Ibyari ibirori byahindutse agahinda nyuma yo kwimwa impamyabumenyi bakoreye

Ubwo Kaminuza ya Kigali (UoK) yatangaga impamyabumenyi ku bayirangijemo hari bamwe bazibuze ku munota wa nyuma nyamara bari baje biteguye kuzitahana.

Aba ni bamwe mu babuze impamyabumenyi bazengurutse umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali bamugaragariza akababaro kabo
Aba ni bamwe mu babuze impamyabumenyi bazengurutse umwe mu bayobozi ba Kaminuza ya Kigali bamugaragariza akababaro kabo

Ibyo byabaye ubwo UoK yatangaga ku nshuro ya kabiri impamyabumenyi , kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017.

Abanyeshuri bahuye ni iki kibazo ngo babarirwa mu 100 nkuko umwe muri bo yavuze kuko n’ubuyobozi ntibwagaragaje umubare w’abafite icyo kibazo.

Ubwo buyobozi bukavuga ko kuba batazibonye ari uko batujuje bimwe mu byangombwa bisabwa.

Umwe mu barangije utifuje ko amazina ye atangazwa, wari wambaye ikanzu yabugenewe yiteguye kwishimira impamyabumenyi agiye guhabwa, avuga ko bamubwiye ko impamyabushobozi ye yo mashuri yisumbuye yabuze.

Agira ati “Barambwira ngo sinatanze impamyabumenyi yanjye y’ayisumbuye kandi mfite aho bansinyiye ko bayakiriye! Ubu ni uburangare bukabije bwa kaminuza. Kuki nibura batabitubwiye mbere ngo ntitwirirwe tuza, ndababaye cyane.”

Mugenzi we ati “Jye ko nta kibazo mfitanye n’ikigo, amafaranga yabo narayishyuye yose, sinumva ukuntu mbura impamyabushobozi yanjye ku munota wanyuma.”

Umubyeyi wari waherekeje umwana we ati “Kubona umwana yiga imyaka itatu yose n’imvune azi ko azabona impamyabumenyi nk’abandi none akaba ntacyo atahanye, ni agahinda gusa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburei, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyankazi Isaac, avuga ko umunyeshuri wize akarangiza nta cyatuma atabona impamyabumenyi ye.

Agira ati “Uruhare rwacu nka Minisiteri y’Uburezi ni ugufasha za Kaminuza kwigisha abana bakarangiza neza.

Aba rero bahuye n’ibi bibazo ni kaminuza igomba kubikemura kuko umwana wize akarangiza agomba kubona impamyabumenyi.”

Mu gihe ababarirwa muri 544 bari bari ku rutonde rw’abahabwa impamyabumenyi, bazihawe bakazishimira, abandi bo bari mu gahinda gakomeye kubera byinshi batakaje bitegura uyu munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Mwiriwe basomyi, ngewe ntaho mbogamiye ariko menyereye education system yo murwanda,
1. mbere yuko kaminuza iyo ariyo yose igiye gutanga impamyabumenyi ibanza gutanga urutonde munama nkuru y’uburezi ariyo HEC niyo yemeza noneho nkeka ko ababuze impamyabumenyi zabo HEC yarasanze hari ibyo batujuje, burabizi ko hari amanota afatirwaho kugirango wige kaminuza niyo waba ufite certificate ya REB. hagire unyomoza atubwire amanota yabonye kuri S.6.

2. kuki iki kibazo cyabaye kuri undergraduate gusa masters ntakibazo bagize bivuzeko ikibazo si kaminuza ikibazo n’abanyeshuri

3. Prof Manase yabaye chairman board niga muri SFB hacyaga uwambaye, nta mafefeko muburezi agira nta shortcut muri UoK muzabona Nshuti akiri umuyobozi wayo.

4. ibi mbona byongerera amahirwe UoK kumenyekana nka Kaminuza ishaka ireme ry’uburezi, so this a one way of marketing Uok muziko murimo kuyisebya abantu tureba seriousness yayo.

5. Uwo munyeshuri babwiye ko nta S.6 certificate yatanze byari bitwaye iki kugirango abazanire indi niba ntakibazo kirimo nawe azi ndumva nubu wagenda bakayiguha upfa kuba wemewe na HEC.

6.UoK mwakoze amakosa yo kwa admitting abantu batujuje ibisabwa kandi mwakagombye kuba serious kumanota mufatira abinjira muri kaminuza.

7.Umwanzuro ababuze impamyabushobozi zabo bumva bari mukuri mujyane UoK murukiko ariko niba muzi ko mutari ba miseke igoroye mujye muri TVT wamugani wamugenzi wacu.

Kaminuza zose zitubabarire zite kwireme ry’uburezi

Max yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ibyo bintu birababahe gusa ikigaragara ikosa riri mubayobozi kuko ntamunyeshuri wakwishyura ikanzu aziko atujuje ibisabwa ikindi knd ntibagombaga gutegereza le 10 kumunsi wa graduation bagombaga kubwira abanyeshuri bafite ibibazo ntibaze kuruwomunsi kubera ibibazo bafite

Jolie yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

Iyi kaminuza irasobanutse kuyicira urubanza kubanyeshuri bashobora kuba bafite nibibazo nukurengera. Nibatohoze ibyobibazo bazihe abazikwiriye abatazikwiriye bajye mu TVT.. njye wigiyeyo inyaka ibiri nuvuye ahandi ntabwo nahagereranya...barasobanutsepeee!!!

Jane mbabazi yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Iyi kaminuza irasobanutse kuyicira urubanza kubanyeshuri bashobora kuba bafite nibibazo nukurengera. Nibatohoze ibyobibazo bazihe abazikwiriye abatazikwiriye bajye mu TVT.. njye wigiyeyo inyaka ibiri nuvuye ahandi ntabwo nahagereranya...barasobanutsepeee!!!

Jane mbabazi yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

nagahumamunwa gusa nigisebo kurikaminuza

Eric yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Birababaje KABISA nka university ikirishya ibi ntibyari bikwiye yagakoze ibishoboka byose ikagira izina ryiza

alias yanditse ku itariki ya: 12-03-2017  →  Musubize

Kaminuza ya Kigali mwihangane rwose mukosore iki kibazo kuko abana barababaye kd mwirinde ko bizasubira biduhesheje isurambi koko!!!!

Bazizane janet yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Kaminuza ya Kigali mwihangane rwose mukosore iki kibazo kuko abana barababaye kd mwirinde ko bizasubira biduhesheje isurambi koko!!!!

Bazizane janet yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Nanjye ndibaza ababonye impamyabumenyi ntibigeze biga ahubwo twe twize twarazibuze batanze amafranga bayaha umwe mubayobozi akajya abaha amanota yubusa ndabazi ushatse ibyo bakoreyeho ntiwabibona hafi yabo se harimo uwitwq Hope Aime Jhonatha ni benshi cyane abo bose ntibazi n, amasomo uko yitwa unababajije ntibakubwira ayo bize ayariyo n, amagranga batanze turayazi neza

isimbi yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ariko ngewe narumiwe koko, Isimbi am sorry to say that iyi comment yawe ihita inyereka ko ufite ikibazo. ese uwatanze cash ngo abone amanota yayahaye abarimu bose kuburyo yayahaye na dean, ademic registrar, examination officer, DVCD.
Sha musubire kwiga otherwise muraseba

Max yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ibirori-agahinda....mwarengere kabisa ...kutaboneraho impamyabumemyi U.K. graduation birasanzwepe. Igikuru nuko bazasesengura ikibazo nyuma abazikwiriye bakazihabwa, abatazikwiriye nyine ntibazihabwe. Njye ndunvahubwo bakoze ikintu kizima, ukumwabyita kwose ...Wenda bakabaye barabikoze mbere, Ariko ahababimenyeye hose byaribyo kuzihagarika...ahubwo bihute barebe icyakorwa...naho ubundi...naho habaye ibirori ...abana 600+ babonye degrees zabo...congratulations...abandingo batarenze 40 sagahinda kabisa...

Kimenyi yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

Ni uburangare bukabije bwakaminuza, bakagombye kubamesha mbere ko zabuze bagatanga izindi(A2 certificate).
it’s the shame to UoK.

XYZ_Emma yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

ese aho ubimenye kuki utabahaye indi niba ntacyo wishinja

Max yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Ariko se imyaka 03 biga bahabwa Baccalaureat

Jeanne yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka