Minisiteri y’Uburezi irihanangiriza abayobozi b’amashuri batita ku nshingano zabo

Ildephonse Habiyambere, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), wari uyoboye itsinda ryari mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri rusange basanze abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku nshingano zabo.

Abagenzuzi boherejwe na Minisiteri y'Uburezi mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo kugenzura ibijyanye n'imyigishirize
Abagenzuzi boherejwe na Minisiteri y’Uburezi mu Karere ka Nyamagabe mu gikorwa cyo kugenzura ibijyanye n’imyigishirize

Nyuma y’igenzura iryo tsinda ryakoze tariki 03 Kamena 2019, Habiyambere yagize ati “Mu bigo bigera kuri 18 twamaze gusura hari ibibazo bitandukanye, ariko icyiganje ni icy’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku nshingano zabo.”

Ibi abivugira ko hari aho bagiye basanga abayobozi b’ibigo batarasura n’umwarimu n’umwe muri uyu mwaka w’amashuri, ngo barebe uko yigisha banamugire inama. Hari n’abatifashisha za mudasobwa bahawe.

Habiyambere yatanze urugero ku Murenge wa Mushubi, ati “Ku ishuri ribanza rya Remera hari mudasobwa zirenga 140 ariko hifashishwa 20 gusa, izindi zirabitse. Hari n’ibitabo bikiri bishyashya bidakoreshwa.”

Intumwa za Minisiteri y'Uburezi mu gikorwa cy'ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry'uburezi muri Nyamagabe
Intumwa za Minisiteri y’Uburezi mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi muri Nyamagabe

Ku ishuri ribanza rya Gisumo na ryo ryo muri uwo murenge wa Mushubi, uriyobora ahamaze imyaka irindwi, ariko nta n’ibendera ry’igihugu rihaba, ndetse nta n’ubwo uyu muyobozi yigeze arisaba ngo wenda abe yararibuze.

Habiyambere ati “Uyu muyobozi ntasura abarimu, mudasobwa zo, kuva zahagera muri 2016, ntizirakoreshwa na rimwe.”

Uyu muyobozi w’ishuri ribanza rya Gisumo ngo ni n’umwunzi. Habiyambere avuga ko yabivuganyeho n’umuyobozi mukuru wa REB agatanga umurongo w’uko uyu muyobozi yari akwiye guhitamo kujya mu bunzi aho kuvuga ko ari mu burezi kandi ataburimo.

Inkuru bijyanye:

Nyamagabe: REB yasanze kuri GS Gikongoro abanyeshuri bakererwa cyane

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka