Barifuza ko abarangiza muri za IPRC bakomeza mu bindi byiciro bya kaminuza

Ubusanzwe abiga mu bigo by’imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC) barangiza bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1), ubuyobozi bukuriye ibyo bigo bukaba bwifuza ko bakwemererwa gukomeza mu bindi byiciro bya kaminuza.

Dr James Gashumba, umuyobozi mukuru wa RP
Dr James Gashumba, umuyobozi mukuru wa RP

Byavugiwe mu nama nyunguranabitekerezo kuri icyo cyifuzo yateguwe n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP) ku bufatanye na WDA, yabaye ku wa 26 Nyakanga 2019, igahuza abafite aho bahuriye no kwigisha imyuga, abakora muri urwo rwego n’abayobozi batandukanye.

Umuyobozi wa RP, Dr James Gashumba, yavuze ko hashize igihe hasohoka abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyi ngiro bafite impamyabumenyi ya A1, ariko ko hari benshi bafite icyifuzo cyo gukomeza.

Yagize ati “Abarangije mu myuga bose bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bikarangirira aho. Ubona bisa n’aho bashyiriweho ahatarengwa mu gihe hari bamwe muri bo ndetse n’ababyeyi bifuza ko habaho n’ibindi byiciro birimo A0 ndetse na Masters”.

Impuguke zitandukanye mu kiganiro kuri icyo kibazo
Impuguke zitandukanye mu kiganiro kuri icyo kibazo

Ati “Mbere abantu ntibumvaga ko abiga imyuga nko kubaza, amashanyarazi, gusudira n’ibindi, bitari ngombwa ko biga amashuri bakaminuza, nubwo abo kuri urwo rwego tuzakomeza kubakenera. Ibyo rero bibaca intege ari yo mpamvu turimo dushaka uko byahinduka”.

Yakomeje avuga ko n’ubundi abazabyifuza atari ko bose bazabyemererwa, kuko ngo bateganya ko abakomeza muri A0 na Masters batarenga 20% by’abarangiza, kandi hagaherwa ku bazagaruka na bo bakigisha, kuko ngo hakiri ikibazo cy’abarimu b’inzobere mu kwigisha ibijyanye n’imyuga.

Umwe mu barangije muri IPRC Kigali mu myaka itatu ishize, na we yemeza ko hari imbogamizi ahura na zo kubera ko atize icyiciro cya kabiri.

Ati “Duhura n’ikibazo gikomeye hanze aha iyo dushaka akazi kuko ahenshi batubaza impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, batitaye ku bumenyi umuntu afite n’imyaka itatu aba yarize. Badushyiriyeho iyo gahunda yo gukomeza byaba ari byiza, natwe tukagira agaciro”.

Dr Gashumba yavuze ko ibi bikiri umushinga, ko bateganya kubigeza ku zindi nzego zo hejuru bikaba byakwemezwa bityo bigashyirwa mu bikorwa, gusa ngo hari icyizere ko bitazatinda.

Ati “Turateganya ko abanyeshuri ba mbere batangirana n’umwaka w’amashuri 2020-2021. Birumvikana hazabanza abigisha, dore ko natwe tubafite. Hagati aho dushobora kuzaba twifashisha abarimu bazaturuka hanze mu gihe abacu batararangiza”.

Bariga ku buryo abize imyuga bakongererwa ibyiciro bya kaminuza
Bariga ku buryo abize imyuga bakongererwa ibyiciro bya kaminuza

Yakomeje avuga ko kongerera ubumenyi abize imyuga bizanabahesha amahirwe yo kuba bakorera no mu bindi bihugu.

Kazawadi Papias ufite sosiyete y’ubwubatsi, na we avuga ko byari bikenewe ko abize imyuga bashyirirwaho ibindi byiciro bya kaminuza ntibahore ha handi.

Ati “Ku bwanjye aya masomo yisumbuye mbona yaratinze kuza kuko hari bamwe bifuzaga gukomeza bigatuma bava mu byo bize bagakomereza mu bindi kuko nta handi bari bafite. Iyi rero ni inzira nziza niba ibyo byiciro na byo bigiye kujyaho kuko umuntu azajya yiga agakomeza uko abyifuza”.

Ubuyobozi bwa RP buvugako ko hamaze gusohoka abize imyuga n’ubumenyingiro bafite impamyabumenyi ya A1 barenga ku bihumbi birindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Hari icyo IPRC zashyiriweho. Guha abanyeshuri ubumenyigiro ndetse no kwigisha imyuga. Singobwa ko abize A1 bakomeza mubindi byikiro. Iyo wasoje urasabwa kujya gukora. Wabishaka ukogera ukajya kwiga aho ushaka kandi wiyishyurira kuko leta iba yarakoze ibyayo. Rwanda Polytechnic irashaka kumvanga no kurengera rwose.

Rwanda Polytechnic
A1
A0
Masters
PhD

Karabo yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize

Nukuri kongera imypamya bushobozi kubanyeshuri bize imyuga byara bikenewe kuko Hari igihe babona akzi babasaba impabushobozi ya Ao ikuburq ugasnaga bibaye ikibazo nibabiwhyishyiremo immbaraga Kandi kt tubashimira inkuru nkizi mutugezaho. Murakoze

Ngendahimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 27-07-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka