Ikibazo cy’abarimu bakorera ibigo byigenga kizaganirwaho - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ikibazo cy’abarimu b’ibigo byigenga, Minisiteri y’Uburezi irimo kugitekerezaho, naho ku bantu barimo bafasha kubera kudakora ngo imibare y’abafashwa igiye kugabanuka.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy'abigisha mu mashuri yigenga kizaganirwaho
Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abigisha mu mashuri yigenga kizaganirwaho

Mu kiganiro yatanze kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko iki kibazo Minisiteri y’Uburezi iri kugitekerezaho.

Ibi bije nyuma y’uko Leta ifashe umwanzuro ko amashuri azongera gutangira mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu gihe abanyeshuri bari bize amezi atatu gusa angana n’igihe mbwe cya mbere.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda ibikorwa byinshi bigahagarikwa harimo n’amashuri, bimwe mu bigo byigenga byahise bigaragaza ko nta bushobozi bifite bwo guhemba abarimu ndetse bimwe bihita bihagarika amasezerano y’akazi.

Ni inzira itoroshye ku bakora akazi k’uburezi, nubwo abakorera ibigo bya Leta bazakomeza guhembwa ariko abakorera ibigo byigenga ubuzima bushobora kubagora.

Minisitiri Shyaka avuga ko Ministeri y’Uburezi izagira icyo ibitangazaho, mu gihe abana bagiye gusabwa kuguma mu ngo kugera mu kwezi kwa Nzeri, naho abarimu bakaba badafite akazi.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ubufasha bugenerwa imiryango itishoboye yari imaze iminsi ifashwa, bugiye kugabanuka.

Ati “Umubare w’abafashwa ugiye kugabanuka kuko hari abafashwa kuko badakora ubu bagiye gukora, icyakora nk’umumotari udafite ikindi kimutunga kandi moto ye itemerewe gukora zafashwa ariko umubare uzagabanuka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije we avuga ko nubwo abantu bagiye gusohoka hari ibyo bagomba kwirinda birimo no gusomana.

Ati “Ku birebana no gusomana no gusurana, abantu bamenye ko icyorezo kigihari kandi ingamba zose zigomba gukomezwa, abasohoka bagomba kwirinda kuramukanya, bagomba kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’isabune n’imiti yabugenewe”.

Akomeza asaba abantu kwirinda kujya ahantu abantu bacucitse kandi bakubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Nibakomeze bahembe abarimu nkuko byaribisanzwe niba ataribyo uzasanga ibigobyigenga bibuze abakozi kuko bazishakira ahandi bakora murimacye tuzabatubonye ko nabyo bitifashije navugiraga private schools.

Nkusi yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Nibakomeze bahembe abarimu nkuko byaribisanzwe niba ataribyo uzasanga ibigobyigenga bibuze abakozi kuko bazishakira ahandi bakora murimacye tuzabatubonye ko nabyo bitifashije navugoraga private schools.

Nkusi yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ese Koko Minister Prof Shyaka Anastase niwe wivugiye ko abarimu bakorera ibigo by Let’s bazakomeza guhembwa nk’ibisanzwe’abarimu benshi n’abakoreraga bagize ubwoba ko bashobora kuzahagarikirwa imishahara nkuko n’abakoreraga mubigo byigenga byagenze.

HAKIZIMANA Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka