Abanditsi b’udutabo tw’abana ngo bamenye umwuga, abana nabo bamenya gusoma

Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta, Save the Children hamwe n’Urwego rushinzwe uburezi mu Rwanda (REB), bishimiye ko abanditsi n’abashushanya b’ibitabo by’abana bahuguwe ngo basigaye bandika ibitabo bifite ireme; ndetse n’abana babihawe nabo ngo bagaragaje itandukaniro ryo kuba bamaze kumenya gusoma no kwandika neza ikinyarwanda.

Umushinga wa Save the Children witwa “Rwandan Children’s Book Initiative (RCBI)”, wari umaze imyaka irenga ibiri (amezi 26) utanga udutabo dutandukanye turimo imyandiko y’ikinyarwanda ku bana biga mu mashuri abanza agera kuri 91 yo mu karere ka Burera, mu Majyaruguru.

Save the Children irashima ireme ry’ibitabo 47 bimaze gusohorwa n’abanditsi hamwe n’abashushanya bahuguwe na RCBI mu kwezi kwa Werurwe 2015, nk’uko Umuyobozi w’uyu mushinga w’abakorerabushake mpuzamahanga, Sofia Cozzolino yabitangarije Kigali Today.

Kamwe mu dutabo twanditswe n'abahuguwe n'umushinga RCBI wa "Save the Children".
Kamwe mu dutabo twanditswe n’abahuguwe n’umushinga RCBI wa "Save the Children".

Yakomeje agira ati ”Abana biga mu mashuri abanza nabo barushijeho gusoma; abantu bavuga ko abanyarwanda batagira umuco wo gusoma barabeshya, ahubwo ni uko nta bitabo byanditse mu Kinyarwanda baba babonye”.

Umushinga wa RCBI ushoje igikorwa cy’igerageza mu Karere ka Burera, ugaragaza ko kuba abana bahawe ibitabo basigaye bitabira gusoma (baba bari mu rugo iwabo cyangwa ku ishuri), ngo bisigaye byorohereza abigisha babo gutanga amasomo asanzwe yo kwandika no gusoma mu Kinyarwanda.

“Kuba ibikorwa bya RCBI ari byiza, bikaba bishimwa na buri wese, ntabwo twabura kubishyigikira kuko ari umushinga usanzwe ukorera muri Ministeri y’uburezi”, nk’uko Jeanne d’Arc Baranyizigiye ukorera muri REB, yashubije ubwo yari abajijwe niba uyu mushinga uzajya mu gihugu hose, aho kuba mu Karere ka Burera gusa.

RCBI yatangarije abafatanyabikorwa ko abana bahawe ibitabo bamenye gusoma no kwandika neza ikinyarwanda.
RCBI yatangarije abafatanyabikorwa ko abana bahawe ibitabo bamenye gusoma no kwandika neza ikinyarwanda.

Yashimye ko uretse kuba ibitabo byatanzwe na RCBI byarafashije abana kumenya gusoma, bamwe ngo barenga ikigero cyo gusoma bagatangira icyo bita kwiharika (kwitoza gukora uturimo tubabyarira inyungu tujyanye n’ibyo bakuye mu bitabo), bikaba byabafasha kuba abashoramari bakiri bato.

Umuyobozi wa RCBI yavuze ko ataramenya neza niba abaterankunga ba Leta y’u Bwongereza n’abandi, bari buhite bashyigikira umushinga wo kugura ibitabo ku banditsi babitojwe, no gukangurira abana bose mu gihugu kwitabira gusoma.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka