Agahimbazamusyi ababyeyi batangaga ku mashuri gashobora kugabanuka

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, yatangaje ko nyuma yo kuzamura umushahara wa mwarimu, hazasohoka amabwiriza agenga uburyo amafaranga arimo n’agahimbazamusyi yakwaga ababyeyi yagabanuka.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya
Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya

Minisitiri Uwamariya atangaza ko ubusanzwe ibigo by’amashuri byagenaga amafaranga yakwa ababyeyi, kugira ngo bazamure imibereho ya mwarimu, ariko hazarebwa uko ababyeyi bagorwaga no kubona ayo mafaranga baruhuka.

Avuga ko mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri utaha, hazasohoka amabwiriza ajyanye n’ikintu cyose cyatumaga kuzamura ubuzima bwa mwarimu bigora ababyeyi.

Agira ati “Ntabwo nahita mvuga ibizaba bikubiye muri ayo mabwiriza, kuko igihe cyayo kitaragera, biracyanozwa ariko agahimbazamusyi ka mwarimu mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, bizasuzumwa kugira ngo tugabanyirize umutwaro ababyeyi”.

Minisitiri w’uburezi avuga ko kuzamura umushahara wa mwarimu bisobanuye gukora atuje, akunze akazi kandi bizazamura ireme ry’uburezi.

Avuga ko umushahara wa mwarimu wazamuwe uzanabafasha kuzamura igipimo cy’inguzanyo bakaga mu mwarimu SACCO, kandi abarimu bari hirya no hino mu gihugu bizabafasha kuzamura n’urwego rw’ubukungu, kugabanya abana bata amashuri n’izindi mbogamizi zatumaga mwarimu akora nabi.

Asobanura ko ku barimu bava mu bihugu byo hanze bo batarebwa n’ibiteganywa n’amasezerano, ko amafaranga yazamuwe gusa ku barimu b’imbere mu gihugu.

Minisitiri Uwamariya asaba ibigo by’amashuri yigenga kutitwaza kuzamura umushahara wa mwarimu, ngo bazamure amafaranga y’ishuri kuko usanga bo bari banasanganywe umushahara mwiza.

Agira ati “Tureberera amashuri yose, n’ayigenga turaganira kandi tukagira ibyo twumvikana kuko bigora bamwe mu babyeyi, kuzamura umushahara wa mwarimu mu mashuri ya Leta ntibibe urwitwazo rwo kuzamura amafaranga y’ishuri mu yigenga”.

Dore uko imishahara yazamutse ku barimu hakurikijwe impamyabumenyi zabo

Minisitiri w’Uburezi asobanura ko kongera amafaranga y’umushahara wa mwarimu bizakorwa ku mushahara yatahanaga, kandi yabariwe ku mushahara w’umwarimu cyangwa umuyobozi w’ishuri w’umutangizi.

Ku mwarimu utangiye ufite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye A2 wahembwaga 57.000frw, yiyongereyeho, 88% by’ayo yahembwaga akaba azajya ahembwa 108.488frw.

Umwarimu ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza A1 ahembwaga 136.000Frw azajya ahembwa hiyoreyeho 40%, bityo ahembwe 191.811Frw, mu gihe umwarimu ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza wahembwaga 176.189Frw azajya ahembwa 246.384Frw.

Abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi bazamuriwe imishahara aho umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ryigisha ubumenyi rusange cyangwa ubumenyi ngiro (TVET), azajya ahembwa 314.450frw, naho umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wahembwaga 101.680frw azajya ahembwa 152.525frw kuko we yongereweho 50%.

Abayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire bahembwaga nka mwarimu usanzwe, bazajya bahemberwa ibyiciro byabo bya kaminuza A0 aho bazajya babona 283.256frw, naho abandi bakozi bakorera kuri A0 bahembwe make ku ya mwarimu aho bazajya babona 225.440frw, naho ufite A1 ahembwe 163.566frw naho ufite A2 ahembwe 97.826frw.

Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko hari hashize imyaka itatu abarimu bahembwa hiyongereyeho 10%, ayo na yo akaba yabariwe mu yo bongejwe 88% na 40% by’ayo bahembwaga.

Anasobanura ko ku barimu bigishaga mu mashuri abanza ariko baramaze kuzamura impamyabumenyi kugira ngo bazihemberwe, bisaba gukora ipiganwa kugira ngo bimurirwe kuri iyo mpamyabumenyi nshya.

Muri rusange abarimu bakomeje gushimira Guverinoma y’u Rwanda yabatekerejeho, bakaba baniyemeje gushyira imbaraga mu kazi kabo ka buri munsi, kuko nta yindi birantega ibariho, kuko wasangaga bigisha amasaha make bakajya gushaka indi mibereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Igiterezo cyo gukuraho agahimbaza musyi kirasabwa kwitonderwa bavandi;bisaba gutekereza inshuro irenze imwe kubwo imbogamizi nyinshi byatera. Kandi zirahari; erega buriya tujye tureba:kuki dusanga umubyeyi yishimiye kohereza umwana mu ishuli runaka kdi bamuca ako gahimbaza musyi,kuki umurezi runaka yumva yakwigisha ahantu runaka,kuki ikigo runaka gitsindisha neza kurusha ibindi, kuki,kuki,....? Harimo ibanga.Nimushizoza neza muraza gusanga Hari impamvu nyinshi kdi Nako gahimbaza musyi gahita gafatamo umwanya wa mbere.Kandi buriya ababyeyi ntitwari dukwiye guhita twumva ko kavaho kuko wasanga turimo kubishishikaza dutema ishami turyicayeho.Ntihagire uwabyumva nabi; Niko mbibona🙏

François yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Nyakubahwa Minister! aba bavuga ngo frw y’agahimbaza musyi ashyirwaho n’inama y’ababyeyi barabeshya. Usanga ari ibintu abayobozi b’ibigo bagenda bagatekinika bicaranye na banwe bahagarariye ababyeyi kuburyo henshi hagiye hanavugwamo ubuhemu. Bumvikana frw bazaca ababyeyi ubundi bakumvikana uko bazasaranganya icya 10 kizavamo. Mu nama z’ababyeyi turicecekera kuko baza bafashe imanzuro, iyo uyirwanyije kuko iba idasobanutse bigira ingaruka zitari nziza ku mwana wawe wiga aho.
Muzige no ku kibazo cya frw ba nyiri bigo baca ababyeyi ngo ni umusanzu wo kubaka.Ni gute ushinga ikigo warangiza ugasaba uje kukigamo ngo agufashe kucyubaka kandi utamuha ku nyungu zawe. Niba ababyeyi bahindutse abafatanya bikorwa byakumvikana. Hari ibigo ubu hashize nk’imyaka 10 ababyeyi bishyura buri gihembwe frw arenga 10000 kuri buri mwana. Munyumvire koko ngo barishyura umwenda ikigo cyafashe cyubaka

Bajyanama yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Wowe uravuga Aho batanga 10,000 njye umwana wanjye Aho yiga batanga 20,000 y’inyubako kdi ishuri rufite abanyeshuri bakabakaba mu 1000 hanyuma umwaka ukabasigira 60 millions nta n’aho basize akarange mu kigo. Kuri Ayo twongeraho n’agahimbazamushyi ka 30,000. Inama zo twose nk’uko ubivuga baratubeshyera baza bamaze gufata umwanzuro bajya kubizambya bakavuga ngo ababyeyi babitorere bamanitse maze bakagira ubwoba bw’ingaruka zaba ku bana babo bakamanika

Alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2022  →  Musubize

Oya, ababyeyi bavunwa cyane ubu buryo bitirirwa. Ngo nibobagena icyo bazafasha ishur!. Oya, yego niko bivugwa ariko siko bigenda? Ayamafranga ababyeyi bakwa uruhare rwayo ndarwemera ariko nimenshi? Do, Niba ari motivation kumurezi burimwana kucyi atazana 500f gusa? Nimpamvucyise utabonye 3000f yirukanwa agateshwa igihe no mumutwe, yakomeza kuyabura ntazanacyure birette cq selitifika yibyo yize mpaka abuze nuburyo bwo gukorera amafaranga, mubyo yize? Rero reta ahubwo ibemaso cyane ibibintu birasecya bibamo namabyanga menshi. Murakoze.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ministeri y’uburezi isuzume rwose amafaranga y’ishuri yishyurwa mu mashuri ya leta kuko usanga angana n’ayo muri private schools Kandi bo bihembera abarimu

Dukomeje gushima ubuyobozi bwatekereje kuri mwalimu rwose

Ingabire Jeanne Pauline yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Reta ni umubyeyi turayishimira yatekereje ku ingeri zose .ku mwarimu ,kumubyeyi ,no kumunyeshuri.mwarakoze peeeeeee:🤠🤠🤠.turabashimiye

Gilbert yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Ahubwose ko agahimbazamwarimu katangwaga muguterakanyabugabo mwarimu nibigo Muri rusange,mwarimu akaba yongejwe, karacyafite ishingiro,nimudohorere umubyeyi usanzwe nubundi asabwa byishi maze kaveho burundu

Hakizimana yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Hano babyitondere cyane kuko ariya mafaranga bongereye mwarimu hari ibigo byayarenzaga kubera agahimbazamusyi , urumvako Yaba agiye hasi baramutse bayagabanije, kandi ubundi kagenwa na n’ababyeyi kubera ubwitange bwa mwarimu, njye numva agahimbazamusyi kaguma aho Kari kageze

Titi yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

NIBA ABARIMU BADASHAKA KO AGAHIMBAZAMUSYI KAVAHO, UBWO IBYAKOZWE BYABA ARI IMFABUSA. AHUBWO RERO BYABA ARI UKUTANYURWA BAKABA BASHAKA GUFATA IMPU ZOMBI. AGAHIMBAZAMUSHYI NI KAVEHO RWOSE ABARIMU BAFATE UMUSHAHARA USA UNGANA BITYO BABE STABLE KU BIGO KANDI BATANGE UMUSARURO KU MIHIGO. UTAZABIKORA AZABIBAZWE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Agahimbazamunsyi kavuyeho umushahara kuri bamwe waba uganutse

Alias yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Madame Muyobozi, ntabwo ari ibigo by’amashuri byishyiriraho umusanzu ababyeyi bagomba gutanga ahubwo mu nama y’inteko rusange niho ababyeyi ubwabo bagena umusanzu bazabona wo gufasha ishuri harimo n’agahimbazamusyi.Nimutabyitondera rero ngo mwongeje mwarimu ahubwo biraba bibi kurushaho.

Kaka yanditse ku itariki ya: 2-08-2022  →  Musubize

Mbere na mbere turashimira minister na Mzee wacu Ku gutekereza kuri mwarimu rwose turanezerewe! Rwose ako gahimbazamusyi ibyako nabyo bisuzumwe! None se abigisha za day schools bo ko batakabona ntibakora? Bo se ntibize aho abo bandi bize usibye ko bo bagize amahirwe yo kujya muri izo za boarding schools? Leta rwose ntako itagize bityo abarimu nibafatwe kimwe rwose naho kumva NGO umuntu yahawe 100.000 y’agahimbaza musyi undi we atahiye umushahara gusa nta fairness irimo. Erega ababyeyi turabazwa byinshi Wenda ntikaveho burundu ariko kagabanywe cyane bishoboka!

Elias yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize

Mbere na mbere turashimira minister na Mzee wacu Ku gutekereza kuri mwarimu rwose turanezerewe! Rwose ako gahimbazamusyi ibyako nabyo bisuzumwe! None se abigisha za day schools bo ko batakabona ntibakora? Bo se ntibize aho abo bandi bize usibye ko bo bagize amahirwe yo kujya muri izo za boarding schools? Leta rwose ntako itagize bityo abarimu nibafatwe kimwe rwose naho kumva NGO umuntu yahawe 100.000 y’agahimbaza musyi undi we atahiye umushahara gusa nta fairness irimo. Erega ababyeyi turabazwa byinshi Wenda ntikaveho burundu ariko kagabanywe cyane bishoboka!

Elias yanditse ku itariki ya: 3-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka