Mu gihe amashuri yatangira muri Nzeri, ibigo byiteguye bite kwakira abana?

Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirinda abantu guhurira hamwe, ndetse n’ibigo by’amashuri birafunga, ubu bikaba biteganyijwe ko abanyeshuri bazasubira ku ishuri muri Nzeri 2020.

Nubwo hari kubakwa ibyumba by'amashuri, byagora ko abana bazajya bicara bahanye intera
Nubwo hari kubakwa ibyumba by’amashuri, byagora ko abana bazajya bicara bahanye intera

Ariko nubwo hagateganyijwe itangira ry’umwaka w’amashuri mushya muri Nzeri, abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazimuka mu myaka y’amashuri bigagamo, kuko batigeze biga uyu mwaka w’amashuri ngo urangire.

Hari ababyeyi bibaza niba abana babo bari bagejeje imyaka yo gutangira ishuri bataziga kuko bagenzi babo batazimuka nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Uwitwa Munyaburanga Eddy ufite ishuri ryitwa ‘High Land School’ i Nyamata mu Karere ka Bugesera, we avuga ko bazakira abana bashya muri uyu mwaka nk’uko bisanzwe, kuko ngo nubwo abana batazimuka, n’ubundi ngo muri icyo kigo basanganywe ibyumba by’amashuri bituzura.

Mukunzi Victor ushinzwe ibijyanye n’amasomo mu kigo cy’ishuri ribanza rya ‘Espoir de l’Avenir-Nyamata’, yagize ati “Tuzakira abana bajya mu ishuri rimwe, kuko amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi avuga ko abana bigaga mu mashuri y’incuke, bafite imyaka itandatu ko bagomba kwimukira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Uko kwimura abana bagejeje imyaka itandatu mu ishuri ry’incuke bakajya mu wa mbere biratanga umwanya ku bandi bana bashya.

Turateganya kwakira abana bashya batarenze 35, kuko ubusanzwe icyumba cy’ishuri hano kigirwamo n’abana batarenze 35 kugira ngo twubahirize ireme ry’uburezi, mbese umwarimu ashobore kugera kuri buri munyeshuri. Nk’ishuri ryigenga tugomba kugira itandukaniro, tugaharanira ko umwana yiga neza”.

Uwo muyobozi avuga ko umubare w’abana bashya ikigo kizakira muri Nzeri uyu mwaka ushobora guhinduka, bitewe n’uko ubu ngo guhera ku wa mbere tariki 20 Nyakanga, ikigo cya Espoir de l’Avenir-Nyamata cyatangiye gahunda yo kubaza ababyeyi bakirereramo, kugira ngo abumva bazakomeza kuharerera babivuge n’abifuza kwimura abana babo babivuge hakiri kare.

Iyo gahunda yo kubaza ababyeyi ngo ntizarenza ibyumweru bibiri itararangira nk’uko Mukunzi abivuga, nyuma yaho ngo bazamenya abana bafite muri rusange bamenye n’umubare ntarengwa w’abana bashya bazakira bijyanye n’ubushobozi bw’ikigo.

Umuyobozi w’ishuri rya ‘Ecole du Bon Berger’ ry’i Nyamata, Pamphile Wilondja, avuga ko ikigo cyabo cyiteguye kwakira abana bashya batangira ishuri haba mu cyiciro cy’incuke (maternelle), ndetse no mu mashuri abanza (primaire).

Yagize ati “Twe turiteguye, tuzakira abana batangira ishuri kuko tubifitiye ubushobozi. Dushobora kwakira nka 30 batangira ishuri ry’incuke na 30 batangira amashuri abanza, kuko dufite amashuri asanzwe asaguka, kandi hari n’andi turimo kubaka ku buryo bizagera mu kwezi kwa Cyenda yuzuye”.

Uwo muyobozi w’ikigo avuga ko n’amashuri yandi bafite atuzuye, bashobora kuyongeramo abana baturutse ku bindi bigo, icya ngombwa ni uko baba bujuje ibisabwa.

Ku ruhande rw’amashuri ya Leta, mu Karere ka Bugesera haracyarimo ikibazo gikomeye kugira ngo ibwiriza ryo guhana intera ya metero hagati y’abana mu ishuri rizubahirizwe, kuko nk’uko bisobanurwa na Gashumba Jacques, ukuriye ishami ry’uburezi muri ako Karere.

Iyo bafashe umubare w’abana bagomba kwiga mu mwaka w’amashuri utaha, bakawugereranya n’ibyumba by’amashuri bihari, basanga n’ubundi ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kitazakemuka 100%.

Uwo muyobozi avuga ko mu Karere ka Bugesera hari abana barenga gato 136,000 basanzwe biga mu mashuri abanza, ubu ngo bakaba barabaruye abana bagera ku bihumbi 7,157 bagejeje igihe cyo gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Ibyo bikaba bivuze ko umwaka w’amashuri utaha Akarere ka Bugesera kazaba gafite abanyeshuri barenga ibihumbi 140.

Mu rwego rwo kugerageza kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, ubu muri ako karere ngo harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 863 byiyongera ku bisanzwe, ariko n’ubundi ngo ntibavuga ko bijyanye n’umubare w’abana bagomba kwiga, ku buryo bakwicazwa bahanye metero hagati yabo.

Ubu ngo barateganya ko amashuri natangira, abana bazajya bicara ari babiri ku ntebe, aho bishoboka amashuri akongerwamo izindi ntebe, gusa n’ubundi ngo biragoye guhamya ko abana bazubahiriza gahunda yo guhana intera.

Mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana mu ishuri, ngo hari n’uburyo bari batekereje ko abana bamwe bazajya bigira hanze amasomo ashobora kwigirwa hanze mu gihe abandi bari mu ishuri, bagasimburana bitewe n’ingengabihe y’amasomo y’ishuri runaka.

Uwo muyobozi avuga ko ibyumba by’amashuri birimo kubakwa bizagabanya ubucucike mu mashuri ku buryo nk’aho bajyaga bagira abana 60-70 mu cyumba cy’ishuri bitazongera kubaho, kuko ubu ngo nta cyumba cy’ishuri cyemerewe kwigirwamo n’abana barenze 46.

Muri rusange rero, ngo nta mwana ugejeje igihe cyo kwiga, uzabuzwa kuza ku ishuri, abana bose bagomba kwiga, ahubwo ngo hari ibigomba kubahirizwa ku ishuri, mu buryo bwo kwirinda icyorezo, umwana akinjira agakaraba neza uko bikwiye, agapimwa, uwo basanganye ibimenyetso akajyanwa kwitabwaho byihuse kugira ngo atanduza abandi.

Ubu ababyeyi ndetse n’abaturage muri rusange na bo ngo birirwa bakangurirwa kongera isuku, mu bukanguramba bubera ku midugudu ndetse no kuri za radiyo z’abaturage.

Gashumba ati “Uburyo bwo kwirinda icyorezo bwashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima buzateganywa, ariko kuvuga ko abana batoya batazegerana mu ishuri ntekereza ko na MINEDUC, irimo kukiga izagiha umurongo nubwo bigoranye, kuko ntawemerewe gusubizayo umwana bigaragara ko aje kwiga. Abana bose bagomba kwiga kandi bakarindwa icyorezo mu gihe amashuri yaba atangiye”.

Mu kiganiro aherutse kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko hataremezwa neza niba koko abanyeshuri bazongera kwiga muri nzeri.

Yavuze ko hazabaho kubanza kureba imiterere y’icyorezo cya Covid-19 mu gihugu, mbere yo kwemerera amashuri gusubukura.

Yasubizaga ikibazo cy’ Abadepite bibaza niba gufungura amashuri mu kwezi kwa Nzeri bitaba ari vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka