Ibyari ibirori byahindutse agahinda nyuma yo kwimwa impamyabumenyi bakoreye

Ubwo Kaminuza ya Kigali (UoK) yatangaga impamyabumenyi ku bayirangijemo hari bamwe bazibuze ku munota wa nyuma nyamara bari baje biteguye kuzitahana.

Aba ni bamwe mu babuze impamyabumenyi bazengurutse umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali bamugaragariza akababaro kabo
Aba ni bamwe mu babuze impamyabumenyi bazengurutse umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali bamugaragariza akababaro kabo

Ibyo byabaye ubwo UoK yatangaga ku nshuro ya kabiri impamyabumenyi , kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017.

Abanyeshuri bahuye ni iki kibazo ngo babarirwa mu 100 nkuko umwe muri bo yavuze kuko n’ubuyobozi ntibwagaragaje umubare w’abafite icyo kibazo.

Ubwo buyobozi bukavuga ko kuba batazibonye ari uko batujuje bimwe mu byangombwa bisabwa.

Umwe mu barangije utifuje ko amazina ye atangazwa, wari wambaye ikanzu yabugenewe yiteguye kwishimira impamyabumenyi agiye guhabwa, avuga ko bamubwiye ko impamyabushobozi ye yo mashuri yisumbuye yabuze.

Agira ati “Barambwira ngo sinatanze impamyabumenyi yanjye y’ayisumbuye kandi mfite aho bansinyiye ko bayakiriye! Ubu ni uburangare bukabije bwa kaminuza. Kuki nibura batabitubwiye mbere ngo ntitwirirwe tuza, ndababaye cyane.”

Mugenzi we ati “Jye ko nta kibazo mfitanye n’ikigo, amafaranga yabo narayishyuye yose, sinumva ukuntu mbura impamyabushobozi yanjye ku munota wanyuma.”

Umubyeyi wari waherekeje umwana we ati “Kubona umwana yiga imyaka itatu yose n’imvune azi ko azabona impamyabumenyi nk’abandi none akaba ntacyo atahanye, ni agahinda gusa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburei, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyankazi Isaac, avuga ko umunyeshuri wize akarangiza nta cyatuma atabona impamyabumenyi ye.

Agira ati “Uruhare rwacu nka Minisiteri y’Uburezi ni ugufasha za Kaminuza kwigisha abana bakarangiza neza.

Aba rero bahuye n’ibi bibazo ni kaminuza igomba kubikemura kuko umwana wize akarangiza agomba kubona impamyabumenyi.”

Mu gihe ababarirwa muri 544 bari bari ku rutonde rw’abahabwa impamyabumenyi, bazihawe bakazishimira, abandi bo bari mu gahinda gakomeye kubera byinshi batakaje bitegura uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Ubuyobozi bw’iyo kaminuza se bwabivuzeho iki? Iyi nkuru ntabwo yuzuye neza...

Queen yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Yoooo mbega agahinda,UOK mureke guhuzagurika!

Niyonzima yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Birababaje ntibizongere rwose kuko abo bantu ntabwo byabatunguye, Uko byateguwe birababaje.

alias Bohneur yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Abumwe agatukisha bose.
Njye mbona buri business yakagombye guhindura abakozi buri mezi atatu,baba bagishaka gukora muri iyo business nabo bagakora ibizamini bushya.
Basigaye bariraye ngo "kagora isaba" bigatuma umwete numuhate bakoranaga bigabanuka uko atinda mukazi. Nkeka aribyo byabaye muri UoK

Gasana yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Iyi kaminuza ikwiye kubihanirwa kuko yararangaye cyane peee.aba banyeshuri babirenganiyemo rwose.

Claudine yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Iyi si Kaminuza ni ikiryabarezi rwose.iyo bijya gucika boroshya ubuzima kurusha indaya

Claudine yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Iyi si Kaminuza ni ikiryabarezi rwose.iyo bijya gucika boroshya ubuzima kurusha indaya

Claudine yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

abarengana ariko begerane batange ikirego basabe impozamarira na indemnités kuri dépenses bakoze ko dufite amategeko n’abanyamategeko mwabahaye akazi

alonso yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

ABO MURI LAW BOSE BARAZIBONYE IMANA ISHIMWE. NAHO ABATARAZIBONA BIHANGANE INKONO IHIRA IKIBATSI NTIHIRA IKIBARIRO WHICH MEANS INKONO IHIRA IGIHE THEY HAVE TO WAIT UBUYOBOZI BUKA BYO ORANIZINGA NABO BAKA GETINGA DIPROMA ZABO AS SOON AS POSSIBLE,

GREAT THANKS TO KIGALITODAY

TWIRINGIYUMUKIZA Daniel yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Abo bantu barenganurwe,gusa birababaje

MUZIMA yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka