Abarimu b’imyuga barinubira ikibazo cy’imishahara yabo ikiri hasi
Abarimu bigisha mu mashuri y’imyuga barinubira ikibazo cy’imishahara mito bahabwa kandi bagenzi babo banganya ashuri bigisha mu yandi mashuri bahembwa ayisumbuye ku yabo.
Abenshi muri abo barimu barangije amashuri yisumbuye bakora mu bigo byashyizweho na Leta kugirango bifashe abana baba barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye; batagize amahirwe yo gukomeza icyiciro cya kabiri (VTC).
Nkurunziza Jean Damascene ni umwarimu w’imyuga mu ishuri ryitwa VTC Mugusa riherereye mu ntara y’Amajyepfo. Avuga ko bahembwa amafaranga ibihumbi 27 gusa mu gihe abo banganya amashuri bigisha mu mashuri asanzwe bo bari mu bihumbi 40 birenga.
Nkurunziza asanga ubu ari ubusumbane bukabije kuko ngo bose bakora akazi kamwe kandi bakaba banganya amashuri.

Aba barimu bigisha muri aya mashuri batangiye mbere y’umwaka w’2009 ubwo hajyagaho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), baratangaza ko bafite ikibazo cy’ibirarane kugeza ubu batarakemurirwa.
Bavuga ko WDA yaje yishyura ibirarane by’abarimu batangiye akazi nyuma y’uko kibayeho ndetse n’abatangiranye nacyo ariko ngo abari bafite ibirarane bya mbere y’uko kijyaho bo nticyagira icyo kibamarira kugeza magingo aya.
Aha umuyobozi wa EDA, Jerome Gasana avuga ko ikibazo cy’imishahara y’aba barimu; iki kigo kibashinzwe kikizi ko kiri gushaka uburyo bagikemura ariko ngo ntibanyuranya n’itegeko rya Leta kuko ngo iyi mishahara igenwa n’itegeko.
Gasana avuga ko hari imishinga bakoze yo gufasha ibi bigo by’imyuga ndetse n’abakozi babyo kuburyo ngo ibi bibazo byabo bizaba byakemutse mu gihe ngo kitarambiranye. Yongeraho ko ikibazo cy’abakozi bacikaga ibi bigo batazongera ahubwo bazajya baharanira kuhakora.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|