ADEPR yafashije abasaga ibihumbi 600 kumenya gusoma no kwandika

Mu kwizihiza Yubile y’imyaka 75 Itorero ADEPR rimaze mu Rwanda, hagaragajwe ibikorwa by’iterambere ryakoze birimo kwigisha abakuze basaga ibihumbi 600

Mu birori byo kwizihiza iyi Yubile byabaye kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2015, bagarutse kuri bimwe mu bikorwa by’iterambere iri torero ryakoze mu rwego rwo kunganira Leta muri gahunda zayo zo gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Minisitiri Kaboneka avuga ko gufasha abatishoboye ari ingenzi kuko utabwiriza umuntu ushonje ngo yumve
Minisitiri Kaboneka avuga ko gufasha abatishoboye ari ingenzi kuko utabwiriza umuntu ushonje ngo yumve

Umuvugizi wa ADEPR, Pasitori Sibomana Jean, yavuze ko biyemeje kurandura ubujiji mu banyarwanda.

Agira ati" Kuva mu 1999 twahaye impamyabumenyi abantu basaga ibihumbi 600 bize kwandika, gusoma no kubara kuko twasanze kujijuka ari yo soko y’iterambere ryuzuye kandi tuzakomeza iki gikorwa".

Mu myaka 75 ADEPR imaze mu Rwanda ngo yakoze ibikorwa byinshi by'iterambere
Mu myaka 75 ADEPR imaze mu Rwanda ngo yakoze ibikorwa byinshi by’iterambere

Sibomana akomeza avuga ko muri iyi myaka 75 ADEPR imaze mu Rwanda, ku mbaraga z’Imana bubatse amashuri 303 ari mu byiciro byose kuko ngo bifuriza Abanyarwanda kugira ubumenyi bubafasha gukomeza kwiyubakira igihugu.

Mu bindi bikorwa bakoze ngo bubakiye inzu 600 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, bubatse amavuriro ndetse banujuje ihoteri mu mujyi wa Kigali izinjiza amafaranga azabafasha kurangiza inshingano z’itorero.

Bafashe umwanya wo guhimbaza Imana
Bafashe umwanya wo guhimbaza Imana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yashimiye ADEPR kuri ibi bikorwa by’iterambere yagezeho ariko kandi asaba abayoboke b’iri torero kutongera kuga mu bibazo byigeze kurihesha isura mbi.

Yagize ati" Mwagiye mugira ibibazo by’amakimbirane ndetse n’ibibazo by’amacakubiri mu itorero, ubuyobozi bw’igihugu bwifuza ko ibyo bitazongera na rimwe kuko byabasubiza inyuma mu iterambere".

Akomeza avuga ko abayobozi mu itorero batashobora gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza mu gihe hagati yabo nta bwumvikane buhari, yanabasabye kandi gukomeza kwita ku bakene.

Abayoboke ba ADEPR bitabiriye iyi sabukuru ku bwinshi.jpg
Abayoboke ba ADEPR bitabiriye iyi sabukuru ku bwinshi.jpg

Ati"Umukirisitu cyangwa itorero, mugomba gufasha abababaye, impfubyi n’abapfakazi kuko utabwiriza ubutumwa umuntu ushonje ngo yumve, banza ukemure ikibazo cy’inzara urebe ko atumva".

Ibi birori bikaba byitabiriwe na zimwe mu nzego za Leta, ibihugu bitandukanye ndetse n’amatorero anyuranye.

Itorero ADEPR ryageze mu Rwanda mu 1940, rizanywe n’abavugabutumwa bo mu gihugu cya Suwede cyo ku mugabane w’Uburayi.

Munyantore Jean Claude.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka