Amanota y’Ibizamini bya Leta aramenyekana kuri uyu wa mbere
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 (P6, S3 na TTC) azashyirwa hanze kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019 saa cyenda z’amanywa.

Itangazo icyo kigo cyanyujije kuri Twitter, rivuga ko amanota ashyirwa ahagaragara kuri uyu wa mbere ari ay’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6), abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (S3), n’abakoze ibizamini bya Leta bize ibyerekeranye no kwigisha (TTC).
Rwanda Education Board (REB) is pleased to inform the general public that P6, S3 and TTC National Examinations results of 2019 will be released by tomorrow (Monday, 30th December 2019) at 3 PM. @Rwanda_Edu @Uni_Rwanda @RwandaPolytec @InfoWda
— Rwanda Education Board (@REBRwanda) December 29, 2019
Inkuru bijyanye:
Umunyeshuri wa mbere mu basoje amashuri abanza yabaye uwa Wisdom School
Ohereza igitekerezo
|
Nonese ko tutari kuyabona turayabona nka ryari, gt c
Ko ataraza?
Nibyiza kuba batanze igihe aramenyekaniraho,byarushaho kuba byiza icyo gihe cyubahirijwe.Gusa badufashe gushaka umuti w’iki gihe gito gisigaye kugira ngo umwaka w’amashuri utangire.
Turayifuza rwose nasohoke
Amanota rwose nasohoke turayategereje tumenye icyo dukorera abana bacu
imana idufashe pe
Amanota ko tutari kuyabona byagenze bite niba Hari aba bikoze bakayabona nibatubwire natwe tugerageze turebe tumenye uko twitehura umwaka wamashuri.uwabikoze na turangire inzira twanyuramo.
nibyo amanota ni bayohereze turayashaka
Nkababyeyi dufite ikibazo turamutse dusanze abana bacu batsinze uburyo twakwitegura mugihe kitangana n’icyumweru
Ni ikibazo gikomeye mubyigeho.
Murakoze
Mu bihe byacu twe babisohoraga nyuma .... hagashira icyumweru babivuga bikarambirana mu myaka yaza 2007,2008,2009
Ngewe nakoz last year,but bonne chance ku bakoze!!
Amanota tuyarebe gute?
Kbs amanota arakenewe murakoze cyane mukanya turashira amatsiko