Abanyarwanda barasabwa kongera ubushakashatsi ku migirire gakondo

Abanyarwanda barabwa gukora ubushakashatsi ku mibereho yabo ya kera kuko uburyo babagaho ngo bugenda bucika kandi bwari bubafitiye akamaro.

Mu nama mpuzamahanga yahuje bamwe mu bayobozi ba za kaminuza, abashakashatsi n’abandi bakora muri gahunda z’uburezi kuri uyu wa 21 Ukwakira 2015, bavuze ko imigirire gakondo yakagombye gutezwa imbere binyuze mu bushakashatsi kuko yari ingirakamaro.

Abitabiriye inama bifuza ko ubushakashatsi kuri gakonda bwakwiyongera.
Abitabiriye inama bifuza ko ubushakashatsi kuri gakonda bwakwiyongera.

Gasingirwa Marie Christine, ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko abakoloni ari bo batumye gakondo igenda yibagirana none ubu ngo igihe kirageze ngo igarukweho.

Agira ati "Ni ngombwa ko ubumenyi gakondo twongera kubuha agaciro tukabubyaza umusaruro cyane ko dufite urugero rwiza kuri Gacaca mu Rwanda, aho yagize uruhare runini mu kubanisha Abanyarwanda".

Akomeza avuga ko Gacaca yafashije mu guca imanza zikabakaba miliyoni ebyiri zirebana na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, zagombaga kumara imyaka n’imyaka binyuze mu nkiko zisanzwe.

Hari kandi ibindi bikoreshwa n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu nk’ubudehe, ingando n’itorero; ibi byose ngo ni ya migirire gakondo kandi bitanga umusaruro mwiza.

Professor Phil Cotton, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko ubumenyi gakondo butareba gusa abashakashatsi ba za kaminuza.

Agira ati "Ubumenyi gakondo ni umutungo w’igihugu n’abagituye kuko ari bo ugirira akamaro iyo bawuteje imbere".

Akomeza avuga ko kaminuza zifasha mu gukora urutonde rw’ibyatezwa imbere hakurikijwe umuco wa buri gihugu bityo zigakora ububiko ku buryo uwashaka gukora ubushakashatsi runaka zamufasha.

Yongeraho ko buri bushakashatsi bwose bukorwa, iteka buhera ku byari bisanzwe ariko bikaba bitagikoreshwa mu rwego rwo kubibyaza umusaruro.

Aha yatanze urugero nko ku bijyanye n’ubuvuzi gakondo, aho abantu babufitemo ubumenyi kandi batarabyize, ari bo biyambazwa kugira ngo hakorwe indi miti igezweho yavura indwara zitandukanye.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka