Abarimu muri Lycée ya Ntyazo bigaragambije banga gutanga ibizimini

Abarimu bo mu ishuli ryigenga rya Lycée ya Ntyazo riri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bigaragambije tariki 06/07/2012 banga gutanga ibizimini byabo ngo byandikwe kubera ikibazo cyo kumara amezi atandatu badahembwa.

Icyo cyemezo cyafashwe mu gihe ibizamini muri icyo kigo byari biteganyijwe ko bitangira gukorwa ku wa mbere tariki 09/07/2012.

Abarimu bahengereye ibizamini biri hafi gutangwa bahita bibikaho ibizamini byabo; nk’uko Emmanuel Twagirayezu umuyobozi wa Lycée ya Ntayzo yabibwiye Kigali Today tariki 06/07/2012.

Twagirayezu asobanura iby’icyo kibazo muri aya magambo: “Abarimu banze gutanga ibizimini ngo kereka bahembwe kuko bamaze amezi 6 badahembwa”.

Abarimu batanu nibo banze gutanga ibizamini ariko hari aho byageze umwe muri bo yemera kubitanga abandi bane basigaye batera utwatsi ubuyobozi bw’ikigo banga kubibaha ngo byandikwe na mudasobwa.

Abarimu bagaragaje akababaro kabo bigaragambya barimo abitwa: Ntireganya Vedaste, Niyonsaba Olive, Ngutegure Gaids, Ntagwabira Emmanuel na Rurangwa Laurent.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko iki cyemezo gikarishye cyafashwe nabo barimu cyabaye mu gihe haburaga iminsi mike kugira ngo bahembwe ibirarane byose bafitiwe.

Ubwo twateguraga iyi nkuru abarimu bane bari banze gutanga ibizamini bari bagikora inama yo kubitekerezaho ngo barebe neza niba bashobora gutanga ibyo bizamini bikandikwa mu gihe bagitegereje ko imishahara yabo igezwa kuri konti zabo.

Si ubwa mbere muri icyo kigo cya Lyéee ya Ntyazo habereye imyigaragambyo nk’iyo itewe n’ikibazo cy’amikoro make bafite muri uyu mwaka w’amashuli 2012.

Tariki 15/06/2012 abanyeshuli b’iryo shuli bahagaritse amasomo yabo bafata icyemezo cyo kuva ku cyicaro cy’iryo shuli n’amaguru berekeza ku biro by’akarere ka Nyanza binubira ko ibiribwa byabaye bike ndetse bashinja abarimu babo kuba baradohotse ku nshingano zabo kubera kumara amaze agera kuri atandatu badahembwa.

Ishuli ryigenga rya Lycée ya Ntyazo ryubatse mu mudugudu wa Kabusheja mu kagali ka Bugali mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko se abarimu babaziza iki? Amafaranga bahembwa akwiye kwikuba gatatu naho ubundi bameze nk’abakorera ubuntu kandi batanashimwa, cyakora nabo bavugurure imyigishirize kuko hariho abaroga abana. Urugero; mperutse guhura n’umwana wiga muri 9 years mubajije ngo 7x8=? biramunanira peeee!

INIMOG yanditse ku itariki ya: 8-07-2012  →  Musubize

Abo barimu barashize kabisa kumara amezi atandatu bakora ubudahembwa mbega mbega akarengane bakorewe abashinze icyi kigo nibarebe uko icyo kibazo cyakemuka bahembwe

yanditse ku itariki ya: 6-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka