Kayonza: Abakobwa biga muri Sainte Therese TVET banenzwe imyifatire imeze nk’iy’Indaya (Amajwi)

Abakozi ba Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) basuye akarere ka Kayonza muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, bavuga ko batangazwa n’imyifatire mibi isa n’uburaya yagaragaye mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese, riherereye muri aka Karere.

Ugeze muri iri shuri utungurwa na byinshi bidakwiye ahantu harererwa abana b'igihugu
Ugeze muri iri shuri utungurwa na byinshi bidakwiye ahantu harererwa abana b’igihugu

Si imyifatire y’abanyeshuri gusa yatunguye intumwa za MINEDUC, ahubwo banatunguwe n’imyifatire y’umuyobozi w’iri shuri, wamenye ko ikigo abereye umyobozi kiri busurwe, aho gutegereza abashyitsi akabahunga agasigira inshingano umwungirije.

Iki kigo kandi ngo cyagaragayemo umwanda ukabije guhera mu bigaburirwa abana, aho bisukurir aho barara ndetse n’aho bigira. \

KT Radio, Radio ya Kigali Today yari mu ruzinduko rw’intumwa za MINEDUC muri iri shuri. Irabagezaho uko yasanze byifashe.

Inyambarire ngo n'inkiy'Indaya
Inyambarire ngo n’inkiy’Indaya
ibiryo barya byaruzwa ibitiyo
ibiryo barya byaruzwa ibitiyo
kwiherera bisaba abanyeshuri kujyayo bwije hatabona
kwiherera bisaba abanyeshuri kujyayo bwije hatabona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Hanyuma se kandi uwo we bite bye?imyifatire nk’iyo iranga indaya iri muri gahunda y’imfashanyigisho?rimwe na rimwe usanga ibigo byitwa ko byigenga,abayobozi bifatira amafaranga bakituriza ntibamenye ko barimo kubaka urwanda rwejo hazaza.bafatirwe imyanzuro ikarishye.rwose.

ISHIMWE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 23-05-2018  →  Musubize

Hoya rwose mube muretse kugifunga ubuse ama diplome yacu twazayabona dute koko shn mana kugifunga byo byari bikwiye arko mube muretse abafiteyo ibyangombwa tubikureyo ese koko amafaranga yaka abantu ayashyirahe ra ko kwifaranga aroze naho abana bo murabarenganya nta burere bahabwa nubwo njye nahize mbere bitarakomera arko nicyo gihe ibyo bibazo byari bihari gusa nimugifunga basi muzashyireho uko twabona diplome zacu murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 2-03-2018  →  Musubize

Njye narahigishije, baranyirukanye kubera uburenganzira bwacu nk’abarimu twasabaga bwo guhembwa. Sha uwo Directrice ateye ubwoba. Kumara amezi 3 udahembwa. Ni danger.
Gusa kugifunga siwo muti kuko abanyenshuri bahita bahura n’ibibazo ndetse n’ababyeyi.

Kijyambere yanditse ku itariki ya: 20-02-2018  →  Musubize

Njye nahajyanye umwana nibwira ko ari ikigo cy’abihaye Imana. Ariko ngiye gusura nsanga ibitandukanye n’ibyo natekerezaga. Ishuri bigamo ni ibihome bivirwa, nta pavement, intebe zikoze nabi zica imyenda. Barya nabi, ibifu niho babirwarira. Nta mfashanyigisho, njye nibazaga icyo bahaye MINEDUC kikanyobera. Gusa murakoze kubitahura, n’ubwo uwanjye yahangirikiye, abasigaye bashakirwe ibindi bigo. Uwo mugore ntiyakagiye atabajijwe iby’ikigo ayobora gikorera igihugu!
Murakoze!

Niyitegeka Pascal yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Iby’uburezi bwikigihe byo n’agahoma munwa abarezi ntibakita unshingano zabo pe,biteye ubwoba umunyeshuri arasiba ntihagire numenya ko ataje wenda no mu rugo bazi Ko ari kwishuri maze umwana akaguma muri icyo kinyenga ejo ngo yatwise abarezi nibi subireho rwose

Kirezi yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Iki kigo ndakizi murimake byaribimaze kuba indenga kamere kubona mukigo harimo unforme zirenze 5 zitandukanye ikindi abana birirwa mumihanda mutubari abakobwa biyambitse utu mini jupe biteye isoni kbsa
N.B: haramakuru ahari yuko atajya ahemba abakozi ikindi ngo umwishyuje amusubizanya imvugo nyandagazi, bigatuma abarezinabo batita kumyigire yabanyeshuri.murimake ntawutanga icyo adafite umuyobozi niba ntaburere yifitemo nawe ntabwo azatanga. So nibagifunge kuko numwana witwango araharangirije amashuri umubaza icyoyahigiye ukakibura ntareme ryuburezi ririyo. murako

Elias yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

natangajwe nogusura mushyiki wanjye nsanga umuyobozi atazi niba aba mukigo mbura uwo mbaza, mubyukuri nibagifunge kuko ni ukwica abana kbs
ibaze ngo ntibakora report yumvana ngoningombwa bagenzi be kandi buri umwe yiyishyurira bazi kwishyuza gusa nicyo nahabonye

yves yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Kwaruza igitiyo byo ndibaza ko ntacyo byari bitwaye niba kiba ari gishyashya. Ikibi n’igihe bakoresha ibyo basanzwe bakoresha mu yindi mirimo. Ariko ibindi byo rwose, iryo shuri nibarishyireho ingufuri urufunguzo baruhe ingurube irumire.

Bido yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

mugifunge icyo kigo ndakizi nikibi nta discipline gitanga Ntana skills gitanga zifatika ntabikoresho byimyigire kigira numuyobozi wacyo aho kugirango atange discipline ahubwo ahindura abanyeshuri bitewe namagambo ababwira aratukana cyane bigatuma abanyeshuri nabo baba indiscipliné bitewe numuyobozi wabo nta organisation kigira kabisa ntabarimu bari proffessional ari cruitinga rwose mineduc irebe icyo ikora murakoze

Ganza yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

I can see the facts of the report.
This is enough warning.

I suggest that the school should be given a chance to put right whatever is in wrong.

As I have noted, sanitation and hygiene should improve. Again, girls should get longer skirts.

Murangira Jothias yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

kbs icyokigo nibagifunge kuko abobakobwa naburere nge ndahazi barasohoka bakigira kwitemberera ngenibaza nabarezi babigisha ukobamezeda uretseko nabonye nanyirikigo ashirisoni ahubwo sinzi ukoyihishe !!!!!
Akagabo hahimba akandi kataraza.

uwamahoro j yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize

Birababaje pe!niba turerera igihugu twagakurikiranye beza abo turera,birababaje gusa sibyo gusa,a karere ka kayonza gasurwe cyane kuko ibikaberamo byose ntibyera de! ikibazo cyitangwa ry’akazi mu burezi,ntibisobanutse batwangiye kudepoza bavugako ntamyanya ya economics ihari,twatunguwe no kubona abarimu bashya kdi bize economics,nta exam yakonzwe,noneho ugasanga batari bakenewe kuri ibyo bigo bimwe nabimwe,wareba no kuri list zabakoze exam muri 2017 ntusangeho amazina yabo,kdi basinyiwe n’umuyobozi w’akarere,birababaje

alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka