Ikibazo cy’abarimu bakorera ibigo byigenga kizaganirwaho - Minisitiri Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko ikibazo cy’abarimu b’ibigo byigenga, Minisiteri y’Uburezi irimo kugitekerezaho, naho ku bantu barimo bafasha kubera kudakora ngo imibare y’abafashwa igiye kugabanuka.

Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy'abigisha mu mashuri yigenga kizaganirwaho
Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abigisha mu mashuri yigenga kizaganirwaho

Mu kiganiro yatanze kuri RBA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko iki kibazo Minisiteri y’Uburezi iri kugitekerezaho.

Ibi bije nyuma y’uko Leta ifashe umwanzuro ko amashuri azongera gutangira mu kwezi kwa Nzeri 2020, mu gihe abanyeshuri bari bize amezi atatu gusa angana n’igihe mbwe cya mbere.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda ibikorwa byinshi bigahagarikwa harimo n’amashuri, bimwe mu bigo byigenga byahise bigaragaza ko nta bushobozi bifite bwo guhemba abarimu ndetse bimwe bihita bihagarika amasezerano y’akazi.

Ni inzira itoroshye ku bakora akazi k’uburezi, nubwo abakorera ibigo bya Leta bazakomeza guhembwa ariko abakorera ibigo byigenga ubuzima bushobora kubagora.

Minisitiri Shyaka avuga ko Ministeri y’Uburezi izagira icyo ibitangazaho, mu gihe abana bagiye gusabwa kuguma mu ngo kugera mu kwezi kwa Nzeri, naho abarimu bakaba badafite akazi.

Minisitiri Shyaka yavuze ko ubufasha bugenerwa imiryango itishoboye yari imaze iminsi ifashwa, bugiye kugabanuka.

Ati “Umubare w’abafashwa ugiye kugabanuka kuko hari abafashwa kuko badakora ubu bagiye gukora, icyakora nk’umumotari udafite ikindi kimutunga kandi moto ye itemerewe gukora zafashwa ariko umubare uzagabanuka”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije we avuga ko nubwo abantu bagiye gusohoka hari ibyo bagomba kwirinda birimo no gusomana.

Ati “Ku birebana no gusomana no gusurana, abantu bamenye ko icyorezo kigihari kandi ingamba zose zigomba gukomezwa, abasohoka bagomba kwirinda kuramukanya, bagomba kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’isabune n’imiti yabugenewe”.

Akomeza asaba abantu kwirinda kujya ahantu abantu bacucitse kandi bakubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Igitekerezo cyanjye kiragira kiti hari abanyeshuri benshi barangije kwiga muri za kaminuza ibi byabaye bitegura graduation day,twifuza ko hakorwa ubuvugizi abo banyeshuri covid ikirangira HEC ikazahita ibaha diplome

alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye kiragira kiti hari abanyeshuri benshi barangije kwiga muri za kaminuza ibi byabaye bitegura graduation day,twifuza ko hakorwa ubuvugizi abo banyeshuri covid ikirangira HEC ikazahita ibaha diplome

alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

Muraho Neza nitwa Elias mperereye igatsibo.twasabaga mineduc ko ibigo byigenga byo muri gatsibo ko bakurikirana ko byazashyira mubikorwa icyo igitekerezo icyo kwaka iyo nkunga ndetse nuko izakoreshwa

elias yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Njyewe nakoraga muri private school akazi gahagaze kajyana n’umushahara nonese ko NGO ntamwarimu ufashwa ubwo dupfe hanyuma tuzazuke muri Nzeri? Aha! turasaba leta kudutekerezaho kuko iyo umuntu apfuye ajyana n’ubwenge bwe kuko mfite ubwoba ko twazakenerwa ngo twigishe . ubwo rero ndumva hatekerezwa ubumenyi n’uburere bwazatangwa n’inda n’ubwonko burimo isari, uko bwazaba bumeze murakoze kandi tubashimira ubuvugizi mujya mudukorera!

petros yanditse ku itariki ya: 2-05-2020  →  Musubize

Ese oto ecole ndavuga abarimu bigisha imodoka bo bazakora nimutubarize nabo niba ari nkabarimu barikuvugahano ngewe ndumva provisuar arizo zahagarara kuko bahurira mwishuri aribenshi ariko abigisha pratic bagakomeza nimutubwite murakoze

Samuel niyibizi yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ese oto ecole ndavuga abarimu bigisha imodoka bo bazakora nimutubarize nabo niba ari nkabarimu barikuvugahano ngewe ndumva provisuar arizo zahagarara kuko bahurira mwishuri aribenshi ariko abigisha pratic bagakomeza nimutubwite murakoze

Samuel niyibizi yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Twishimiye ingamba zafashwe na leta yacu idukunda kumpamvu yo mudufsha kurinda ikwirakwizwa rya COVID19. Arko kucyo kuzafungurwa kw’amashuri muri Nzeri giteje benshi ikibazo gakomeye cyane nko Kumarimu bakorera ibigo byigenga. Leta umubyeyi dukunda nibafashe ntiborohewe. Murakoze

Benitha yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Ese abana bashya bagomba gutangira bazigana n’ abari mumwaka wa mbere bari barangije igihembwe? Iki nacyo bazakivugeho? Ese ko bari kwigira Ku maradio na TV bizabahesha amahirwe yo gukora ibizami bibajyana mu yindi myaka?

Alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Muraho

Dushimira leta y’urwanda idahwema kwita kubanyarwanda ibagira Inama nziza zo kwirinda.gusa natwe abanyarwanda Tumaze kumenya neza ibyiza biri mu kwirinda icyorezo cya corona virus.

Igitekerezo mfite nuko hafungurwa insengero hagashyirwaho uburyo abakristo basengera mu byiciro niba abantu basengeraga mu rusengero ari 100 bagacamo amatsinda 3 noneho bakicara bubahirije ya ntera. Cyane ko insengero basenga rimwe mu cyumweru.

Niba hafunguwe Imodoka zitwara abantu buri munsi , insengero zikora rimwe mu cyumweru ntizafungurwa murakoze

Amahoro abe kuri mwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Nibyo koko turashimira leta y’uRwanda urugamba rutoroshye irimo kurwana kdi nta kabuza tuzarutsinda. Bityo natwe turashima kdi twakiriye neza iyo nkuru y’ihumure yo gufasha imiryango y’abakora mubigo by’amashuri yigenga kuko ubuzima buratugoye cyane muri iyi minsi, kandi wajya gusaba ubufasha abayobozi b’inzego z’ibanze bakakwamagana ngo nta mwarimu WO gufashwa cyangwa ngo nukubera ko ubarizwa mu cyiciro cya 3.
Badutabare rwose turakomerewe. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Amashuri kuko Atari gukorerwamo ni bayatize abarimu bayabemo kugeza muri nzeri.

Silas yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize

Tubashimiye ko babitekerejeho, n’iyo nibura babishyurira health insurance kuko kubaho nta insurance kubera contract isubitse biragoye nta nayo barabona yo kwivuza biyishyurira 100%

Felix yanditse ku itariki ya: 1-05-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka