, haba mu bijyanye n’ibyo twita Capitation grant cyangwa amafaranga ya School feeding, ibyo byose byatuma uwo mwanzuro ugororokera bose”.

Mugenzi we witwa Jean Bosco Ndagijimana ni umuyobozi wa ES Kayumbu TVET. Avuga ko bitewe n’ibyo bari bamenyereye guhungabana bitazabura.

Ati “Abantu niba bari bamenyereye ko bafite ingengo y’imari itangwa n’ababyeyi hafi ku kigero cya 70%, uruhare rw’ababyeyi rukaba rwavuyeho wenda kuri 70% rukaza kuri 50%, Leta na yo n’ubwo hari icyo yashyizeho ariko ntabwo byahura neza na rwa ruhare ababyeyi batangaga”.

Akomeza agira ati “Kuko niba abantu bakoraga gahunda y’ibikorwa bakavuga bati ikigo kizagura ibikoresho runaka gishingiye ku musanzu w’ababyeyi, uyu munsi wa none ntabwo umusanzu w’ababyeyi uzakomeza kugura ibikoresho kuko n’inshingano za Leta, hazabaho gutegereza no kurindira ko wa musanzu wa Leta uza kugira ngo uvaneho icyo cyuho, kandi amafaranga yayo aza mu byiciro ntabwo ari kimwe nk’uko ababyeyi bayatangiraga rimwe”.

Umuyobozi wa RTB Paul Umukunzi avuga ko bagomba gusobanurira abayobozi b'ibigo by'amashuri ko ababyeyi atari bo batezweho amikoro y'ikigo
Umuyobozi wa RTB Paul Umukunzi avuga ko bagomba gusobanurira abayobozi b’ibigo by’amashuri ko ababyeyi atari bo batezweho amikoro y’ikigo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Paul Umukunzi, avuga ko bagira ngo uburezi bw’u Rwanda bubeho ntawe buheza bitewe n’ubushobozi buke yaba afite.

Ati “Kugira ngo ibyo bigerweho birasaba ko amashuri yumva ko umubyeyi atari we dutegaho byose, ahubwo agasabwa bike bishoboka kubera ko byinshi Leta iba yabitanze. Birasaba ko amashuri agenda asobanurirwa akumva neza ko uku kugabanya amafaranga y’ishuri biba byarizwe neza, ku buryo ayo mafaranga make umubyeyi ashobora gutanga yafasha umwana kwiga, kandi akaba yakwiga neza”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga Tekiniki, Imyuga n’ubumenyingiro (TVET), Claudette Irere, avuga ko imyanzuro yafashwe igamije gufasha umunyeshuri kurushaho kwiga neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga na TVET, Claudette Irere
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga na TVET, Claudette Irere

Ati “Ibyinshi n’ubundi Leta isanzwe ibitanga, ibituma ishuri rishobora kubaho rikagira ubuzima, hari n’amafaranga dusanzwe dutanga y’ibyo kurya na yo ntabwo twayahagaritse ahubwo twarayongereye. Icyo twavuze kinakomeye ni uko abayobozi b’amashuri babyukaga mu gitondo bagashyiraho ibintu bitumvikanyweho n’ababyeyi bose bisa nk’ibiremereye babihagarika, twashyizeho igiciro twumva ko ari fatizo cyatuma umubyeyi yohereje umwana aba yizeye ko ari bubeho kandi akiga neza”.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko andi mafaranga abayobozi bashobora gusaba ababyeyi nk’umusanzu byumvikanyweho n’inteko y’ababyeyi atagomba kurenga 7,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese mumashuri abanza nabo bazajya bishyura 7000

Tharcisse yanditse ku itariki ya: 20-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka