Dore uburyo buboneye bwo guhindura ibigo ku barimu (Mutation)

Nyuma yo gukora ikizamini cy’akazi no kugitsinda neza, Umwarimu ahabwa akazi mu cyiciro runaka cy’amashuri, hashingiwe ku myanya ihari ijyanye n’ibyo yize n’icyiciro cy’Uburezi agiye kwigishamo, nk’uko biteganywa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Nyuma yo kwigisha mu gihe cy’umwaka umwe no kurangiza neza igihe cy’igereragezwa ‘probation period’, umwarimu ubyifuza ashobora gusaba kwimurirwa ku kindi kigo cy’ishuri imbere mu Karere akoreramo cyangwa mu kandi Karere, ubwo busabe bukorwa kandi bugasubizwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ‘TMIS’ .

Ibyo ni ibyagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, ubwo yari mu Karere ka Musanze, atangiza amahugurwa ajyanye no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga, ku barimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza.

Ubwo yasubizaga ibibazo bamubazaga, yagarutse ku kibazo cy’umubare munini w’abarimu basaba guhindurirwa ibigo by’amashuri, ibyo bikaba byagira ingaruka ku burezi.

Ati “Umwarimu arasaba guhindurirwa ikigo, byamara gukunda, mu mezi make akumva ikindi kigo nacyo yacyigishamo, agatangira gusaba ko bamuhindurira akakijyamo”.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko icyo kibazo bakomeje kukiganiraho, mu rwego rwo gufasha abarimu kubona ubwo burenganzira bwo guhindura ikigo, akajya mu kindi nta ngaruka bigize.

Ati “Mutation ni ikibazo turimo gukemura ngo bikorwe neza, ubundi byaba ari byiza umwarimu wifuza kuva mu kigo kimwe ajya mu kindi, ariko bigakorwa mu buryo busobanutse kandi bufasha inyungu z’uburezi”.

Arongera ati “Hari abarimu basaba mutation, atayibona agahitamo gusaba akandi kazi. Ubundi iyo umwarimu asabye akandi kazi yari asanzwe yigisha, ntabwo bikunda. Ubundi byaba byiza ko igihe umwarimu yahawe akazi ko kwigisha mu kigo, agomba kuhamara byibura imyaka itatu”.

Uwo muyobozi yavuze ko ibyo kwimuka bikorwa binyuze mu buryo buteganyijwe, aho hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga, bufasha abarimu gusaba kwimurirwa mu kindi kigo bitamugoye.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko mu myaka ibiri ishize, hashyizwe mu myanya abarimu barenga ibihumbi 30, bivuze ko bitashoboka ko bimukira rimwe kuko bishobora kugira ingaruka ku burezi.

Ati “Twashyizeho abarimu barenga ibihumbi 30 mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bivuga ko hari abarimu benshi basaba mutation kandi ntibishoboka ko bose bayibonera icya rimwe. Iyo gahunda yo gusaba mutation mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagenda habamo n’uburyo buri mwarimu adusobanurira impamvu ashaka kwimuka ku kigo ajya mu kindi, tukareba impamvu, ntabwo bose bakwimukira icya rimwe, tureba ababikeneye cyane kurusha abandi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Murakoze, gusa abantu bafite imiryango iri kure yaho bakorera bafashwa pe! Ikindi Kandi Hari abantu batsinze ikizamini muruyumwaka ntibashyirwa mumyanya nabo mubafashe babone akazi

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Mwiwe neza bayobozi bacu Mubyukuri Koko nkuko bangenzi banjye dukora Akazi kamwe k’uburezi Abenshi dufite imbogamizi zokuba turi kure Yi Imiryango.nkaba Nigishiriza inyamasheke EP Bumazi nkaba ntuye Ikamonyi Muntara y’Amajyepfo Kandi Akazi nagatangiye 2021.nasabye mutation ngirango noroherezwe byibuze.nkorere ku kamonyi,ubwo igihecyogusubizwa mbona ntayihawe.none Icyo twabisabira nukudufasha mukampa mutation rwose ndabibasabye🙏🙏

Adelphine Mukansengumuremyi yanditse ku itariki ya: 1-10-2023  →  Musubize

Mfite ikibazo natse mutation umwaka ushize barayimpa nyuma barabyanga ngo igihe ntikiragera nisubire aho narindi2022.nubu ndasaba bakambwira ngo sinujuje obisabwa Kandi byose ndabifite.natangiye kuwa 07/05/2021 nigute ntujuje ibisabwa Kandi abo twatangiriye rimwe Bose baremerewe.nkwiye kurenganurwa kuko ndirenga.nanjye nkegera umuryango wanjye,murakoze

Ndagiwenimana Valens yanditse ku itariki ya: 19-09-2023  →  Musubize

Bwana muyobozi abarimu dukeneye mutation natwe mudufashe muduhe link kuko gukorera kure yumuryanga bitoroshe.tuzitegereje turi benshi dore ko mwavuze ko biratangira vuba.

Jado yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Rwose muduhe link dusabe mutation kuko gukorera kure y umuryango biratuvuna cyane murakoze.

Ndikubwayo phocas yanditse ku itariki ya: 12-09-2023  →  Musubize

Muraho neza turabashimira KO mukomeje gutekereza k’ubarezi bakorera kure y’ingo zabo.mwadutangarije KO mutation n’a permutation bizatangira none tariki ya 11/9/2023 ariko nta link mwatanze none mwatubwira aho twanyura dusaba mutation murakoze.

X yanditse ku itariki ya: 11-09-2023  →  Musubize

Koroherezwa urugendo

Etienneniyishoborabyose yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Mudufashe muduhe link kuko mutation turazikeneye pe!

Ntambabazi desire yanditse ku itariki ya: 8-09-2023  →  Musubize

Muraho neza? Mudufashije mwaduha link ya mutation 2023 ,gukorera kure y’urugo n’ikibazo kitoroshye na gato.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

Ndabashimira uburyo mudahwema gutekereza k’ubarezi.
Ngewe sindi umwarimu ariko mfite umudamu w’umwarimu dutuye muri Gasabo ariko umudamu akorera mu karere ka Gisagara. Twifuzaga ko mwakorera ubuvugizi abarezi bakorera kure y’ingo zabo.
Murakoze.

Kayitare Steven yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ndabashimira uburyo mudahwema gutekereza k’ubarezi.
Ngewe sindi umwarimu ariko mfite umudamu w’umwarimu dutuye muri Gasabo ariko umudamu akorera mu karere ka Gisagara. Twifuzaga ko mwakorera ubuvugizi abarezi bakorera kure y’ingo zabo.
Murakoze.

Kayitare Steven yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Turabashimira uburyo mwadutekerejeho,ariko wenda abafite umuryango mwareba ukuntu mwawubegereza,murakoze

Hitimana sylvestre yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka