
Iki gikorwa giteganyijwe guhera tariki 7 Nzeli 2016, kizabimburirwa n’imurika bikorwa by’aya makaminuza, rizabera muri Hotel Lemigo.
Abanyeshuri bazahabwa amahirwe yo kumenya imikorere n’imyigishirize ya buri kaminuza, banafashwe kumenya ibisabwa kugira ngo bagane iyo bashimye.
Hazakurikira ho bukangurambaga buzanyura mu mashuri yisumbuye atandukanye yo mu Rwanda. Bazakangurira abanyeshuri kugana aya makaminuza yo muri ibi birwa.
Amwe mu mashuri yisumbuye yo muri Kigali, arimo Green Hills, Lyce de Kigali, Riviera High School, Lyce Notre Dame n’andi menshi, ni yo ubuyobozi bw’izi kaminuza buzaheraho.
Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari mu kirwa cya Maurice kitwa Mauritius Board of Investment (BIO).
Iki kigo kizafatanya na ambassade y’Abongereza yo muri icyo gihugu, gusakaza amakuru y’izi kaminuza mu Rwanda hose.
Abahagarariye ubu bukangurambaga, barimo Mrs. Helene Ah-Pong ukora muri ambasade y’Ubwongereza mu birwa cya Maurice na Trishilla Benydin-Koolwont ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu kigo cya BIO.
Izi kaminuza zigaragaramo amasomo atandukanye arimo, ubumenyi, ikoranabuhanga, ubukungu, ubucuruzi, ubumenyingiro n’andi yose atuma umuntu ayarangiza ashobora gupiganwa ku isoko mpuzamahanga.
Ku mwaka amafaranga yishyurwa muri izi kaminuza ari hagati y’ibihumbi 455Frw na miliyoni 4Frw kugira ngo usoze amasomo. Amafaranga angana n’ayishyurwa muri Kaminuza nyinshi zo mu Rwanda.
Ibirwa bya Maurice biherereye mu Nyanja y’Ubuhindi, itandukanya umugabane wa Afurika na Asia, gifite ubuso bungana na 2040 km ².
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|