Amashuri yigenga atigisha mu Kinyarwanda azahagarikwa- Minisitiri Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr. Munyakazi Isaac yaburiye abafite ibigo by’amashuri bitubahiriza gahunda byasabwe kwigishamo, ko bishobora gusubiza ibyangombwa byahawe.

Minisitiri Munyakazi avuga ko amashuri atigisha akurikije ibyo yaherewe ibyangombwa azafungwa
Minisitiri Munyakazi avuga ko amashuri atigisha akurikije ibyo yaherewe ibyangombwa azafungwa

Aganira n’abafite ibigo by’amashuri mu karere ka Rubavu, Dr. Munyakazi yavuze ko ubukangurambaga bw’iminsi 10 bari gukora bugamije kureba ibibangamira ireme ry’uburezi mu Rwanda, ariko avuga ko ubukangurambaga buzaba ubutaha buzibanda kureba niba ibigo byubahiriza kwigisha muri gahunda byahawe.

Dr. Munyakazi avuga ko hari ibigo bisaba ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda ya Leta, ariko ntibiyubahirize nk’uko hari ibisaba kwigisha muri gahunda mpuzamahanga bikigisha muri gahunda ya Leta, kandi uwahawe icyangombwa agomba kugikoresha icyo yagisabiye.

Minisitiri Munyakazi aganira n'abanyamakuru
Minisitiri Munyakazi aganira n’abanyamakuru

Ati “Reka ngaruke ku rurimi rw’ikinyarwanda tudaha agaciro, cyane cyane amashuri yigenga azi ko Leta yayahaye ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda ya Leta, mumenye ko umwaka wa mbere kugera muwa gatatu mu mashuri abanza umwana yiga mu kinyarwanda amasomo yose uretse amasomo y’igifaransa n’icyongereza”.

Asobanura ibyangombwa bitangwa na Minisitere y’Uburezi ku bashaka gushinga amashuri, yavuze ko hari ibigo bya Leta, ibyabikorera, ibyunganira Leta hamwe n’ibigo byigisha gahunda mpuzamahanga.

Avuga ko abahawe ibyangombwa byo kwigisha muri gahunda y’ighugu bagomba kuyubahiriza, mu gihe byinshi mu bigo byigenga byahawe ibi byangombwa byigisha mu ndimi z’amahanga mu myaka itatu yambere bitemewe.

Abafite amashuri yigenga basabwe kubahiriza gahunda basabiye ibyangombwa
Abafite amashuri yigenga basabwe kubahiriza gahunda basabiye ibyangombwa

Naho ibigo bifite ibyangombwa byo kwigisha gahunda mpuzamahanga ngo bigisha izo gahunda uretse ko na byo byasabwe kujya byigisha isomo ry’ikinyarwanda.

Dr. Munyakazi avuga ko abakora ibitandukanye n’ibyo basabye bahitamo kugaruka bagahindura ibyangombwa basabye, aho gukora ibitandukanye n’ibyo basabye kuko igenzura niribageraho rigasanga batubahiriza ibyo basabye bazamburwa uburenganzira bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Uko mbibona Ministre ibi ni ukubura icyo utuka inka ukareba icebe. None se watubwira ishuri ribanza ryigenga aho abana bagera mu wa 3 batazi kwandika neza ikinyarwanda? Ese abana b’abacuruzi baciriritse, abarimu ubwabo, abayobozi mu nzego guhera kuri Gitifu w’akagali kugeza kuri Ministre,abafite Ajazi ka leta n’abandi bafite uburyo hano muri Kigali ugifite umwana mu mashuri ya Leta uvuga? Umva ko abanyarwanda batavuga, noneho bavuga kuko abanga kuvugira rubanda rugufi ari ho bafite abana

Abdullah yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Genda MINEDUC uratangaje!Aba banyeshuri bo muri Gicumbi Nyakubahwa umuyobozi wa REB aherutse gusanga batazi kwandika icyongereza n’Ikinyarwanda harya biga mu mashuri yigenga!?Harya iyo MINEDUC itangaza amanota y’Abana batsinze neza muri Primaire abaza imbere ni abahe?Ndekeyaho!

Alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Abiga muri amerikase

Ngombwae yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ni dange ese gutanga akazi ntibazongera kubaza kuba Uzi igifaransa icyongereza kuba uzizi neza bikaba akarusho? Ubwonyine Niko mubibona

Ngombwae yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Ibi bintu sibyo 200% kuko ikibazo kiri mu mashuri ya leta kuruta ayigenga ikimenyi menyi muzarebe urutonde rw imitsindishirize y ibigo bisoza amashuri abanza mumbwire ikigo cya leta aho gisangwa

Rwose bikomeza gutesha abantu umutwe ngaho ngo igifransa ntibagishaka bati icyongereza bituma hari promotion yarangije nta rurimi na rumwe izi none n abana Bacu bari batangiye kuzamuka neza mubazanemo akavuyo?

Josiane yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Abana bacu mubareke ntabwo ireme ryuburezi rishakirwa murayo mashuri uwakubaza Bwana minister umwana wawe yize muri nine basic education?
Ariko mwakoze ubushakashatsi mukamenya neza aho bipfira nimubyanga tuzabajyana muri Congo

Kalisa yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Uburezi murabuvangavanga ntimubuze byose?Nonese mwasanze abana muri Leta aribo bazi neza ikinyarwanda ngo n’abandi babigireho?Twari tumaze kwibagirwa akavuyo ko gutwara abana Uganda dushaka icyongereza none mubisubije irudubi.Ntakundi.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Bavandimwe, aho bigeze ndumva Ministeri ishinzwe umurimo yagenzura neza niba Ministeri y’uburezi ifite akazi kandi ikaba yubahiriza inshingano zayo uko bikwiye. Uko mbyumva, ndabona ibi babiterwa nokubura ibyo bakora pe. Ikinyarwanda kuba cyakwigishwa nk’ururimi birumvikana; ariko kwiga amasomo yose mukinyarwanda, ubwo bumenyi ni ubwo gukoresha mu Rwanda gusa cyangwa? Babyigeho kuko ibi bidukojeje isoni nkabanyarwanda. Ibigo byigenga byagahawe uburenganzira busesuye bwogutanga ubumenyi bukenewe, uburyo bakeneye kubutangamo.Murakoze!

Daniel yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Njye ndabona aho biheze Ministeri y Abakozi igomba gukora igenzura ikareba abakozi Bakora muri Ministeri y uburezi Niba bafite ubumenyi bubemerera Guhagararira uburezi Ku Rwego RWA Minisiteri y’Uburezi kuko nibikomeza gutya mumyaka 30 iri imbere tuzaba dufite injiji nyinshi kandi kizaba ari icyuho gikomeye Ku Rwanda rwacu dukunda

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

Njyewegahunda zuburezi zo murwanda igihugu cyacu dukunda, ni iteshamutwe gusa.

Nonese ibyabaye ejobundi basura ikigo cyishuri abana ba p6 bakananirwa no kwandika ijambo ririmo ibihekane ntibiga mubigo bya let’s?

Ntibahereye maternelle biga mukinyarwanda?

Nonese ibi byabaye he mubigo byigenga ko umwana agera muwa gatatu atazi ibihekane?

Mumagenzura mwakoze haraho mwabibonye mubigo byigenga?

None NGO muzabahagarika.

Uko ni ugushakira ibibazo Aho bitari rwose.

Mubizamini se ahubwo bitegurwa bigakorwa kumpera zumwaka, Ari abana biga mubigo bya leta n’abiga mubigo byigenga, nk abahe batsinda neza?

Nonese baba batsinda mukavuga ko batubahiriza gahunda za let’s mubuhe buryo?

Mujye mireka kujuragiza abantu kuko akavuyo ko muri education turakarambiwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize

YES IBI NIBYO RWOSE ABANA BAGOMBA KUGENDERA KURI NIVO IMWE

ALIAS GODI FROID yanditse ku itariki ya: 28-09-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka