Ibigo birindwi byigisha imyuga ntibizafungura kubera kutuzuza ibisabwa

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko hari amashuri arindwi yigishaga imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe kuko byagaragaye ko atujuje ibisabwa mu gutanga ireme ry’uburezi mu myuga n’ubumenyingiro.

Ayo mashuri afunzwe nyuma y’ubugenzuzi WDA yakoreye mu mashuri yose y’imyuga n’ubumenyi ngiro,bikagaragara ko amwe muri yo atujuje ibisabwa.

Bimwe mubyatumye ayo mashuri afungwa harimo kutagira ibikoresho bihagije,inyubako zishaje cyangwa zitorohereza abazigamo,isuku nke, integanyanyigisho zitajyanye n’igihe,n’ibindi.

Uretse aya mashuri arindwi yafunzwe kandi, hari n’amashuri 62 yasabwe kubanza gukosora ibyo yanenzwe akazabona kwemererwa gutangira umwaka w’amashuri wa 2019.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA), Uwamahoro Solange avuga ko ayo mashuri yafunzwe ndetse n’ayasabwe kwikosora, byose byakozwe kugirango ireme ry’uburezi riyatangirwamo rirusheho kuba ryujuje uburanenge.

Ati”Hari aho abanyeshuri bakorera imyitozo wasangaga nta bikoresho birimo, hari isuku nke aho abana barara, inyubako zishaje,ubwiherero bushaje, ndetse n’ibindi ubona ko bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga.
Ibyo byose rero nibyo byatumye amwe tuyafunga burundu, abandi tubaha ibyumweru bibiri ngo babe bamaze kubikosora”.

Uwamahoro Solange,umuyobozi mukuru wungirije wa WDA
Uwamahoro Solange,umuyobozi mukuru wungirije wa WDA

College Baptiste de Ngarama (COBANGA) ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro riherereye mu karere ka Gatsibo ni rimwe mu yafunzwe.

Umuyobozi waryo Herman Ntaziryayo avuga ko kuva igenzura ryaba bari bagerageje gukosora ibyo bari banenzwe,kuri we agasanga bari bakwiye kongera gusurwa, bakabona gufatirwa umwanzuro.

Ati ”Dushingiye kubyo bari badusabye gukora, twumvaga mu byumweru bibiri twari kuba tugeze nibura kuri 95% dukosora, tukabona tutari dukwiye gushyirwa muri ayo mashuri arindwi.

Twasaba ubuyobozi ko bagaruka bakongera bakadusura, bakareba ibyo badusabye gukosora aho tubigeze, bityo bakaba badukomorera tugakomeza gutanga uburezi bufite ireme”.

Bamwe mu bayobora amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bavuga ko kugenzura imikorere y’amashuri hagamijwe ko anoza ireme ry’uburezi ari ikintu cyiza, gusa bakavuga ko amashuri atujuje ibisabwa atahita afungwa bitunguranye kuko hashobora kuvukamo amakimbirane hagati y’amashuri n’abayagana.

Padiri Robert Iryumugabe, uyobora TVET Rwaza mu karere ka Musanze yabwiye Kigali Today ati “Ingaruka ya mbere ni uko hari ibigo bafunze kandi byari byaratangiye kwakira abanyeshuri, ni ukuvuga ngo hazavukamo amakimbirane hagati y’ishuri n’abarigannye barisaba serivisi, kuburyo hagakwiye kuzabaho kubafasha gukemura ayo makimbirane”.

Umukozi muri WDA ushinzwe ibipimo ngenderwaho mu mashuri y’imyuga n’ubumuneyi ngiro Dogiteri Habimana Theodore we avuga ko iki kigo kidashobora kwemerera amashuri gukora atujuje ibisabwa byose, kuko abanyamwuga igihugu gikeneye ari abafite urwego rwo hejuru.

Dr Habimana Theodore, umukozi wa WDA ushinzwe ibipimo ngemderwaho mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro
Dr Habimana Theodore, umukozi wa WDA ushinzwe ibipimo ngemderwaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro

Ati” Ntabwo dukeneye ba banyamwuga bitwa ba ‘rupigapiga’, dukeneye abanyamwuga babisobanukiwe neza. Ntabwo rero twakwemera ko hari ishuri ritanga ½ cy’ibyo ryagombaga gutanga”.

Isuzuma mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ryakozwe kuva tariki ya 08 Ukwakira kugeza kuya 09 Ugushyingo 2018 rikorerwa mu mashuri 341.

Urutonde rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe

1. Solidarity Academy/Nyarugenge
2. Karongi TVET School/Karongi
3. Nyarugunga TVET School/Kicukiro
4. Kigali TVET School/Gasabo
5. Kigali International College/Gasabo
6. College Baptiste de Ngarama (COBANGA)/Gatsibo
7. Horizon Technical School/Nyarugenge

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bigo 62 nibihe??

tmat yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka