Abaturage batangiye kugerwaho n’inyungu z’ibikorewa muri TVT

Ishuri rya Tumba College of Technology ryatangiye kugeza ibikorwa abanyeshuri bahiga bahanga kugira ngo bibafashe mu kubongerera ubuzima bwiza.

Ibyo bikoresha ni ibishyushya amazi bahaye amavuriro kugira ngo abarwayi bashobore koga na za mudasobwa bakora baha ibigo by’amashuri bizikeneye, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iki kigo Eng. Gatabazi Pascal.

Ikigo nderabuzima cyaTum bacyahawe imashini ishyushya amazi ikoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y'izuba.
Ikigo nderabuzima cyaTum bacyahawe imashini ishyushya amazi ikoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Avuga ko ibyo babikora kugira ngo ubumenyi batanga ntibugarukire mu ishuri gusa ahubwo bubafashe no kugirira akamaro abaturage.

Umuybozi wungirije muri iki kigo kigo, Mukanyandwi Jacqueline, avuga ko abarwayi babona amazi ashyushye ku buryo bworoshye n’ababyeyi babyaye ntibabure amazi ashyushye yo koza impinja.

Avuga ko ibyo byanagabanyije imyotsi yo gucana buri kanya bashyushya amazi yo koga, n’ikibazo k’inkwi babonaga bibagoye.

lcyumba kirimo imashini za mudasobwa zahawe iki kigo cy'amashuri naTumba college of Technology, aba banyeshuri biga ikoranabuhanga bakoresha.
lcyumba kirimo imashini za mudasobwa zahawe iki kigo cy’amashuri naTumba college of Technology, aba banyeshuri biga ikoranabuhanga bakoresha.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 5 Ukwakira 2015, mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (TVT Week). Muri iki cyumweru kandi mu Rwanda haje abashyitsi baturutse muri Botswana n’icya Angola

Abo bashyitsi bagendereye u Rwanda ni Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe iterambere ry’ubumenyingiro muri Botswana KGOTLA Kennety Autlwetse, n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro muri Minisiteri y’uburezi muri Angola Narciso Benedito.

Icyumba abanyeshuri baTumba College bigiramo ikoranabuhanga.
Icyumba abanyeshuri baTumba College bigiramo ikoranabuhanga.

Narciso Benedito yashimiye ubufatanye bw’igihugu n’iki kigo, avuga ko ubumenyi iki kigo giha urubyiruko bugamije iterambere ry’abaturage gifasha.

Marie Solange MUKASHYAKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

WDA yagiye ifasha pe! Ariko abakozi babo nibo bagaruka bakagabana inkunga n’ibigo byazihawe. Les imbeciles. Niyo mpamvu ingero zose zitangwa ku mashuri ya Leta ntihagire na Private school nimwe ivugwa mu gikorwa nka kiriya kindashyikirwa

Mutimura yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka