Abahagarariye za kaminuza bahuguriwe kwisuzumira ireme ry’uburezi

Abahagarariye kaminuza zo mu Rwanda na zimwe mu z’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bariga uburyo bazamura ireme ry’uburezi zitanga.

Babyigiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri bateguriwe n’Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za kaminuza (HEC) iri yaberaga i Rwamagana kuva tariki 10 Werurwe 2016.

Abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda no mu Karere k'Ibiyaga bigari biga uko banoza ireme ry'uburezi.
Abahagarariye amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga bigari biga uko banoza ireme ry’uburezi.

Ayo mahugurwa agamije kongerera ubumenyi amashuri makuru na za kaminuza kugira ngo buri kaminuza ijye yikorera igenzura yigereranya n’izindi, aho ibona igifite intege nkeya hakongerwe imbaraga.

Dr. Baguma Abdallah, ushinzwe kubungabunga ireme ry’uburezi muri HEC, avuga ko iyi gahunda yageragejwe muri kaminuza zigera kuri zirindwi zo ku Mugabane w’Afurika mu 2014, ibyavuye muri iryo geragezwa ngo bikaba byaratumye hafatwa icyemezo cy’uko igenzura nk’iryo ryakorwa no mu zindi kaminuza n’amashuri makuru.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2015 habaye inama mu gihugu cya Ghana yigaga uburyo iryo genzura ryakorwa muri kaminuza zo ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi zitanga. Ibi ngo ni byo byatumye HEC itegura ayo mahugurwa kugira ngo Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda yongererwe ubumenyi buzayafasha kwikorera iryo genzura nk’uko Dr. Baguma abivuga.

Ayo mahugurwa yanatumiwemo abahagarariye inama z’ibihugu z’amashuri makuru na za kaminuza zo mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Prof. Opoda-Asibo, John ukuriye inama y’igihugu y’amashuri makuri na za Kaminuza mu gihugu cya Uganda avuga ko u Rwanda rwagize igitekerezo cyiza cyo gufata iyambere mu gushyira iyo gahunda mu bikorwa, asaba ko n’ibindi bihugu byahita biyitangira kugira ngo kaminuza zo mu karere zose zizamukire rimwe.

Ati “Tuzi neza ko ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza rigira uruhare rukomeye ku iterambere ry’ibihugu. Ireme ry’uburezi mu bihugu byose by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba rigomba kuzamukira rimwe kandi inama ihuza amakaminuza yo muri ibyo bihugu igakurikirana ko bikorwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka