Amanota y’abarangije amashuri abanza n’icyiciro rusange aratangazwa kuri uyu wa mbere
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yamenyesheje ko ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza (P6) n’ibyavuye mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bitangazwa kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018.
Biteganyijwe ko icyo gikorwa kibera ku cyicaro cy’iyo Minisiteri giherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, saa tanu z’amanywa.
Imibare igaragaza ko abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2018 ari 255 173. Abakobwa ni bo benshi bangana na 138 831, mu gihe abahungu ari 116 342.
Abakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ni 99 288 barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashakumenya manota yamashurabanza
Kurebamanota
Abahungu bafatiye ku manota angahe?
REB.GOV.RW O
REB.GOV.RW 01020907018
ndashaka kumenya amanota y’amashuri abanza
Ndashakakumenya amanotanabonye murakoze
Unyandikire nkurebere
Kureba amanita kuri 0403128olc038 ,2019
Ndashaka kumenya amano nabonye murakoze
kureba amanota yi cya leta
Turategereje
Mberenambere mbasuhuje Mbifutiza umwaka mushya. Nashakaga kubabaza ukuntu umuntu yabona amanotaye hifashishije telephone? Muburyo bwa internete?
Ndashaka kureba ikigo boherejeho umwana
Bagize vuba da! Abanyeshuri bazabona umwanya wo kwitegura ibyangombwa.
Ariko se umuntu azabasha kubona results kuri internet gute ?