Karongi: Batandatu baguye mu mpanuka

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki tariki 7 Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi habereye impanuka y’imodoka ya Toyota Minibus, ifite ’plaque’ nimero RAB 381Z, ikaba yari irimo abagenzi 24, muri bo hapfuye 6, abandi barakomereka. Iyo modoka yakoze impanuka igeze mu Murenge wa Bwishyura mu Kagari ka Nyarusazi, ikaba yavaga i Rubengera ijya ku Mubuga.

Abarimu 2 b'ishuri rya Cyinama baguye muri iyi mpanuka, abandi barakomereka
Abarimu 2 b’ishuri rya Cyinama baguye muri iyi mpanuka, abandi barakomereka

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uwari uyitwaye witwa Ngirababyeyi Ildephonse, yarimo kugenda ku muvuduko ukabije kandi yatendetse, kuko ubusanzwe Minibus itajya irenza abantu 18.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, aributsa abagenzi guharanira uburenganzira bwabo, mu gihe babona imyitwarire mibi ku mushoferi utwaye ikinyabiziga barimo.

CIP Mucyo agira ati "Icya mbere ni uko umugenzi agomba kumenya uburenganzira bwe, iyo umuntu agufashe akagutendekeraho abandi bantu, akirukanka umureba kandi hari nimero za Polisi, uba ugomba kurengera ubuzima bwawe ukabivuga hakiri kare".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Faustin Ayabagabo, avuga ko shoferi Ngirababyeyi atapfuye ariko ari mu bakomeretse nyuma y’uko iyo modoka ibirindutse ikagwa mu manga ireshya na metero 20-25m hepfo y’umuhanda.

Ayabagabo avuga ko iyo modoka yarimo abantu bari bavuye mu bukwe bagiye gutwikurura, ikaba yakoze impanuka ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba igeze ahitwa kuri Kibanda.

Uyu Muyobozi w’Umurenge avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK i Kigali, abandi bakaba barimo gukurikiranwa mu Bitaro bya Kibuye.

Ikinyamakuru cyitwa Taarifa kivuga ko mu bapfuye bahise bamenyekana harimo uwitwa Uwamahoro Geneviève, Abayo Sifa Sandrine, Nyinawishyaka Léothali, Umucungamari w’Ishuri rya Groupe Scolaire Cyinama ndetse n’umucuruzi wo ku Mubuga bita Mama Paterne.

Inkuru bijyanye:

Karongi: Ishuri rya Cyinama rirasaba abarimu basimbura abaguye mu mpanuka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDIHANGANISHA UMURYANGOWABOBANYAKWIGENDERA INAHAHARABARANGIJEBICAYE

Tuyizere.enock nyamagabe yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Ziriya number za Police cg rura ziba mumodoka urazihamagara ntibagire icyo bakora, muzajye i Rubavu murebe mu muhanda Bracerie-Gisenyi Quaster ijyamo abantu 45, byabaye nkumuco. Twahamagaye Police na rura turaruha.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka