Yagendereye iki kigo azindutse muri gahunda y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi Minisiteri y’Uburezi irimo gukorera mu turere twose two mu Rwanda, guhera tariki 27 Gicurasi 2019 kuzageza tariki 07 Kamena 2019.
Ahagana saa moya n’igice za mu gitondo, ubwo Dr. Irénée Ndayambaje, ari we muyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yagendereraga GS Saint Kizito Gikongoro, ishuri riri bugufi cyane y’ibiro by’Akarere ka Nyamagabe, abanyeshuri yanyuzeho mu nzira bagana ku ishuri bari benshi, batanihuta nk’abakererewe.
Byageze saa moya na 45 abanyeshuri bakiza, nyamara amasomo aba agomba gutangira saa moya na 20.
Umuyobozi w’iri shuri, Aimé Claude Gisaza, umaze amezi hafi atandatu atangiye kuyobora iri shuri, yabajijwe impamvu abanyeshuri bakererwa cyane, avuga ko mbere bakererwaga kurushaho, ariko ko bigenda bigabanuka kubera kubaganiriza, kandi ko yizeye ko hari igihe bizacika.
Yagize ati “Hari igihe bahageraga birenze saa mbiri, ariko ubu batangiye kuzajya bakererwaho iminota itanu, icumi. Tuzakomeza kubishyiramo imbaraga kuzageza igihe bazasigara nta n’umwe ugikererwa.”
Ubwo umuyobozi mukuru wa REB yageraga kuri iri shuri kandi, hari abarimu batandatu batari bahari, kandi umwe wenyine ngo ni we wari wamenyesheje umuyobozi we ko atari buze kubera ingorane yari yahuye na zo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Prisca Mujawayezu, yavuze ko aba barimu bazahwiturwa.
Yagize ati “Abarimu babikora si benshi cyane, ariko n’ababikora turaza kubahwitura bikurikije amategeko.”
Dr. Ndayambaje yasabye ubuyobozi bw’iri shuri gushyira imbaraga mu gukemura ibi bibazo byombi, anashimangira ko gukererwa kw’abanyeshuri bigira ingaruka ku kumva neza ibyo bigishijwe.
Ati “Iyo umwana ageze ku ishuri yakererewe, hari byinshi biba byamusize. Iyo uhageze isomo rya mbere rirangiye, ntabwo uba uzabasha gukurikirana neza isomo ry’ejo kuko isomo ry’uyu munsi ritegura iry’ejo.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|