• Barishimira ko ‘Komera

    Barishimira ko ‘Komera’ yabafashije kubonera abana babo amashuri mu mahanga

    Ababyeyi barishimira ko ‘Komera Business’ yabafashije kubonera amashuri abana babo mu mahanga nta kiguzi, ku buryo harimo n’abahawe buruse yo kwiga 100% bishyurirwa.



  • Abana ibihumbi 22 bataye ishuri mu Majyaruguru

    Amajyaruguru: Abana ibihumbi 22 bataye ishuri, harakorwa iki ngo barigarukemo?

    Abana babarirwa mu bihumbi 22 ni bo babaruwe mu Ntara y’Amajyaruguru bataye ishuri, muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni ikibazo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko buri muntu wese akwiye kugira icyo agikoraho, umubare munini w’abo bana ukagabanuka basubizwa mu ishuri.



  • Ni ikiganiro cyibanze ku ikoranabuhanga mu burezi

    Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri

    Inzego z’Uburezi n’abafite aho bahurira n’ikoranabuhanga mu burezi baratangaza ko kugira ngo ikoranabuhanga ribashe gushinga imizi mu myigishirize, bikwiye ko uruhare rw’ababyeyi rushyirwamo imbaraga, kuko usanga haba abo mu mijyi no mu byaro, hari abatarumva akamaro ko guha umwana igikoresho cy’ikoranabuhanga.



  • Basanga ikoranabuhanga ari ingenzi mu myigire ya none

    EdTech Monday iragaruka ku ruhare rw’amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga mu burezi

    Icyerekezo cya Leta 2050, iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi buteye imbere, ikoranabuhanga rikaba ari kimwe mu bizatuma bigerwaho ari na yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje guteza imbere amasomo ya Siyansi mu ikoranabuhanga ari yo STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics).



  • Salon de Coiffure ya Iradukunda Rose ifite abakozi 7

    73% by’abarangiza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi

    Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa muntu, mu bugenzuzi bakoze mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, basanze 73,3% by’abarangiza muri aya mashuri babona akazi.



  • Abiga Imyuga n’Ubumenyingiro baracyagorwa no kubona aho bimenyerereza umwuga

    Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, yagejeje ku Nteko rusange ya Sena yateranye ku wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, raporo ikubiyemo igikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, aho basanze abiga muri aya mashuri bafite imbogamizi (…)



  • EdTech Monday iribanda ku kamaro k’ibyumba by’ikoranabuhanga mu burezi

    Mu myaka mike ishize, u Rwanda rwateye intambwe igaragara mu kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi, ibyo bijyana n’uburyo ibyumba by’amashuri byahinduwemo bigashyirwamo ikoranabuhanga rifasha mu myigire.



  • Léandre Karekezi (ibumoso) na Jean Pierre Kagabo baganirizza abanyeshuri

    Ruhango: Abanyeshuri bashishikarijwe kwigira ku ntego

    Abantu bamaze kubaka izina mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye n’imirimo bafite mu Gihugu, baganirije abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu Karere ka Ruhango mu bice by’icyaro, mu rwego rwo kubaha ubuhamya bw’ubuzima babayemo, kugira ngo bubafashe kwiga bafite intego.



  • Abanyeshuri bo muri ES Kanombe EFOTEC, ni bamwe batangiye gutegurwa kwitabira PISA

    Abanyeshuri 7,455 baritegura gukora isuzumabumenyi mpuzamahanga rya ‘PISA’

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), cyatangiye gutegura amashuri amwe yo hirya no hino mu Rwanda, kuzakora isuzumabumenyi mpuzamahanga ryiswe PISA, rikorwa n’abujuje imyaka 15 na 16 (itarengaho amezi abiri), rikazakorwa n’abanyeshuri 7,455.



  • Basanga abanyeshuri batagaburirwa ibifite intungamubiri zihagije

    Abanyeshuri ntibagaburirwa ibifite intungamubiri zihagije - Ubushakashatsi

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo (UR-CAVM), na bamwe mu bakozi bo mu bigo bifite aho bihuriye no guteza imbere gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, basanga igihe kigeze ngo ibigo by’amashuri bitere intambwe ikwiye mu kugaburira abana ibiribwa bikize ku ntungamubiri.



  • Abarimu n

    Abarimu n’abanyeshuri baracyakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi - Abadepite

    Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko basesenguye ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Uburezi yo muri 2003 na gahunda y’Uburezi yo 2017-2024, basanga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse na za Kaminuza abarezi n’abanyeshuri bakoresha Icyongereza ku rwego ruri hasi.



  • Basanga ubufatanye ari ingenzi mu guteza imbere Ikoranabuhanga mu burezi

    Hakwiriye ubufatanye mu guteza imbere Ikoranabuhanga mu burezi - Ubusesenguzi

    Abafatanyabikorwa mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda, basanga hakwiriye uruhare rwa bose mu guteza imbere uburezi bushingiye ku Ikoranabuhanga.



  • Abiga muri INES-Ruhengeri bamuritse imico y’ibihugu bakomokamo

    Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, (…)



  • Igishushanyo mbonera cya rimwe muri ayo mashuri

    Mu Rwanda hatangiye kubakwa amashuri ya TVET yo ku rwego mpuzamahanga

    Urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), ruratangaza ko rwatangiye igikorwa cyo kubaka ibigo by’amashuri y’icyitegererezo ya TVET (Centers of Excellence) ari ku rwego nk’urw’ay’i Burayi, mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’uko u Rwanda n’Abanyarwanda bajya bahangana ku rwego (…)



  • Barigisha umuturage uko bahinga neza ibihumyo bigatanga umusaruro utubutse

    Bishimira umusaruro mwiza bagezeho bakesha abiga muri TVET

    Mu gihe cy’imyaka itanu amashuri yigisha Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro amaze yongerewe imbaraga n’ubushobozi, bamwe mu bayaturiye by’umwihariko abakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, barayavuga imyato, kubera uburyo abayigamo babafasha kubikora kinyamwuga, bakabona umusaruro batigeze bagira.



  • Ubuke bw

    Gakenke: Bifuza kwegerezwa amashuri yisumbuye

    Abatuye mu Murenge wa Janja bahangayikishijwe n’ingendo zivunanye kandi ndende, abanyeshuri bakora bajya kwiga mu Mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), kubera ko atabegereye hafi, n’aho ari akaba adahagije, bakifuza yabegerezwa bagatandukana no kuvunika.



  • Aba banyeshuri uko ari 30 bari bamaze umwaka biga ibijyanye n

    Abavuye kuminuza mu Bushinwa batahanye ingamba zo guhanga udushya

    Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.



  • Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton

    Kuri uyu wa 15 Mutarama Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biga amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.



  • NESA yahagaritse ibigo by’amashuri birenga 60

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA) cyatangaje ko cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo ay’incuke n’abanza ari mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.



  • Nyagatare: Abakozi b’ishuri bamaze umwaka badahembwa

    Abakozi barimo abazamu, abatetsi n’abarimu mu ishuri ribanza rya Kabirizi, Umurenge wa Karangazi, bavuga ko bamaze igihe badahembwa bakabwirwa ko biterwa n’uko amafaranga Leta igenera amashuri yo gusana ibyangiritse n’indi mirimo ataraboneka.



  • Mureke abana bajye mu Bupadiri - Umuyobozi w’Iseminari

    Ababyeyi barerera mu Iseminari Ntoya ya Butare basabwe kutabangamira abana babo igihe bifuje gukomeza inzira y’Ubupadiri kugira ngo hakomeze kuboneka Abapadiri bafasha abakirisitu.



  • Mwarimu Rukundo Janvier(Hagati wambaye umweru) ubwo yashyikirizwaga inka yagabiwe na bagenzi be

    Mwarimu Rukundo yakunze umurimo none arahembwe

    Abarimu bo mu karere ka Burera bishyize hamwe bagabira inka mugenzi wabo Rukundo Janvier wigisha ku Ishuri ryisumbuye rya Gahunga TSS.



  • Hatangajwe uko ingendo z

    Dore uko ingendo z’abanyeshuri bajya mu biruhuko ziteye

    Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu miryango yabo mu kiruhuko guhera (…)



  • Abarangije muri UTB bafite icyizere cyo kwitwara neza ku isoko ry’umurimo

    Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (University of Tourism, Technology, and Business Studies - UTB), kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, yatanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ku banyeshuri basaga 1,000 barimo n’abanyamahanga basoje amasomo yabo mu mashami atandukanye. Abo banyeshuri barashima (…)



  • Irere Claudette ari mu bayobozi bahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa

    Abiga imyuga n’ubumenyi ngiro batsinze neza kurusha abo mu bumenyi rusange

    Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byo mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri bigaga imyuga n’ubumenyi ngiro batsinze neza kurusha bagenzi babo bigaga ubumenyi rusange.



  • Niyonteze (muremure wambaye agapira k

    Amashuri y’incuke yashibutse mu kimina cy’abantu 13 mu 1988

    Igitekerezo cyo gushinga amashuri y’incuke ngo cyabajemo mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka wa 1988, ubwo babonaga ababyeyi bajya guhinga bashoreranye n’abana, bakiriranwa na bo mu mirima ariko bagataha umubyizi utarangiye, kubera ko abo bana babaga babaruhije.



  • Aha bakinira ni mu muhanda

    Kigali: Bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri biga ku kigo kitazitiye

    Ababyeyi n’abaturiye ishuri rya GS Gatenga I bavuga ko bafite impungenge z’umutekano w’abanyeshuri bahiga by’umwihariko abo mu mashuri abanza, bitewe no kuba iryo shuri ritazitiye.



  • Abafite ibigo by

    Ikoranabuhanga mu mashuri yo mu cyaro riracyari ku kigero cyo hasi (Ubusesenguzi)

    Abasesengura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi bw’amashuri yo mu cyaro, baratangaza ko ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga bikiri bikeya, bigatuma abanyeshuri batarikoresha uko bikwiye.



  • Ibitabo REB yungutse

    REB yungutse ibitabo bizafasha abanyeshuri kumenya indangagaciro nyarwanda

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’ibanze (REB), cyungutse ibitabo bibiri bikubiyemo indangagaciro ziranga Umunyarwanda, bizafasha abanyeshuri mu myitwarire yabo, bityo bakazakura ari Abanyarwanda bizihiye Igihugu.



Izindi nkuru: