Abarezi baratungwa agatoki kutita ku nfashanyigisho bahabwa

Ubuyobozi bw’Umushinga wita ku burezi (EDC) urasaba abarezi, abanyeshuri gufata neza ibikoresho utanga kugira ngo bizafashe n’abo mu gihe kizaza.

Bwabitangarije mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gashyantare 2016, ihuje ubuyobozi bw’uyu mushinga, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo n’abashinzwe uburezi mu mirenge y’aka karere, ubwo basuzumaga ibyo bamaze kugeraho hanatangwa ibindi bikoresho.

Umwe mu bayobozi b'ibigo asinyira ibikoresho yari amaze guhabwa.
Umwe mu bayobozi b’ibigo asinyira ibikoresho yari amaze guhabwa.

Umukozi w’umushinga EDC-L3, Uwiragiye Chantal, avuga ko ibitabo n’ibindi bikoresho batanga bigirira akamaro urukurikirane rw’abanyeshuri mu bigo ari yo mpamvu bigomba kwitabwaho.

Yagize ati “dutanga ibitabo bingana n’abanyeshuri mu kigo, ariko nyuma y’igihe wasuzuma ugasanga hari ibyabuze, bigatuma rero dukurikirana uko ibikoresho bifatwa cyane ko hari ibijya bigaragara ku masoko bicuruzwa kandi bitemewe ari yo mpamvu habaho guhwitura aba bayobozi.”

Uwiragiye yavuze ko bi bitabo bifite agaciro bitewe n’uko Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) kiba cyagize uruhare mu mitegurire yabyo.

Abarezi n'abanyeshuri barakangurirwa gufata neza infashanyigisho bahabwa.
Abarezi n’abanyeshuri barakangurirwa gufata neza infashanyigisho bahabwa.

Ati “Ibi bitabo tubitegura ku bufatanye n’impuguke za REB nyuma bigakorerwa n’isuzuma mbere yo gutangwa mu mashuri, kugira ngo barebe ko byujuje ibisabwa na Minisiteri y’uburezi.”

Ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo, Nzabamwita Dismas, agira inama ababyeyi yo gukurikiranira hafi imyigire y’abana babo.

Ati “Umubyeyi agomba kumenya icyo umwana yacyuye, niba hari imyitozo bamuhaye akareba ko yayikoze, ntibibe ibyo kubona gusa umwana agenda agaruka, ari na ho azamenya uko igitabo yahawe agifata, akamukangurira kukibungabunga.”

Yongeraho ko ubu bufasha bwagize akamaro kanini kuko ngo ibikoresho bihabwa abanyeshuri byabafunguye, bamenya gusoma neza no kubara.

Umushinga EDC waboneyeho guha ibikoresho abayobozi b’ibigo, bigizwe na telefone, "sim cards" zafatiweho amasomo n’indangururamajwi, byo gukomeza gufasha abanyeshuri kongera ubumenyi mu kumva vuba no kumenya indimi.

Kugeza ubu umushinga EDC ukorera mu mashuri abanza gusa, kuko ngo ari ho hari haragaragaye ikibazo cy’abana bazamuka batazi gusoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka