Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda gushyira mu myanya abarimu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gushyira mu myanya abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, umwaka w’amashuri 2021-2022 hazatangwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba byitezweho kwihutisha gushyira mu myanya abo bakozi.

Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe
Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe

Ubwo buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa bwo gutanga ibizamini byanditse ku mpapuro kuko ngo bwatinzaga gukosora no gutangaza abatsinze, ubu buryo bushya bwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri uzakora ikizamini azajya arangiza gukora ahita amenya n’amanota ye.

Umukozi ushinzwe ubujyanama muri REB, Mugenzi Leon, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bizamini bitazagira uwo bigora kuko hashyizweho ibigo bazakoreramo ibizamini n’abazabafasha igihe habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga.

Agira ati “Aho bazakorera ibizamini hashyizwe ibikoresho bihagije bizifashishwa kandi n’ubu abarimu mu turere twose bashobora kugana kuri ibyo bigo bagasaba akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugize ikibazo agafashwa”.

Mugenzi avuga ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 11 Ukwakira 2021 kandi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaba babonetse ,ku buryo ntacyo bizahungabanya ku itangira ry’amashuri.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Mico Darius, avuga ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora ibizamini rifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi basaba akazi rigahita rinasuzuma ibya ngombwa bisabwa ku buryo ari na yo izasohora urutonde rw’abemere gukora.

Agira ati “Ikoranabuhanga ryacu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe, rikaba rinafite ubushobozi bwo gusuzuma amadosiye y’abemerewe gukora ibizamini noneho hagasuzumwa neza abemerewe ku buryo byihutisha gutoranya amadosiye, ntawe uzabigiriramo ikibazo”.

Mico avuga kandi ko ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu rwego rwo gutanga amanota ku bushobozi bw’umwarimu n’uko akora akazi ke, aha bikaba bisaba ko umwarimu azajya ashyira imihigo muri sisiteme noneho uko agenda akora ari na ko azajya asabwa kugira ibyo yuzuzamo kugira ngo hazasuzumwe uko yesheje imihigo ye ahabwe amanota.

Iryo koranabuhanga kandi rizifashishwa mu gushyira mu myanya abarimu bakenewe kwigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harimo gutegurwa n’irindi koranabuhanga rizafasha kujya hasuzumwa no kugenzura imikorere ya mwarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ese ko kudepoza (gusaba akazi) biri gukorerwa online, ubwo umurezi wemerewe azajya ashyirwa mukarere kashingiwe iki?

David MBABAZI yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Ibibyo ninkuru ubuse ntibyananiranye kwa applying? Ntibakatubeshye.

Hakizimana Felicien yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

Ndumva ikoranabuhanga rizihutisha byishi ariko babanze bakemure ikibazo cyo kudepoza kuko biri kugorana kwapurayinga

Mukeshimana Anne Marie yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

None c ibyo bigo byagejejweho imashine ni ibihe mu karere ka Huye??umuntu uzaba atazi gukoresha machine(computer)azafashwa gute??

Niragire Marie Claire yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka