Abiga mu wa mbere no mu wa kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda na bo bagiye gusubira ku ishuri

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa kabiri bazasubira ku ishuri tariki 30 Ugushyingo 2020.

Gufungura amashuri nyuma y’igihe kirekire yari amaze afunze biturutse ku cyorezo cya COVID-19, byatangarijwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 25 Nzeri 2020, iyo nama ikaba yarafatiwemo umwanzuro ko amashuri azafungura ariko hakurikijwe ibyiciro byayo, hashingiwe no ku isesengura riba ryakozwe, ndetse n’imyiteguro y’ayo mashuri.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, yabwiye Kigali Today ko icyari cyatumye abo banyeshuri badatangira ari uko Kaminuza yashakaga kubanza kureba uko bigenda ku batangiye mbere ku itariki 19 Ukwakira 2020 bo mu mwaka wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu cyane cyane mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati “Abanyeshuri bose iyo bagarukira rimwe, ibyo guhana intera (social distancing) ntibyari koroha, ni yo mpamvu buriya habayemo kubagabanyamo nka kabiri, kandi abo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri buriya bo baba ari na benshi ugereranyije n’abo mu wa gatatu, mu wa kane no mu wa gatanu.”

Kabagambe avuga ko abari mu myaka isoza bamwe bazaba barangije mu mpera z’uku kwezi bagende, bitume aho kwakirira abo bandi bagomba kuza kwiga haboneka. Icyakora yavuze ko ku bijyanye n’ibisobanuro byimbitse ku ngengabihe zo gutangira amasomo bazabimenyeshwa n’amashami yabo bigiramo.

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bari bakiri mu rugo bakiriye neza iyi nkuru, dore ko bamwe batiyumvishaga ukuntu barumuna babo biga mu yisumbuye no mu mashuri abanza bakwemererwa gusubira ku ishuri ariko abo muri kaminuza bo ntibemererwe nyamara na bo bajijutse ndetse basobanukiwe n’uburyo bwo kwiga kandi bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Ariko uwi my DR yigeze kuvugira kuru radio imwe hano mu ma gepfo avugako NGO abatarajya kwiga NGO bigira online kandi yarabeshyaga numvise bimbabaje kuberiki abanyarwanda dutekinika nkaburiya iyo avuze NGO abanyeshuri bo muri L2 & L1 NGO bariga online byumwihariko level 1 nta mudasobwa bahawe aba yumva nta bwoba afite tujye twiga kuvugisha ukuri please

Mugisha yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Kohari aho amatangazo yanditseho ngo iritangira ngo ni FAKE News mwambwira koko nukuri

alias yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Ibi Ni byiza kuko bifashije nkatwe twari dufite ikibazo cyo kumenya niba abantu baciye ubwenge aribo Bari bakwiriye guhagarikwa Kandi barumuna bacu bagiye ku ishuri . Ibyo rero byatuberaga ihurizo. Gusa turishimye.murakoze

Nsabimana Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Nibyiza cyane kuba aba banyeshuri nabo bashobora gukomeza amasomo yabo kuko bamwe bari batangiye kwibagirwa Amasomo yabo.

Niyonzima Samson yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Amakurux mu tugezaho aradufasha cyane mbese muri ingirakamaro,mukomereze Aho ibyanjye byari ugushimira.

Hakuzimana sylivain yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Nibyiza ariko mutubarize natwe abakoze application igihe bazabonera short list

BATSINDA jacque yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize

Nibyiza rwose,abanyeshuri bakoze application mwabafasha mukabaha ikizere kuko mubavugwa bo ntibajya biyumva,murakoze.

theogeneimfurayase yanditse ku itariki ya: 11-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka