Abadepite bagaragaje impungenge ko gusubukura amashuri muri Nzeri haba hakiri kare

Bamwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19.

Gusubukura amashuri bizasaba kubanza gushishoza
Gusubukura amashuri bizasaba kubanza gushishoza

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasubije ko mbere y’uko kwezi kwa Nzeri bidashoboka ko amashuri yafungura, ariko ibyo kuzafungura nyuma yaho ari ibyo kwitondera, ariko bizafatwaho umwanzuro hagati mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Depite Rwaka Pierre Claver, yagize ati “Abana bakumbuye bagenzi babo, ujya kumva umwana agira ati ‘Nimbona runaka nzamuhobera’, jyewe mfite impungene kuri bariya bana igihe bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi kwa cyenda”.

Akomeza agira ati “Ndagira ngo twumve turuhutse mu mutima, kuko tugendeye ku mibare y’abana muri buri shuri, ntihazabamo abari munsi ya 50, ese bazahana intera bate”!

Hari na Depite Dr. Frank Habineza, uvuga ko agendeye ku gihe cyatanzwe cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri, kandi Leta ivuga ko icyorezo Covid-19 kizaramba, ndetse n’ibikorwa byo kubaka amashuri bikirimo, asanga igihe cyatanzwe ari kigufi cyane.

Depite Mukabunani na we yunze mu rya bagenzi be, avuga ko ukwezi kwa Nzeri ari igihe cya hafi, ku buryo ngo hakenewe ubundi buryo bwo kwigisha abana mu gihe bitashoboka ko amashuri afungurwa muri kuriya kwezi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko bizagera hagati mu kwezi kwa munani hamenyekanye igihe amashuri azatangirira.

Ati “Twavuze ko mbere y’ukwezi kwa cyenda gufungura amashuri bitazakunda, ariko nyuma y’ukwezi kwa cyenda ari ibyo tuzaganiraho.

Gutangira amashuri buriya biragoye kuko ni abana bato, nyuma y’ukwezi kwa cyenda tuzabireba, ntabwo twaroha abana bacu, tuzabyitondera ntabwo tuzabyihutamo cyane”.

Minisitiri w’Intebe avuga ko icyizere cyo gufungura amashuri mu kwezi kwa Nzeri kizanashingirwa ku myiteguro yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22,500 hirya no hino mu gihugu.

Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri hari aho bwagiye bugera ku bana 80. Amashuri abanza kuri ubu arimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ayisumbuye akaba arimo ibihumbi 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Aba bose banditse barakoze. Ariko ndabona mufata covid 19 nk’abatarayimenya! Ese abana bavukaga ahitwa kagitumba muri 1990 kugeza 1994 iyo myaka mwaba muzi aho twigaga? Ntitwasubiye kwiga? Kandi tukarangiza? Bavandimwe, haguma amagara ! Ibindi biza nyuma.ababyeyi nimube hafi y’abana mubiteho mwibuke inshingano kuko urugamba rurakomeye.

Mama korode yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ndabashimiye kubitekerezo mwatanze by’inyamibwa.
Icyo mbona cyo nuko mwafashe covide- 19 nk’izagenda ejo!!
Ntawuzi mubyukuri igihe izagenzereza make kd ubukungu bw’igihugu n’urubyiruko icyongeye nirwo rwinshi, igihugu rero ejo hazaza kubonamo intiti byaba ingorabahizi twakwibaza muri Afurika niba aritwe dukomerewe twenyine, cg ariho twaba dufunguye amashuri ariko, mukuyafungura nanone hakaba amakenga, hakamenywa ko ibigo bifite ububasha ingero hands sanitize zihari, kandagira ukarabe, amajerekani ahagije n’amabase kuburyo buried wese abigira ibye, ubundi ababyeyi bakigwaho bihagije bagahabwa inama abana bagahabwa ibikoresho kuburyo ntamwana utira undi ibikoresho buriwese akaba afite ibye, abarimu nabo bagahabwa amategeko nababifite munshingano zabo. Ubuc koronavirus idakize abana ntibasubira kwiga? Byigweho batangite amashuri.thank you!!

Paul yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Njye mbona ingamba2:
1)hashyirweho gahunda yo gupima abanyeshuri n,abarimu abazima bazatangire bige,abo bazasangana covid cg ibimenyetso bavurwe
2)hashyirweho gahunda yo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga(computer...)ubwo gahunda ya olpc,(one laptop per child)igashyirwamo imbaraga
3)leta ibe ikoze igerageza itangize bake p5 na p6 s5 na s6 nyuma ya nzeli bakore check up barebe uko byifashe nibasanga nta kibazo cyabayeho abasigaye batangire mu kwakira

Claude yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Nibyiza ko twarushaho gukaza ingamba ariko tukareka abana bagafungura kuko mbona crona yo idateze kurangira kuko Ni dutegereza ko irangira Hari abazasaza batizi ,nonese usibye mumugi mubyaro abana ntibirwa bakina ahubwo byabafasha no kubarinda uburara.murakoze.

Ndereyehe isaie yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Mwiriwe jye ndabona gufungura twaba twihuse Aho kugirango dufungure nubundi mugihe gito twongere dufunge kuko hagize umunyeshuri umwe uyifite yakwanduza imbaga nyinshi ugasanga ibirato bibaye ingorane mbona twashaka ingamba zihamye kurusha gushyira abana imbere kwiga iyi nintambara itoroshye mbona ntawayirohamo abana bacu mugihe ntangamba zihamye zihari sawa murakoze

Habimana Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Abarangiza nabo S3 and S6, kk bo barakuze

Bb yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Njyewe mbona,kaminuza zo rwose,zaratinze / mu kwa 9 ntagihindutse bakwiga kuko uburyo insegero,amadini,amatorero no mu misigiti baterana niko no muri Kaminuza byakubahirizwa !!!

Ngwinotwige yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Murakoze cyane ku bitekerezo byiza mwatanze.
Njyewe mbona,igikwiye ari ukugira imyiteguro n’ingamba bihamye ,Ababyeyi,Abarezi,Head teachers/headmistress, local leaders,...,twese tugafatanya kwitegura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rijyanye no kurinda abana Covid 19 ku ishuri.

Ubuse covid,ninde wayihaye deadline ngo tumenye igihe abana bazigira ?
Ubundi se,usibye ahari muri Kigali da, Abana ntibirirwa bakina hirya no hino mu byaro ?

Twirinde ko abana baba inzererezi ngo turi gutinya covid, ahubwo dufatanye twese,buri wese yumveko bimureba amashuri afungurwe.

Murakoze !

Ngwinotwige yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

BIRAKWIYE GUKOMEZA KWIRINDA NO GUTOZA ABANA KU MASHURI GUKOMEZA KWIRINDA COVID; ABAYOBOZI B’AMASHURI BY’UMWIHARIKO N’ABARIMU BAGATOZWA UBURYO BAZAKOMEZA KURINDA ABANA KU MASHURI; NAHO UBUNDI COVID-19 YO NTA KIZERE KO IZACIKA NTA N’IKIZERE KO UMUTI CG URUKINGO BIZABONEKA VUBA; IGIHARI NI UKWITOZA KUYIRWANYA NO KUYIRINDA MU NZEGO ZOSE Z’UBUZIMA BW’IGIHUGU HATAGIRA URWEGO RUHAGARIKA IMIRIMO; AMASHURI RERO HASHYIRWEHO INGAMBA UBUNDI ATANGIRE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Ndetse nihihutishwe iyubakwa ryamashuri turebe ko ubucukike bwagabanuka, kuko umwana najya kwishuri azigirayo byinshi bijyanye no kwirinda corona anafashe ababyeyi nabandi asanga iwabo kumenya uburyo bwo kwirinda.

Alexandre yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Birumvikana impungenge zirahari rwose pe, ariko se icyorezo kidakize bikaba ngombwa ko tubana nacyo bivuze ko amashuri yakomeza gufunga abana ntibasubire kwiga? Hakenewe gushaka ingamba zigomba gufatwa kugira ngo abana basubire kwiga kuko nubundi hanze aha bari kuhafatira indi mico ahubwo nibikomeza gutinda abarimu baragowe igihe bazaba basubiye ku ishuri.
Hakenewe ko buri kigo cyashyiraho uburyo bwo gupima umuriro buri wese winjira mu kigo mugitondo, kwambara agapfukamunwa,gukaraba neza intoki ubundi abana bakiga.
Ndetse nihihutishwe

Alexandre yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Jyewendabona amashuri aramutse afunguye mukwa9 byaba byihuse cyane namwe nimurebe uburyo abarwayibarikwiyongera ubutitsa murabona amashuri afunguye na milion itageramo mukwezi kumwe
Nimudufashe rwose murebe igikwiriye ahokuroha abana muri covd19
Murakoze

Ndayisaba Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka