Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bari babayeho bate?

Kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuri 18 Ukuboza 2019, hirya no hino mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyanza, habereye igikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level), ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye (A Level).

Ahenshi mu hakosorewe ibi bizamini, abarimu babikosoye barangije imirimo yo gukosora ndetse bamwe basubiye mu ngo zabo, ariko abari bahagarariye amatsinda y’abakosozi (Team Leaders), ndetse n’abagenzuzi (Checkers), bo bakomeje kuguma ahakosorewe ibizamini, mu bikorwa byo kugenzura no kwegeranya impapuro zakosowe, kugira ngo zishyikirizwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB).

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, ni bwo impapuro zose zakosowe zashyikirijwe REB, bityo n’aba bari basigaye baba basoje imirimo yabo.

Hari abarimu bavuga ko mu bigo bakosoreyemo bari bafashwe neza, bahabwa amafunguro ahagije kandi ateguye neza.

Umwe mu bakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera, yabwiye Kigali Today ati “Twebwe muri rusange byari bimeze neza! Wenda ntabwo wavuga ngo ni cyane, ariko rwose ibyo kurya byabaga bihagije, kandi bigasimburanywa, ku buryo nta wavuga ko batugaburiye nabi”.

Abakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera bavuga ko bafashwe neza. Aya ni amafunguro bafashe ku mugoroba wo kuwa 17 Ukuboza bitegura gutaha, muri gahunda yo gusezeranaho
Abakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera bavuga ko bafashwe neza. Aya ni amafunguro bafashe ku mugoroba wo kuwa 17 Ukuboza bitegura gutaha, muri gahunda yo gusezeranaho

Ku rundi ruhande ariko, hari abarimu bakoze mu bikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta, bavuga ko hari ibigo by’amashuri byabafashe nabi cyane mu mibereho, cyane cyane ku mafunguro bagenerwaga.

Hari abarimu bavuga ko bagaburirwaga ibyo kurya bikeya cyane kandi biteguye nabi.
Umwe mu barimu wakosoreye mu ishuri rya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bahabwaga amafunguro ateguye nabi cyane, kandi akaba ari makeya ku buryo atahaza umuntu.

Uyu avuga ko mu gitondo bahabwaga igikombe cy’icyayi kirimo amata make cyane, n’umugati umwe avuga ko wagura nk’amafaranga 50 y’u Rwanda, saa sita bakagaburirwa umuceli n’ibishyimbo, ibijumba n’ibishyimbo, cyangwa imyumbati n’ibishyimbo bitagira imboga, ubundi nijoro bakagaburirwa umuceri n’ibishyimbo cyangwa kawunga n’ibishyimbo.

Uyu mwarimu yagize ati “Batwicishije inzara mbi, mbi, imwe mbi ariko! Uzi kugutekera ibijumba bitogosheje n’umuceli, n’ibishyimbo bikanuye bitagira uruboga! Imyumbati noneho, wasangaga abantu bagiye kurya, amasahane ateretse ariho ibyo kurya, abantu bakisohokera kandi bashonje”.

Yungamo ati “Ubwa mbere byabaye bikeya, noneho ubukurikiyeho babitetse nabi, nabi cyane! Maze hari abavugaga ngo n’ingurube zabo ntizibirya! FAWE yadufashe nabi cyane rwose”!

Aya ni amwe mu mafunguro abakosoreye kuri FAWE - Gisozi bafataga
Aya ni amwe mu mafunguro abakosoreye kuri FAWE - Gisozi bafataga

Uyu mwarimu avuga ko abajya gukosora ibizamini bandikirwa amabaruwa, abamenyesha ko bazitwaza ibyo kwiyorosa gusa, ibyo kuryamira no kurya bakazabisanga aho bazakosorera.

Uyu mwarimu kandi yatubwiye ko mu mwaka ushize yari yakosoreye mu ishuri riherereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro.

Aha ho ngo abahakosoreye bafatwaga neza, ndetse ubuyobozi bw’ishuri bukaganira na bo ku mirire yabo, ibigomba guhinduka bigahinduka.

Ati “Kagarama ho hari heza ugereranyije! Umuyobozi w’ishuri yarazaga tukaganira, haba hari ibikeneye guhinduka bigahinduka, ariko muri FAWE, twahavuye na Masera (Soeur), tutamubonye na rimwe”.

Undi mwarimu waganiriye na Kigali Today, we yakosoreye mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Emmanuel riherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Na we avuga ko muri iri shuri abahakosoreye bafashwe nabi ku bijyanye no kugaburirwa, kuko bagaburirwaga ibyo kurya bikeya kandi biteguye nabi.

Uyu mwarimu twaganiriye akiri mu mirimo yo gukosora, yabwiye Kigali Today ati “Ni bibi birenze uko ubyumva. Ubundi ikibazo kiri ukubiri: Ibyo kurya ni bikeya kandi biteguye nabi cyane. Baduha kawunga, umuceli n’ibishyimbo rimwe na rimwe bitanagira imboga, ubundi hakaba ubwo baduhaye ibirayi bitogosheje nka rimwe mu cyumweru, cyangwa igitoki na bwo rimwe mu cyumweru”.

Aba barimu bavuga ko amakuru bafite ariko badafitiye gihamya, ari uko buri mwarimu agenerwa amafaranga ibihumbi 7.500Frs yo kurya ku munsi, ariko bakurikiza uko baryaga, bagasanga ayo mafaranga atageraho.

Umwe ati “Ariko urebye, wasanga umwarimu atarya arenze 3000Frs ku munsi”.

