-Abarimu bashima ibyiza Leta ikomeje kubagezaho

Abarimu bo mu murenge wa Byimana, barishimira ibyo Leta ikomeje kubagezaho, bakemeza ko nabo bagomba gufata iya mbere bakabibyaza umusaruro.

Ibi aba barimu babishimangiye tariki ya 05/10/2015, ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe Mwarimu.

Abarimu bemeza ko bahawe agaciro kabo na Leta
Abarimu bemeza ko bahawe agaciro kabo na Leta

Mu kwishimira ibyo bagezeho mu mwuga wabo w’uburezi, bamwe bashimangiye ko imibereho ya Mwarimu igenda ihinduka umunsi ku wundi, ugereranyije na mbere.

Ibi byose kubigeraho, ngo bakabikesha Leta ihora ibatekereza igaharanira iterambere rya Mwarimu.

Bishimira iterambere bamaze kugeraho
Bishimira iterambere bamaze kugeraho

Uwishema Vital ni umwarimu mu ishuri rya Mpanda mu murenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, ahamya neza ko kubera Umwarimu Sacco bahawe, yabashije kuyigana akayaka inguzanyo agakora imishinga iciriritse ubu akaba ageze ku rwego rushimishije.

Agasaba bagenzi be kudapfusha ubusa amahirwe Leta iba yarabahaye, bagaharanira kubyaza umusaruro. Ati “Baravuga ngo umwana mwiza umusiga yinogereza, rero natwe nitumenye ko Leta yacu yadusize, ubundi natwe twinogereze”.

Uyu murezi kandi agahamya ko, igihe cyose umwarimu yamenye kwihesha agaciro, ibyo akora nabyo ngo bitera imbere kandi bikarushaho gutanga umusaruro nyawo.

Abarimu bagize umwanya wo gusabana n'abayobozi
Abarimu bagize umwanya wo gusabana n’abayobozi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, wari waje kwifatanya n’abarimu ku munsi wabo, yabashimiye cyane uruhare bagaragaza mu kunoza akazi kabo neza, ariko nawe ashimangira ko mwarimu adakwiye kwicara ategereje umushahara gusa, ahubwo ko agomba no kubyaza umusaruro amahirwe amukikije.

Uyu muyobozi, akaba yijeje abarimu ko Leta izakomeza guharanira iterambere rya mwarimu, ariko nawe agasabwa gukomeza guharanira icyateza imbere ireme ry’uburezi.

Akaba yanasabye abarimu, gukomeza kuba intangarugero aho batuye, bafasha inzego z’ibanze mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti” Gushyigikira iterambere rya mwarimu ni ukubaka iterambere rirambye”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka