Abakobwa bafashwa na Imbuto Foundation beretswe uko intumwa za rubanda zikora
Ingoro y’inteko ishinga amategeko irimo irakorwamo n’abana b’abakobwa babifashijwemo n’Umuryango wa Imbuto Foundation, aho bitoreza umurimo usanzwe w’abadepite, mu rwego rwo kwitegura kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.
Igikorwa cyateguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Kamena 2015, gihuriwemo n’abana b’abakobwa biga mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda.

Madame Jeannette Kagame waje gushyigikira abakobwa bafashijwe na Imbouto Foundation, yabamenyesheje ko kuba abayobozi bitoroshye, ahereye ku mwitozo barimo wo kwigana kuba depite kugira ngo bamenye neza aho bagana.
Yagize ati “Ba Nyakubahwa badepite b’uyu munsi, ndagira ngo mwumve ko mufite inshingano itoroshye na busa yo guhagararira abaturage, kubakemurira ibibazo, gutora amategeko n’ibindi birimo kugenzura imikorere ya Guverinoma.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika yavuze ko nk’abayobozi b’ejo hazaza bagomba gukora ubushakashatsi, kwimenyereza gusoma, gufasha aho batuye, bakamenya amateka ya Jenoside, bakajya kumenyekanisha u Rwanda no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.
Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17, akaba yicaranye na Madamu w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi Bayobozi bakuru b’Igihugu, akicara mu myanya bicaramo bafata ibyemezo bikomeye, “aba ahawe gutinyuka no kwigirira icyizere kitagira imipaka”, nk’uko Hirwa Pascaline watorewe kuba Perezida w’abo badepite b’umunsi umwe yabitangaje.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite, Mukabalisa Donatille ashimira Madame Jeannette Kagame kuba umuryango wa Imbuto Foundation abereye Umuyobozi mukuru, ukomeje kubaka urubyiruko mu buryo butandukanye harimo gufasha abakobwa gutinyuka, kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga ubufasha butandukanye.
Muri uku kwigana kuba Umuyobozi kandi, Hirwa arashaka kumvisha abana bagenzi be ko bagomba gukorera Igihugu nk’ukorera urugo rwe cyangwa rw’iwabo, kuko “nta kintu kinezeza nko gukorera urugo rwawe”.

Abanyeshuri 250 b’abakobwa barava mu Nteko bamenye imikorere n’inshingano byayo mu buryo bw’ubumenyingiro, kuko bahavuye banakoze umwitozo wo gutora Itegeko riha uburenganzira bw’Umwana no kurwanya ihohoterwa.

Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko ni umubyeyi mwizaa reba ukuntu asekerana ubwuzu uwo mwaba afashe ku rutugu!<3
Urubyiruko nkumusemburo w’ impunduka nziza iterambere ry’igihugu ni ngombwa ko batinyurwa kandi bagatozwa gukorera igihugu n’abanyarwanda.