REB irabivugaho iki?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Irené Ndayambaje, yabwiye Kigali Today ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo gutegura, gukoresha, gukosora n’indi mirimo irebana n’ibizamini bya Leta, iba ikubiye hamwe, akavuga ko atabasha kumenya umubare w’amafaranga aba agenewe gutunga abarimu bakosora ibizamini.

Ati “Ntabwo twajya kuvuga ngo umuntu agenewe kurya amafaranga angahe ku munsi. Igihari cyo ni uko hari ingengo y’imari iba yagenewe abakosozi, kandi ibafasha kugira ngo habonekemo ifunguro rihagaze neza, kugira ngo umuntu uri muri iki gikorwa bigaragare ko atabayeho nabi”.

Mu mwaka ushize iki kibazo nabwo cyaravuzwe. Aha hari muri APACE Kabusunzu
Mu mwaka ushize iki kibazo nabwo cyaravuzwe. Aha hari muri APACE Kabusunzu

Uyu muyobozi kandi yanze gutangaza ingengo y’imari igenerwa ibyo bikorwa byose muri rusange, avuga ko ibyo ntacyo byakongera mu nkuru.

Ati “Si ngombwa! Reka twite ku myigishirize, imyigire n’isuzuma”.

Dr. Ndayambaje avuga ko imibereho y’abakosora ibizamini bya Leta bayikurikirana umunsi ku munsi, kandi bakaba bifuza ko umuntu waje muri icyo gikorwa yagira imibereho myiza imufasha gukora neza inshingano ze.

Avuga kandi ko mbere y’uko igikorwa cyo gukosora gitangira, REB yabanje kuganira n’abayobozi b’amashuri yakosorewemo, ku buryo bwo kunoza imigendekere myiza y’iki gikorwa.

Dr. Ndayambaje ariko avuga ko hari ubwo ibigo byakira abakosora ibizamini bya Leta, ariko ntibyubahirize amasezerano biba byagiranye na REB.

Uyu muyobozi avuga ko ibyo umuntu abirebera mu miyoborere y’ayo mashuri, ari na yo mpamvu hari amwe mu mashuri yakorerwagamo ibikorwa byo gukosora ibizamini, ariko akaza kuvanwamo kuko byagaragaye ko atubahiriza amasezerano.

Ati “Iyo dukoze isuzuma tukabona ko hari ahagiye hagaragara imikoranire itari myiza cyangwa se uburangare ku muyobozi wari ushinzwe kwita ku bakosozi, ni yo mpamvu tugenda dufata imirongo mishya, hagamijwe ko abantu baza gukosora na cyane ko baba ari benshi, kandi uko baba benshi ni byiza ko abantu banoza serivisi, kandi bakitondera ko uburyo bafatwamo buba ari bwiza.

Aho bigaragaye ko hari ibitarubahirijwe, ni yo mpamvu ubona umwaka ku wundi hari ibigenda binozwa, kandi n’umurongo mushya ugafatwa. Niba abantu babiri barahawe amafaranga, kuki hari aho bigenda neza, ahandi bikagenda nabi? Ni byo navuze ko bishobora gushingira ku buyobozi bw’icyo kigo cyangwa imikorere yacyo, ari na yo mpamvu umunsi ku wundi tubikurikirana, kandi aho tubonye ko ari ibintu byo kutihanganirwa, hari umurongo cyangwa icyemezo cyibifatirwa”.

Ntitwabashije kuvugana n’ubuyobozi bw’amashuri yakiriye abakosozi, kuko ubwo twageragezaga kuvugisha umuyobozi wa FAWE Girls School yo ku Gisozi, yatubwiye ko ahantu ari hatamwemerera kutuvugisha.

Ubusanzwe ibizamini bya Leta byose byajyaga bikosorerwa mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, ariko muri uyu mwaka wa 2019, hari ibyakosorewe mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Ibi kuri APRED NDERA ntibyigeze biribwa rwose. Kuko n’icyayi cya mu gitondo cyari Mukaru na pain coupé cg ugasanga byashize. Ibiryo byari kawunga, umuceri, igitoki, n’ibirayi bitogosheje. Nizo repas bahinduranyaga + inyama 2 times a week. Nijoro nibwo batangaga icyayi kirimo amata make

Alias yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Yewe Hari hamwe wumva Koko bikabije ariko nkanjye nakosoreye St Andre, ubuzima bwari bwiza ugereranije kuko twabonaga bimeze neza ugereranije niyo twakosoreraga imyaka yashize (Riviera High School) kdi nabo wabonaga ntacyo bitwaye.

Masanias yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Rwose niba haba hanabayeho gushaka guhishira amakosa aba yakozwe, muge mushyiramo n’umutima wa kimuntu. Kurara udasinziriye bitewe no kurara uribwa n’ibiheri (imperi) wajya kurya ugasanga uburyo bateguye ntibyahaza n’umwana muto kdi binabishye, ukabirira kugira ngo mu gifu hazemo akayaga ARIKO WARANGIZA UGAFATA AMAFOTO Y’AMAFUNGURO ABATEAM LEADERS BATEGURIWE NYUMA YO GUKUSANYA AMAFARANGA YABO NGO BASEZERANEHO, WARANGIZA UKEMEZA KO MURI APRED NDERA TWARYAGA NEZA, NIBA UTABABAZWA N’IMUBEREHO MIBI Y’IKIREMWAMUNTU, WAGIRIRA KO URI UMUNTU UKIRINDA GUTANGAZA IBINYOMA UGENDEREYE GUHISHIRA AMAKOSA ABA YAKOZWE

MAGORWA yanditse ku itariki ya: 18-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka