Ababyeyi bataye inshingano barashinjwa ukwangirika kw’abana babo
Minisiteri y’Urubyiruko (MYICT) itangaza ko ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera, bari mu byatumye urbyiruko rurushaho kwangirika kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Minsiitiri w’urubyiruko Jean Philbert Nsengimana yabitangaje ubwo iyi Minisiteri yari mu gikorwa cyo gusezerera urubyiriko 814 rwari rumaze igihe rugororwa mu kigo cya Iwawa, kuwa gatandatu tariki 21 Kanama 2015.

Yagize ati “Gukumira ibiyobyabwenge byagombye guhera mu miryango, mu mashuri no mu matorero n’inzego zigomba gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ariko igihe bidakozwe.
Leta niyo ifata akazi ko gusubiza abana ku murongo kandi bari kubyigishwa bakiri bato mu kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge.”
Minisitiri Nsengimana yatunze agatoki bamwe mu babyeyi badafata umwanya wo gukurikirana uburere bw’abana babo, nk’uko byagiye bigaragara ku bana bagororwaga muri iki Kigo cya Iwawa.

Ikigo cya Iwawa kigorora kigatanga ubumenyi ngiro kuva cyatangira 2010, kimaze kugorora abanyeshuro 7.405 harimo ibihumbi 6.323 bigishijwe imyuga nyuma yo gukurwa mu buzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Iki kigo kigira uruhare mu kwigisha uru rubyiruko imyuga y’ububaji, ubwubatsi, amategeko yo mu muhanda, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, ikoranabuhanga n’ubugeni. Hiyongeraho kugorora no kwigisha gusoma no kwandika kubatabizi, byose bikorwa mu gihe cy’amezi 12.

Minisitiri Nsengimana yongeye ko leta yafashe ingamba zo gushyiraho ibihano biremereye mu guhana abakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Ati “Ntitwigeze dutezuka ku kurwanya ibiyobyabwenge, nk’uko turwanya Jenoside na Sida ni ko tutazarebera kurwanya ibiyobyabwenge.”
Mu kigo cy’Iwawa, harimo abana 1947, abigishijwe imyuga 865 hashobora kurangiza 814 naho 1082 bagorowe kubera ikoresha ibiyobyabwenge.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|