Abarimu barasabwa guhindura imyumvire ngo ireme ryitezwe ku nteganyanyigisho nshya rizagerweho

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) butangaza ko integanyanyigisho izatangira gukoreshwa kuva muri Mutarama 2016 ari nziza ku ireme ry’uburezi bushingiye ku bushobozi ariko ngo irasaba ko abarimu bahindura imyumvire bakirinda ubunebwe.

Imyiteguro yo gutangira gukoresha iyo nteganyanyigisho muri Mutarama 2016 mu mashuri y’inshuke, umwaka wa 1 n’uwa 4 mu mashuri abanza n’ayisumbuye irakomeje.

Abarimu 102 basoje amahugurwa y’iminsi 10 ku gutegura imfashanyigisho n’uko amasomo azagenda yigishwa icyumweru ku kindi (Scheme of work) kuri uyu wa 17 Kamena 2015 mu Karere ka Musanze.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gusoza ayo mahugurwa, Dr. Musabe Joyce, umuyobozi ushinzwe integanyanyigisho n’imfashanyigisho muri REB, atangaza ko abo barimu ari bo bazifashishwa mu guhugura abandi mu turere.

Icyakora, Dr. Musabe avuga ko kugira ngo iyi nteganyanyigisho izafashe umunyeshuri kugera ku burezi bufite ireme, ngo umwarimu agomba guhindura imyumvire isanzwe, agakora cyane.

Agira ati “iyi nteganyanyigisho ni nziza pe ariko ishaka umwarimu witanga, igashaka umwarimu ufite ubushake; igashaka umwarimu utari umunebwe… ni yo mpamvu muri iyo teacher manual (igitabo cya mwarimu) irashaka ko mwarimu ahindura imyumvire afate ibintu uko bitari bisanzwe…tubone abana bafite ubushobozi kurenza uko bari bameze.”

Ababyeyi n’abarimu barasabwa kugira iyi nteganyanyigisho iyabo kugira ngo izatume abana barangiza icyiciro cy’amashuri runaka bafite icyo bazi cyabagirira akamaro ku giti cyabo n’igihugu muri rusange.

Iyi nteganyanyigisho y’ amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Uburezi ku wa 23 Mata uyu mwaka, yitezweho kuzana impinduka mu burezi butanga ubushobozi, ubumenyi n’imyitwarire iboneye ku buryo umwana urangije azaba afite ubushobozi bwo kwishakira ibisubizo by’ibibazo bimukikije.

Uko iyi nteganyanyigisho ishyize imbere ubushobozi (competence-based curriculum) iteye, abarimu bagomba guha urubuga abana bakishakira ibisubizo, bo icyo bakora ni ukubayobora mu mikoro bakora babunganira igihe bibananiye.

Anastasie Nikuze, Umurezi mu Karere ka Nyarugenge ashimangira ko abana bazabona ubumenyi n’ubushobozi ndetse n’imyitwarire iboneye bikaba byari bikenewe cyane mu muryango nyarwanda hamwe no ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.

Ku masomo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baziga, hiyongereyeho igifaransa mu mashuri abanza, igiswahili n’isomo ryo kwiyemeza kuba rwiyemezamirimo rizwi nka “entrepreneurship” mu rurimi rw’icyongereza.

Amasomo yose baziga bazigishwa kuyabyaza umusaruro bahereye ku mahirwe abakikije bityo bakihangira imirimo ibyara inyungu; nk’uko bishimangirwa na Rutiyomba Flavien, umukozi wa REB ushinzwe iryo somo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

None se ko isaba ubwitange n’ibindi.Mwarimu azabikura hehe arya ubugali n’isosi y’inyanya?erega ireme riri mu maboko ya mwarimu.None se abandi niyo bahebwe make babona motivation ariko abarimu ngo ntayikibaho.Nawe mbwira ukuntu uwo muntu yatanga ireme?

cyuma janvier yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Nshimyeko Mwarebye Icyateza Imbere Ireme Ry,uburezi Nibyizape.Ariko Ntimureba Kumibereho Yamwarimu.Reka Mbabaze Umwarimu N,umukozi Wa Leta?Kuki Mutabahemba Nk,abandi Bakozi Bareta.Ndatekereza Ibyo Byose Muvuga Mutarebye Kumibereho Ya Mwarimu Ninkokubakira Kumusenyi.

Hagumimana yanditse ku itariki ya: 18-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka