Kuki abiga mu mashuri yigenga batsinda neza kurusha abiga mu ya Leta?

Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, abana biga muri amwe mu mashuri ya Leta batsindira ku manota make bamwe bakanatsindwa, nyamara mu yigenga hakaba aho batsinda bose kandi ku manota meza.

Abanyeshuri 10 babaye aba mbere mu mashuri abanza hafi ya bose bigaga mu mashuri yigenga
Abanyeshuri 10 babaye aba mbere mu mashuri abanza hafi ya bose bigaga mu mashuri yigenga

Nko mu Karere ka Huye, amanota y’ibizamini bya Leta ya 2019 agaragaza ko abana biga mu mashuri yigenga bagiye bagira amanota meza, kuko nko mu ishuri Autonome abana 15 baharangije batsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere uko bakabaye, kandi bane muri bo bagize atanu.

Ibi bituma hari abatekereza ko umubare muto w’abanyeshuri biga muri ibi bigo ushobora kuba ubigiramo uruhare.

Byatumye Kigali Today yegera abayobozi b’ibigo byarangijemo abana benshi haherewe ku by’amashuri ya Leta bigerageza kwitwara neza mu mitsindire, bikunze kuza imbere y’ibindi.

Nko ku ishuri ribanza rya Tumba, ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byakozwe n’abanyeshuri 151. Abatsindiye mu cyiciro cya mbere ni batanu gusa, kandi nta n’umwe wagize atanu. Abandi bagize amanota yo mu byiciro bindi ku buryo harimo n’umwe watsinzwe uri mu cyiciro cya U.

Abanyeshuri 22 muri abo 151 ni bo bagize amanota abemerera gukomereza amasomo mu bigo bya Leta abana bigamo badataha.

Ku ishuri ribanza rya Matyazo na ho, ibizamini bya Leta byakozwe n’abana 103. Abatsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere ni batandatu gusa, nta n’umwe wagize atanu, kandi abazakomereza mu mashuri ya Leta abana bigamo badataha ni 17 gusa.

Nyamara ku ishuri ryigenga New Vision ryari rifite abana 119, baruta umubare abigaga mu bigo bimwe na bimwe bya Leta, abatsindiye ku manota yo mu cyiciro cya mbere ni 87, harimo 14 bagize atanu, naho mu cyiciro cya kabiri ni 32. Nta wagize amanota yo mu bindi byiciro.

Muri abo bana 119, bane bonyine ni bo batabashije kubona ibigo bya Leta abana bigamo badataha.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu abana biga muri iri shuri ryigenga rinarimo abana benshi babasha gutsinda, umuyobozi waryo Edouard Mugwaneza avuga ko babikesha ubufatanye bw’ikigo n’ababyeyi mu myigire y’abana.

Agira ati “Ababyeyi batuzanira abana dufatanya mu kubakurikirana, bakareba uko ku ishuri biga, bagakurikirana ko bakoze imikoro, no mu bizamini bakareba amanota bagize, aho umwana atsinzwe umubyeyi akabaza ikibitera. Bituma abana batabasha gukwepa, kuko burya kwiga akenshi na kenshi biragora.”

Ibi binemezwa n’umuyobozi w’ishuri ribanza rya Ngoma (rya Leta), Jeanne d’Arc Uwizeyimana, uvuga ko kuba ababyeyi batitabira gufatanya na bo mu kubarera bituma abana batiga ngo banatsinde neza.

Agira ati “Nk’iyo umubyeyi umutumyeho kugira ngo muganire ku kibazo cy’umwana hari ukubwira ngo nawe umwana ni uwawe, umukurikirane nk’uwawe. Ukabona ntaje kumva ikibazo umwana ufite.”

Ngo n’inama z’ababyeyi zitabirwa na mbarwa, bigatuma ababyeyi batamenya icyo bagomba gukorera abana, bityo n’amasomo bakayatsindwa.

Abel Dufitumukiza urerera mu ishuri ribanza rya Tumba na we ahamya ko gukurikirana abana ari ngombwa.

Umwana yahajyanye yamukuye ku ishuri ryo mu cyaro aho yagiraga amanota atarenga 30%, none ubu yatsinze ikizamini cya Leta n’amanota yo mu cyiciro cya kabiri. Kandi ngo abikesha kuba yarafatanyije n’abarimu mu gukurikirana uyu mwana.

Agira ati “Bambwiye ko yaba umuhanga ariko akaba arangara, ndamukurikirana nza gusanga yarishyizemo ko azaba umukinnyi wa Mukura. Namubwiye ko azaba umukinnyi ariko ko agomba kubanza kwiga, aranyumva. Ntabwo nari kubimenya iyo mwarimu atamuntuma ngo nze kumva ibye.”

Humura Elvin wigaga mu kigo cyigenga cya Wisdom yabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza. Abaje mu myanya ya mbere bashimiwe n'abashinzwe uburezi ku rwego rw'igihugu
Humura Elvin wigaga mu kigo cyigenga cya Wisdom yabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza. Abaje mu myanya ya mbere bashimiwe n’abashinzwe uburezi ku rwego rw’igihugu

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Matyazo, Marie Chantal Mukagashugi, avuga ko n’ubukene bw’ababyeyi ndetse no kwirera ku bana bamwe na bamwe byabaye nk’umwihariko ku bana bamwe bo mu gasantere ka Matyazo, bisubiza abana inyuma mu myigire.

Ati “Hari nk’abana usanga ababyeyi babo bafunze kubera gucuruza ibiyobyabwenge, bagasigara birera. Hari n’imfubyi zirera. Aba usanga imitsindire yabo iri hasi kubera ko biga rimwe na rimwe, biturutse ku kuba imibereho iba ibagoye.”

Kuri izi mpamvu zose, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Tumba, Vincent Migabo, yongeraho imbogamizi y’ubucucike.

Ati “Abana bazamuka bacucitse mu mashuri, ku buryo hari aho usanga abana 60 cyangwa na 70 mu ishuri rimwe. Bituma batiga neza, bakazamuka nabi. Hari umubare uringaniye w’abana mu ishuri, abarimu babasha kubakurikirana neza, natwe tukazagira abana batsinda neza mu wa gatandatu.”

Iki kibazo cy’ubucucike ngo kizaba cyakemutse mu myaka ine nk’uko bivugwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Samuel Murindwa.

Ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaratuvugiye tubona miliyoni 200 z’amadolari, tugiye kubaka mu gihugu hose ibyumba by’amashuri ibihumbi 11. Biteganyijwe ko ibi byumba bizaba byarangiye mu myaka ine, ariko turashaka kwihutisha bikarangira mbere.”

Ikibazo cy’ubucucike nigikemuka, hazaba hasigaye icy’uruhare rw’ababyeyi mu gutuma ireme ry’uburezi ryifuzwa rigerwaho.

Icyakora hazaba hasigaye n’ikivugwa n’abantu bamwe na bamwe cy’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri ya Leta usanga bafite n’izindi nshingano ku ruhande, zituma badatanga umusaruro bitezweho.

Hari abo usanga mu nama njyanama z’uturere, iz’imirenge cyangwa n’iz’utugari, ku b’igitsina gore hakiyongeraho kuba mu nzego z’abagore. Ibi bituma akenshi batabona umwanya uhagije wo gukurikirana ibibera mu mashuri bayobora, nyamara ari byo banahemberwa.

Abavuga ibi banongeraho ko kuba abayobozi b’amashuri yigenga bahahora, bagakurikiranira hafi imyigishirize y’abarezi n’imyigire y’abana, biri mu bituma abana biga mu bigo byabo batsinda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ariko muransetsa. Namwe ko muzi uko ubuzima busigaye buhenze, umwarimu wamuha 40k, akaba yafashe ka avance agasigara ahembwa nka 10k warangiza ukamubaza umusaruro koko? Ntanahandi ikibazo kiri muzagishakire aho ngaho.

Innocent yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Ukubeshye ko aguhemba umubeshya ko umukorera

Fina yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize

Hari impamvu zishoboka.
1. Kuba abana biga neza bitaweho n’abarimu n’ababyeyi bakabigiramo uruhare.
2. Kuba abarimu bafashwe neza. Umurimo bakora ugahuzwa n’umushahara bahabwa.
3. Kubanta bucucike buri muri ayo mashuri muvuga.
4. Kuba ibigo bifite infashanyigisho zihagije.

Ndayisenga Vedaste yanditse ku itariki ya: 9-01-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka