Abakorera kuri kontaro muri UR ntibarahemberwa aya Gashyantare

Abakozi bakorera kuri kontaro muri kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko bategereje imishahara y’ukwezi kwa Gashyantare ariko amaso yaheze mu kirere.

Abakorera mu ishami ry’iyi Kaminuza i Huye, bavuga ko bibaza uko byagenze kugira ngo bigere mu matariki 20 y’ukwa gatatu batarabona imishahara y’ukwa kabiri ariko byarabayobeye.

Bavuga ko ikibababaza kurushaho ari uko batigeze banasobanurirwa impamvu ukwezi kwa kabiri kugiye gushira batarahemberwa n’ukukubanziriza, nk’uko umwe muri utashatse ko izina rye ritangazwa abisobanura.

Yagize ati “Abenshi dutunzwe n’imishahara gusa. Twarikopesheje tuvuga ngo ejo ejobundi turaba twahembwe, ariko amezi aranze abaye abiri.”

Ikindi giteye inkeke aba bakozi, ni ukubura icyo babwira ba nyir’amazu bacumbitsemo basanzwe babaziho kwishyurira igihe.

Umubyeyi na we utarashatse ko hamenyekana ko yatanze amakuru ati “Nka njye najyaga nishyura ubukode bw’inzu mu minsi ya mbere y’ukwezi ariko ubu nabuze icyo nishyura.”

“Mba mu nzu y’umukecuru utagira akazi, uteze imibereho ku nzu ye. Turahura nkifuza kuba gatoya ngo ntambone, kuko guhora nitoratoza musobanurira ko ntarahembwa kandi na we nzi ko amafaranga ayakeneye bintera isoni.”

Abakozi bo muri UR bavuga ko hashize igihe kaminuza mu kubahemba rimwe ihera ku bakorera kuri kontaro, ubundi ku bakorera ku masezerano atagira umupaka (sous-statut).

Ku mushahara w’ukwezi kwa mbere bari bahereye ku bakorera kuri kontaro, ku buryo bayafashe kare cyane, ariko abasous-statut bo ngo bayabonye mu matariki 13.

Umushahara w’ukwa kabiri na wo waziye igihe ku basous-statut, ariko abakorera kuri kontaro bo na n’ubu baracyategereje.

Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu tariki 24 Werurwe, umuyobozi mukuru wa UR wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi, Pudence Rubingisa, yatangarije Kigalitoday ko imishahara bamaze kuyohereza, ko abatarahembwa byaba biterwa n’amabanki bahemberwaho.

Ariko ubwo twandikaga iyi nkuru abakozi bo bari bakivuga ko imishahara batarayibona. Umwe mu bakozi ati “njye mpemberwa muri KCB kandi sindayabona. Bagenzi banjye bahemberwa muri BK no muri Cogebanque nabo ntibarayabona.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ikigaragara, UR irananiwe. Wagirango yashyizweho itatekerejwe, kuko kuva yajyaho nta narimwe guhemberwa kugihe byongeye kubaho. Ubundi kwicisha akazi abantu nibyo bazi, abakozi bake, nkuwatugarura muri KIST, KIE byahozeho!! Rubingisa na Cotton batumizwe mu nteko, turarambiwe

AZAM yanditse ku itariki ya: 30-03-2016  →  Musubize

kugeza kuri uyu wa kabiri le29.03.02016 ntamafaranga araza umenya agenda n’amaguru

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

mwaretse ko twumiwe!! baradukinisha kabisa wagirango hari nicyo dupfa! ubwo se arabeshya ngo yageze mu mabank! ayo mabanki ni aya hehe!!!! ubu ntiyugeze kuwa kabiri ejo si kuwa gatatu!! bajye bareka kubeshya abaturage. nta mishahara turabona rwose!!

kumirwa yanditse ku itariki ya: 29-03-2016  →  Musubize

Natwe mutuvugire abakorera UR-College of Education muri Distance Training Program natwe dukorera kuri contract (Tutors) ntiturahembwa kuva mukwa karindwi 2015 kugeza ubu twabuze iyo tubariza.Nibibuka abandi natwe ntibatwibagirwe.Birababaje cyane

Alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize

Natwe mutuvugire abakorera UR-College of Education muri Distance Training Program natwe dukorera kuri contract (Tutors) ntiturahembwa kuva mukwa karindwi 2015 kugeza ubu twabuze iyo tubariza.Nibibuka abandi natwe ntibatwibagirwe.Birababaje cyane

Janvier yanditse ku itariki ya: 26-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka