Kayonza: Abakobwa biga muri Sainte Therese TVET banenzwe imyifatire imeze nk’iy’Indaya (Amajwi)

Abakozi ba Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) basuye akarere ka Kayonza muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, bavuga ko batangazwa n’imyifatire mibi isa n’uburaya yagaragaye mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese, riherereye muri aka Karere.

Ugeze muri iri shuri utungurwa na byinshi bidakwiye ahantu harererwa abana b'igihugu
Ugeze muri iri shuri utungurwa na byinshi bidakwiye ahantu harererwa abana b’igihugu

Si imyifatire y’abanyeshuri gusa yatunguye intumwa za MINEDUC, ahubwo banatunguwe n’imyifatire y’umuyobozi w’iri shuri, wamenye ko ikigo abereye umyobozi kiri busurwe, aho gutegereza abashyitsi akabahunga agasigira inshingano umwungirije.

Iki kigo kandi ngo cyagaragayemo umwanda ukabije guhera mu bigaburirwa abana, aho bisukurir aho barara ndetse n’aho bigira. \

KT Radio, Radio ya Kigali Today yari mu ruzinduko rw’intumwa za MINEDUC muri iri shuri. Irabagezaho uko yasanze byifashe.

Inyambarire ngo n'inkiy'Indaya
Inyambarire ngo n’inkiy’Indaya
ibiryo barya byaruzwa ibitiyo
ibiryo barya byaruzwa ibitiyo
kwiherera bisaba abanyeshuri kujyayo bwije hatabona
kwiherera bisaba abanyeshuri kujyayo bwije hatabona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Birabanaje niho umwana wanjye yiga hotelerie natunguwe nokunona ikigo wishurabyose batabasha gushakira umwana aho akora stage yanahabona umwana akarangiza stage ntamwarimu cg umuyobozi wi ikigo usuye umwana ikindi bishyuza ibikoresho byisuku birimo imyeyo imikoropesho kupakupa buri mwaka babishyirahe umwanda wo urarenze nahasuye umwana wanjye ntungurwa nogusanga abana basa nabashumba nta uniforme bambara mukigo imperi no muri class ziruzuye mbese natashye numiwe.

Ngutete Joana yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Uko nkeka abanyeshuri murabarenganya pee, imyambarire y’abanyeshuri iterwa nubuyobozi bw’ishuri

Cla yanditse ku itariki ya: 15-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka