Umwana watsinze amarushanwa y’icyongereza i Dubai azafashwa gutangira ayisumbuye

Brillant Rugwiro Musoni urangije amashuri abanza ku ishurirya ‘New Vision Primary School’ mu karere ka Huye, ni we uzarihirwa ibisabwa byose mu gutangira amashuri yisumbuye, kuko yatsinze amarushanwa y’icyongereza.

Rugwiro Musoni Brillant yemerewe guhabwa ibyo azakenera byose mu gihembwe cya mbere cy'amashuri yisumbuye
Rugwiro Musoni Brillant yemerewe guhabwa ibyo azakenera byose mu gihembwe cya mbere cy’amashuri yisumbuye

Iri shuri yigagaho ni ryo ryiyemeje kuzamurihira byose agiye gutangira mu mashuri yisumbuye, nk’igihembo cy’uko yabahesheje ishema mu marushanwa yo gutondagura amagambo y’icyongereza, yabereye i Dubai mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2019, akaza ari uwa kabiri mu bana 150 bari baturutse mu bihugu 20 byo ku isi.

Akigaruka mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikigo yigaho bwari bwavuze ko yahawe umudari, igikombe n’icyemezo cy’ishimwe, ariko ko bwabonaga bidahagije, nuko bwiyemeza ko buzabisaba ababyeyi barerera mu ishuri yigamo, bakazamutegurira ibirori byo kumuhemba.

Brillant Rugwiro Musoni yemerewe guhabwa ibyo azatangirana amashuri yisumbuye byose
Brillant Rugwiro Musoni yemerewe guhabwa ibyo azatangirana amashuri yisumbuye byose

Ibyo birori byahujwe n’ibyo gusoza amasomo ku bana bahigaga muri 2019, byabaye tariki 10 Ugushyingo 2019, Rugwiro yemererwa kuzarihirwa ibyo ikigo azajya kwigaho kizasaba byose mu gihembwe cya mbere.

Jean Damascène Mwizerwa, umuyobozi w’inama y’ababyeyi kuri New Vision Primary School, avuga ko bitabagoye kumvisha ababyeyi ko uyu mwana akwiye guhembwa n’ishuri.

Ababyeyi barerera kuri New Vision Primary School biyemeje guhemba Rugwiro
Ababyeyi barerera kuri New Vision Primary School biyemeje guhemba Rugwiro

Ati “Byabaye nk’aho buri mubyeyi yabyaye. Ababyeyi bose bahise bishimira uyu mwana ikigo cyabyaye muri ubu buryo, nuko bahita bemeza ko tugomba kumuhemba”.

Naho Edouard Mugwaneza, umuyobozi w’iri shuri, avuga ko iki gihembo bageneye Rugwiro ari ugushaka korohereza ababyeyi be, ndetse no guha umwana igihembo azibuka igihe cyose.

Ikindi kandi ngo ni n’uburyo bwo gushishikariza n’abandi bana kwigana umwete.

Ati “Bizatera n’abandi bana kwiga bashyizemo imbaraga, bumva ko nibatsinda neza bashobora kubihemberwa ku rwego rw’ishuri, urw’ikigo ndetse n’urw’igihugu”.

Umubyeyi w’uyu mwana, Célestin Musoni, avuga ko umwana we agitangira amarushanwa atari azi ko azabasha gutsinda ku rwego yagezeho, ko byamushimishije, bimuteye ishema kandi bituma yumva azagera no ku bindi byinshi.

Rugwiro n'ababyeyi be bishimiye igihembo yatsindiye i Dubai
Rugwiro n’ababyeyi be bishimiye igihembo yatsindiye i Dubai

Ati “Kubona ku myaka ye 12 abasha kugera kuri uriya muhigo, mpamya ko n’imyaka izakurikiraho izagenda neza”.

Uyu mubyeyi anavuga ko azakomeza kumukurikirana kugira ngo uburere bwe burusheho kugenda neza.

Inkuru bijyanye:

Umwana w’i Huye yatsinze amarushanwa y’Icyongereza ku rwego rw’Isi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka