MINALOC yasabwe kwemerera uturere gushyira abarimu mu kazi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yandikiye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iyisaba ubufasha mu gushyira abarimu mu myanya mu gihe uturere turimo kuyoborwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa kandi bitari mu nshingano zabo.

Ibaruwa yashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya iragira iti: "Nshingiye kuri gahunda yo gushaka no gushyira abarimu mu myanya aho bazigisha mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze harimo n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) bamaze gukoresha ibizamini ndetse bamwe mu batsindiye imyanya yo kwigisha bamaze koherezwa mu Turere aho bazigishiriza, abandi bakazoherezwa mu gihe cya bugufi."

Urwandiko Minisiteri y’Uburezi yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu tariki ya 4 Ugushyingo 2021 ruvuga ko amabwiriza ya Minisitiri No. 005/07.01 yo kuwa 11 Ukwakira 2021 ajyanye no kuyobora by’agateganyo Akarere gafite ubuzima gatozi mu gihe cy’amatora y’Abajyanama, mu ngingo yayo ya 5 ahavugwa ibibujijwe uyobora Akarere by’agateganyo harimo no gushyira abakozi mu myanya cyangwa kubirukana; ibi bikaba byaratumye gushyira mu myanya abarimu byarahagaze kandi abanyeshuri bari mu mashuri.

Minisiteri y’Uburezi isaba MINALOC gutanga uburenganzira ku bayobozi b’Agateganyo b’Uturere bagashyira mu myanya abarimu batsindiye kwigisha bakanoherezwa mu Turere bazakoreramo ndetse n’abarimu bari baremerewe n’abayobozi b’Uturere bacyuye igihe kwimuka bakava aho bakorera bakajya gukorera ahandi, kugira ngo amasomo ashobore gutangwa nk’uko biteganywa n’ingengabihe.

Mu kwezi kwa munani 2021 Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB) bwemeje amakuru y’uko hari gahunda yo kwinjiza mu kazi abarimu bashya 9,418 bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakazemezwa nyuma yo gukora no gutsinda neza ibizamini bazahabwa.

Abarimu bagombaga gushyirwa mu mirimo mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu, mu turere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi, ariko ingengo y’imari yari ihari yemerera kwinjiza mu kazi abarimu 9,418.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

ESE koko abakandida batsinze ibizamini mukwezi kwa11 2021 Bose bazabona akazi cg bamwe n’ugutegereza

Twizeyimana pascal yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ese mugutanga akazi hafatiwe kumanota angahe?

Murakoze!!

Ntakirutimana Claudine yanditse ku itariki ya: 13-11-2021  →  Musubize

MUTUBARIZE NIBA ABATSINZE IKIZAMINI CY’AKAZI K’UBWARIMU BOSE BAZAGAHABWA.

CYIZA SALOME yanditse ku itariki ya: 12-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka