REB yatunguwe n’ubumenyi buke buhabwa abanyeshuri muri Gicumbi

Abayobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi REB baratangaza ko batunguwe n’ubumenyi buke n’imyigishirize iri hasi bihabwa abanyeshuri mu mashuri menshi yo mu karere ka Gicumbi.

Abanyeshuri bagowe no kwandika ijambo 'good morning'
Abanyeshuri bagowe no kwandika ijambo ’good morning’

Ibi byagaragaye nyuma y’igenzura ritunguranye REB yakoreye mu mashuri yo muri ako karere kuwa 23 Nzeri 2019, ryari riyobowe n’umuyobozi mukuru wa REB Dr. Irené Ndayambaje.

Nyuma y’iryo genzura, Dr. Ndayambaje yatangaje ko iyi myigire n’imyigishirize iteye ubwoba.

Mu ishuri ribanza rya Nyande, China Keitets (ishuri ryigenga ry’imyuga n’ubumenyingiro), ishuri ribanza n’iryisumbuye rya Kibari, abanyeshuri bagowe bikomeye no kwandika amagambo yoroheje yifuriza ikaze abashyitsi, ndetse n’andi magambo y’ikinyarwanda.

Aganira n’abarimu, Dr. Ndayambaje wagaragaje gutungurwa, yagize ati “Aya mashuri arasinziriye, nta rwitwazo abarimu bamaze imyaka irenga icyenda bigisha bakwiye gutanga kuri iyi myigishirize.

Hari n'abatazi kwandika amagambo y'ikinyarwanda
Hari n’abatazi kwandika amagambo y’ikinyarwanda

Ni gute mwambwira ko mumaze imyaka icyenda mwigisha, mu gihe abanyeshuri banyu bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza batabasha kwandika interuro yoroshye nka ‘Good morning’ (mwaramutse), ubundi iba izwi n’abiga mu mwaka wa mbere cyangwa mu mashuri y’incuke”.

Uko abagize itsinda ryakoraga ubugenzuzi bakomeje kuzenguruka mu mashuri, ni ko bagiye basanga ishusho ari imwe ku banyeshuri benshi, mu gihe habura ukwezi kumwe gusa ngo abanyeshuri bakore ibizamini bya Leta, Dr. Ndayambaje akibaza ukuntu abo bana bazagezwa ku rugero rwifuzwa.

Ati “Ni ibihe bitangaza muzakora mu kwezi kumwe kugira ngo aba banyeshuri bakore ibizamini”?

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyande, Theophile Mutuyeyezu, yemera ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2018, nta mwana n’umwe wo kuri iryo shuri uragaragara mu cyiciro cya 1 cyangwa icya 2 mu bizamini bya Leta.

Ati “Turasaba imbabazi kuri iyi mitsindire, tugiye gutangira kwigisha mu buryo bwihariye abanyeshuri bagaragaza intege nke”.

Ishuri ribanza rya Nyande rifite abanyeshuri 420 n’abarimu umunani, bivuze ko umwarimu akurikirana abana 52 ku mpuzandengo. Imibare yo muri 2017, igaragaza ko umubare ntarengwa w’abanyeshuri mu ishuri ari 37.

Ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya China Keites, abanyeshuri biga ibyo gutunganya imisatsi bigaragara ko barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ntibazi kuvuga inyajwi n’ingombajwi (spelling) zigize ijambo ‘welcome’ (murakaza neza).

N'abiga mu mashuri y'imyuga hari ibyo batazi kwandika kandi bararangije imyaka itatu y'ayisumbuye
N’abiga mu mashuri y’imyuga hari ibyo batazi kwandika kandi bararangije imyaka itatu y’ayisumbuye

Dr. Ndayambaje ati “Bishoboka bite kuba wararangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, cyangwa wararangije amashuri abanza, ukaba utabasha kuvuga inyajwi zigize ijambo ‘welcome’ ”?

Amashuri menshi yagaragaje kutagira ibyangombwa by’ibanze. China Keites TVET rifite abanyeshuri 200, nta somero rifite kandi rimaze imyaka umunani ryigisha, ibintu Dr. Ndayambaje avuga ko bitemewe.

Ku ishuri rya Kibari, nta munyeshuri n’umwe wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ufite ubumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa, nyamara baritegura gukora ibizamini bya Leta.

Umuyobozi w’iri shuri Fabien Yakaremye yabisabiye imbabazi, avuga ko iri shuri arimazeho amezi icyenda gusa, kandi ko yasanze abarimu bigisha ikoranabuhanga batararyize ahubwo barize indimi.

Dr. Ndayambaje yasabye ko hahita hakorwa impinduka, cyangwa se abo barimu bagasezera ku kazi.

Ati “Abo barimu bagomba kwisubiraho cyangwa bagasezera, tugomba gushyiramo imbaraga mu kugenzura imikorere yabo.Hari abumva ko batakorwaho kuko bamaze igihe ku ishuri, ariko tuzabafatira imyanzuro ikomeye ibi nibikomeza gutya”.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 20,000 bo mu karere ka Gicumbi bataye ishuri mu mwaka ushize, bakaba bangana na 6% y’abataye ishuri mu gihugu hose.

Ubu bugenzuzi bwatangiye kuwa mbere 23 Nzeri 2019, bukazakomeza mu kwezi gutaha nka gahunda ya REB ifite insanganyamatsiko igira iti “guteza imbere uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mpinduka mu burezi, hongerwa umusaruro uva mu myigishirize”. Ubu bugenzuzi bukazakorerwa mu mashuri 900 mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ntagihe tutavuze ko ireme ryuburezi riri hasi mbeshya ko umpemba nanjye nkubeshyeko nkwigushiriza,ikindi kwimura abana badafite ubumenyi buhagije ngo ni ukugurango bigaragare ko abana batsinze kukigero gihagije

Motari yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

twigaga nta library tugira ugasanga dusoma igitabo kimwe ishuri ryabana 100 none ngo 57 barabagora kubigisha hhhh ahubwo ikibazo ntikiri mubanyeshuri cg kutagira isomero ahubwo ikibazo kiri murabo bitwa ngo nibo barezi batanga ubumenyi kumbe nabo batabufite nuko bigenda bipfaaaaaaa ubwo aho naho hazava ujya muburezi yigishe ibyo afite mumutwe

REB yo rwose uwayiroze ntiyakarabye nyoberwa ibyo muba mukora muri za office mutagera nkaho ngo mumenye ibibazo

nyumvira nkuwoo muyobozi yiregura ngo amaze amezi 9 hhhh mugihe ahamazese yahinduyeho iki mubyo yasanze ko numva nawe yatebeye mwisayo yubujiji buhari

murakoze.

Gaby yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka