Amanota y’Ibizamini bya Leta aramenyekana kuri uyu wa mbere
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 (P6, S3 na TTC) azashyirwa hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019 saa cyenda z’amanywa.

Itangazo icyo kigo cyanyujije kuri Twitter, rivuga ko amanota ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere ari ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6), abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (S3), n’abakoze ibizamini bya Leta bize ibyerekeranye no kwigisha (TTC).
Rwanda Education Board (REB) is pleased to inform the general public that P6, S3 and TTC National Examinations results of 2019 will be released by tomorrow (Monday, 30th December 2019) at 3 PM. @Rwanda_Edu @Uni_Rwanda @RwandaPolytec @InfoWda
— Rwanda Education Board (@REBRwanda) December 29, 2019
Inkuru bijyanye:
Umunyeshuri wa mbere mu basoje amashuri abanza yabaye uwa Wisdom School
Ibitekerezo ( 72 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa itangira rya S1 na S4 bakongerwa icyumweru kugirango bitegure kuko ntakuntu batangirira rimwe n’abandi kandi bamwe bagomba guhindura ibigo hamwe na school fees za ABANYESHURI bakabona umwanya wo kuyishaka
eeeeee!!!!!!! abana ba TTC nabo bagiye gufata ku gasenda vuba.Wellcome
Yebabaweeeeeee nsanze natsinze naserebra 2
NASOHOKA NDIBUZE KWISENGERERA KAMWE
Aya manota nindamuka nyabonye nka Sang natsinze nzishima nababyeyi bazishima
Ayomanota yaracyenewe doreko n’umwaka w’amashuri ugiye gutangira vuba. Murakoze murakarama.
Ayomanota yaracyenewe doreko n’umwaka w’amashuri ugiye gutangira vuba. Murakoze murakarama.
Murakoze kuduha ayo Nakuru ariko turibaza ngo andi manota yabakoze S6 zitari TTC amanota yabo azashyirwa ahagaragara ryari?
Amanotayari arambiranye nukuri.
birakwiyeko s1mas4 bongererwa iminsi kuko
batangiriye rimwe nabandi ntago baba biteguye
bihagije kandi byatuma bajya kubigo badafite ibyangomba byuzuye bakagombye kongererwa
ibyumweru nka 2 asante
birakwiyeko s1mas4 bongererwa iminsi kuko
batangiriye rimwe nabandi ntago baba biteguye
bihagije kandi byatuma bajya kubigo badafite ibyangomba byuzuye bakagombye kongererwa
ibyumweru nka 2 asante
None se aya manota ko yatinze ababyeyi bazategura ibikoresho by,abanyeshuri ryari? Niba byashoboka S1 na S4 babongerere icyumweru cyo kwitegura kuko gushaka ibikoresho n,amafaranga y,ishuri biragoye.
Nibyo kbx baduh icyumweru