Ikoranabuhanga rigiye gukemura ikibazo cyo gutinda gushyira mu myanya abarimu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kiratangaza ko mu rwego rwo gushyira mu myanya abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, umwaka w’amashuri 2021-2022 hazatangwa ibizamini mu buryo bw’ikoranabuhanga, bikaba byitezweho kwihutisha gushyira mu myanya abo bakozi.

Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe
Mugenzi Leon avuga ko ikoranabuhanga rizihutisha kubona abarimu bakenewe

Ubwo buryo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa bwo gutanga ibizamini byanditse ku mpapuro kuko ngo bwatinzaga gukosora no gutangaza abatsinze, ubu buryo bushya bwo umwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo cy’ishuri uzakora ikizamini azajya arangiza gukora ahita amenya n’amanota ye.

Umukozi ushinzwe ubujyanama muri REB, Mugenzi Leon, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu bizamini bitazagira uwo bigora kuko hashyizweho ibigo bazakoreramo ibizamini n’abazabafasha igihe habaho ikibazo cy’ikoranabuhanga.

Agira ati “Aho bazakorera ibizamini hashyizwe ibikoresho bihagije bizifashishwa kandi n’ubu abarimu mu turere twose bashobora kugana kuri ibyo bigo bagasaba akazi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ugize ikibazo agafashwa”.

Mugenzi avuga ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 11 Ukwakira 2021 kandi abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bazaba babonetse ,ku buryo ntacyo bizahungabanya ku itangira ry’amashuri.

Umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, Mico Darius, avuga ko ikoranabuhanga rizifashishwa mu gukora ibizamini rifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi basaba akazi rigahita rinasuzuma ibya ngombwa bisabwa ku buryo ari na yo izasohora urutonde rw’abemere gukora.

Agira ati “Ikoranabuhanga ryacu rifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 icyarimwe, rikaba rinafite ubushobozi bwo gusuzuma amadosiye y’abemerewe gukora ibizamini noneho hagasuzumwa neza abemerewe ku buryo byihutisha gutoranya amadosiye, ntawe uzabigiriramo ikibazo”.

Mico avuga kandi ko ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu rwego rwo gutanga amanota ku bushobozi bw’umwarimu n’uko akora akazi ke, aha bikaba bisaba ko umwarimu azajya ashyira imihigo muri sisiteme noneho uko agenda akora ari na ko azajya asabwa kugira ibyo yuzuzamo kugira ngo hazasuzumwe uko yesheje imihigo ye ahabwe amanota.

Iryo koranabuhanga kandi rizifashishwa mu gushyira mu myanya abarimu bakenewe kwigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro, hakaba harimo gutegurwa n’irindi koranabuhanga rizafasha kujya hasuzumwa no kugenzura imikorere ya mwarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Ikorana buhanga kubera arubwambere turikoreyeho muzaduhe akazi

Aee yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Muraho neza? Ikibazo mfite ndibaza ngo abatsinze exam bazashyirwa mumyanya ryari ko amasomo yatangiye?

Mukandayisenga Assoumpta yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ngewe ndabaza mutubwire itariki zo gukora izo exam mutubwire nyabihu aho tuzasanga izomachine

Niyomukiza fabien yanditse ku itariki ya: 27-09-2021  →  Musubize

Muraho none c ikigo bashyizeho machine mukarere ka Nyamasheke nikihe? Ibindi kwa playing byaragoranye cyane muzadushiriremo imiyaga mukubaza rwose,kuko twishyuye menshi kugira badufashe rwose!!! Murakoze!!!!!

uwamahoro christine yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Muraho none c ikigo bashyizeho machine mukarere ka Nyamasheke nikihe? Ibindi kwa playing byaragoranye cyane muzadushiriremo imiyaga mukubaza rwose,kuko twishyuye menshi kugira badufashe rwose!!! Murakoze!!!!!

uwamahoro christine yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Kudepoza online byanze rwose ubwo sinzi uko mwadufasha

Aline Uwamahoro yanditse ku itariki ya: 18-09-2021  →  Musubize

yego nibyiza ariko muzagenzure neza abantu bose bazabe bafite internet ihagije kuko bitabaye ibyo mwagira aba rekarama benshi murakoze

gakuru yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Mutubarize niba abari kuri waiting list zasohotse ubushize niba nabo bazakorana nabari kwa applying ubu cg niba nabo barongera kwa applying bundi bushya?

BIGENGIMANA Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Nonese ibyobigobifasha abarimu muri kicukiro ni ibihe ngotuhagane konumva aribyiza

Munyemana jaenbaptiste yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Muraho ,mfite impungenge buriwese azakorera mukarere atuyemo kabone niyo yaba yara applyinze mukandi murakoze

Mwumvaneza fred yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Mwaramutse,njyewe nasabye banyoherereza password nyinshi,none nasabye byanze,mu dufashe.

Maniriho yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Ni byiza bashaka kuzamura ikoranabuhanga muri serivise nyinshi ariko hazabaho ikibazo gikomeye mu gushyira abarimu mu bigo biri mu turere batifuza gukorera kuko batwambuye uburenganzira bwo kudepoza mu turere twifuza.

Manirakiza Jean Claude yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka