Abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bari babayeho bate?

Kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza kuri 18 Ukuboza 2019, hirya no hino mu bigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyanza, habereye igikorwa cyo gukosora ibizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri basoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O Level), ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye (A Level).

Ahenshi mu hakosorewe ibi bizamini, abarimu babikosoye barangije imirimo yo gukosora ndetse bamwe basubiye mu ngo zabo, ariko abari bahagarariye amatsinda y’abakosozi (Team Leaders), ndetse n’abagenzuzi (Checkers), bo bakomeje kuguma ahakosorewe ibizamini, mu bikorwa byo kugenzura no kwegeranya impapuro zakosowe, kugira ngo zishyikirizwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB).

Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ukuboza 2019, ni bwo impapuro zose zakosowe zashyikirijwe REB, bityo n’aba bari basigaye baba basoje imirimo yabo.

Hari abarimu bavuga ko mu bigo bakosoreyemo bari bafashwe neza, bahabwa amafunguro ahagije kandi ateguye neza.

Umwe mu bakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera, yabwiye Kigali Today ati “Twebwe muri rusange byari bimeze neza! Wenda ntabwo wavuga ngo ni cyane, ariko rwose ibyo kurya byabaga bihagije, kandi bigasimburanywa, ku buryo nta wavuga ko batugaburiye nabi”.

Abakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera bavuga ko bafashwe neza. Aya ni amafunguro bafashe ku mugoroba wo kuwa 17 Ukuboza bitegura gutaha, muri gahunda yo gusezeranaho
Abakosoreye mu Iseminari Nto ya Ndera bavuga ko bafashwe neza. Aya ni amafunguro bafashe ku mugoroba wo kuwa 17 Ukuboza bitegura gutaha, muri gahunda yo gusezeranaho

Ku rundi ruhande ariko, hari abarimu bakoze mu bikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta, bavuga ko hari ibigo by’amashuri byabafashe nabi cyane mu mibereho, cyane cyane ku mafunguro bagenerwaga.

Hari abarimu bavuga ko bagaburirwaga ibyo kurya bikeya cyane kandi biteguye nabi.
Umwe mu barimu wakosoreye mu ishuri rya FAWE Girls School riherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bahabwaga amafunguro ateguye nabi cyane, kandi akaba ari makeya ku buryo atahaza umuntu.

Uyu avuga ko mu gitondo bahabwaga igikombe cy’icyayi kirimo amata make cyane, n’umugati umwe avuga ko wagura nk’amafaranga 50 y’u Rwanda, saa sita bakagaburirwa umuceli n’ibishyimbo, ibijumba n’ibishyimbo, cyangwa imyumbati n’ibishyimbo bitagira imboga, ubundi nijoro bakagaburirwa umuceri n’ibishyimbo cyangwa kawunga n’ibishyimbo.

Uyu mwarimu yagize ati “Batwicishije inzara mbi, mbi, imwe mbi ariko! Uzi kugutekera ibijumba bitogosheje n’umuceli, n’ibishyimbo bikanuye bitagira uruboga! Imyumbati noneho, wasangaga abantu bagiye kurya, amasahane ateretse ariho ibyo kurya, abantu bakisohokera kandi bashonje”.

Yungamo ati “Ubwa mbere byabaye bikeya, noneho ubukurikiyeho babitetse nabi, nabi cyane! Maze hari abavugaga ngo n’ingurube zabo ntizibirya! FAWE yadufashe nabi cyane rwose”!

Aya ni amwe mu mafunguro abakosoreye kuri FAWE - Gisozi bafataga
Aya ni amwe mu mafunguro abakosoreye kuri FAWE - Gisozi bafataga

Uyu mwarimu avuga ko abajya gukosora ibizamini bandikirwa amabaruwa, abamenyesha ko bazitwaza ibyo kwiyorosa gusa, ibyo kuryamira no kurya bakazabisanga aho bazakosorera.

Uyu mwarimu kandi yatubwiye ko mu mwaka ushize yari yakosoreye mu ishuri riherereye mu Kagarama ho mu Karere ka Kicukiro.

Aha ho ngo abahakosoreye bafatwaga neza, ndetse ubuyobozi bw’ishuri bukaganira na bo ku mirire yabo, ibigomba guhinduka bigahinduka.

Ati “Kagarama ho hari heza ugereranyije! Umuyobozi w’ishuri yarazaga tukaganira, haba hari ibikeneye guhinduka bigahinduka, ariko muri FAWE, twahavuye na Masera (Soeur), tutamubonye na rimwe”.

Undi mwarimu waganiriye na Kigali Today, we yakosoreye mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Emmanuel riherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Na we avuga ko muri iri shuri abahakosoreye bafashwe nabi ku bijyanye no kugaburirwa, kuko bagaburirwaga ibyo kurya bikeya kandi biteguye nabi.

Uyu mwarimu twaganiriye akiri mu mirimo yo gukosora, yabwiye Kigali Today ati “Ni bibi birenze uko ubyumva. Ubundi ikibazo kiri ukubiri: Ibyo kurya ni bikeya kandi biteguye nabi cyane. Baduha kawunga, umuceli n’ibishyimbo rimwe na rimwe bitanagira imboga, ubundi hakaba ubwo baduhaye ibirayi bitogosheje nka rimwe mu cyumweru, cyangwa igitoki na bwo rimwe mu cyumweru”.

Aba barimu bavuga ko amakuru bafite ariko badafitiye gihamya, ari uko buri mwarimu agenerwa amafaranga ibihumbi 7.500Frs yo kurya ku munsi, ariko bakurikiza uko baryaga, bagasanga ayo mafaranga atageraho.

Umwe ati “Ariko urebye, wasanga umwarimu atarya arenze 3000Frs ku munsi”.

REB irabivugaho iki?

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB), Dr. Irené Ndayambaje, yabwiye Kigali Today ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa byo gutegura, gukoresha, gukosora n’indi mirimo irebana n’ibizamini bya Leta, iba ikubiye hamwe, akavuga ko atabasha kumenya umubare w’amafaranga aba agenewe gutunga abarimu bakosora ibizamini.

Ati “Ntabwo twajya kuvuga ngo umuntu agenewe kurya amafaranga angahe ku munsi. Igihari cyo ni uko hari ingengo y’imari iba yagenewe abakosozi, kandi ibafasha kugira ngo habonekemo ifunguro rihagaze neza, kugira ngo umuntu uri muri iki gikorwa bigaragare ko atabayeho nabi”.

Mu mwaka ushize iki kibazo nabwo cyaravuzwe. Aha hari muri APACE Kabusunzu
Mu mwaka ushize iki kibazo nabwo cyaravuzwe. Aha hari muri APACE Kabusunzu

Uyu muyobozi kandi yanze gutangaza ingengo y’imari igenerwa ibyo bikorwa byose muri rusange, avuga ko ibyo ntacyo byakongera mu nkuru.

Ati “Si ngombwa! Reka twite ku myigishirize, imyigire n’isuzuma”.

Dr. Ndayambaje avuga ko imibereho y’abakosora ibizamini bya Leta bayikurikirana umunsi ku munsi, kandi bakaba bifuza ko umuntu waje muri icyo gikorwa yagira imibereho myiza imufasha gukora neza inshingano ze.

Avuga kandi ko mbere y’uko igikorwa cyo gukosora gitangira, REB yabanje kuganira n’abayobozi b’amashuri yakosorewemo, ku buryo bwo kunoza imigendekere myiza y’iki gikorwa.

Dr. Ndayambaje ariko avuga ko hari ubwo ibigo byakira abakosora ibizamini bya Leta, ariko ntibyubahirize amasezerano biba byagiranye na REB.

Uyu muyobozi avuga ko ibyo umuntu abirebera mu miyoborere y’ayo mashuri, ari na yo mpamvu hari amwe mu mashuri yakorerwagamo ibikorwa byo gukosora ibizamini, ariko akaza kuvanwamo kuko byagaragaye ko atubahiriza amasezerano.

Ati “Iyo dukoze isuzuma tukabona ko hari ahagiye hagaragara imikoranire itari myiza cyangwa se uburangare ku muyobozi wari ushinzwe kwita ku bakosozi, ni yo mpamvu tugenda dufata imirongo mishya, hagamijwe ko abantu baza gukosora na cyane ko baba ari benshi, kandi uko baba benshi ni byiza ko abantu banoza serivisi, kandi bakitondera ko uburyo bafatwamo buba ari bwiza.

Aho bigaragaye ko hari ibitarubahirijwe, ni yo mpamvu ubona umwaka ku wundi hari ibigenda binozwa, kandi n’umurongo mushya ugafatwa. Niba abantu babiri barahawe amafaranga, kuki hari aho bigenda neza, ahandi bikagenda nabi? Ni byo navuze ko bishobora gushingira ku buyobozi bw’icyo kigo cyangwa imikorere yacyo, ari na yo mpamvu umunsi ku wundi tubikurikirana, kandi aho tubonye ko ari ibintu byo kutihanganirwa, hari umurongo cyangwa icyemezo cyibifatirwa”.

Ntitwabashije kuvugana n’ubuyobozi bw’amashuri yakiriye abakosozi, kuko ubwo twageragezaga kuvugisha umuyobozi wa FAWE Girls School yo ku Gisozi, yatubwiye ko ahantu ari hatamwemerera kutuvugisha.

Ubusanzwe ibizamini bya Leta byose byajyaga bikosorerwa mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali, ariko muri uyu mwaka wa 2019, hari ibyakosorewe mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Njye nibaza nimba ibi bigo biba bitahawe amafaranga angana yo gutunga abakosozi.Bikwiye gusubirwamo kandi hakaba team ishinzwe gukurikirana imirire yabo by’umwihariko.

BIKORIMANA Jean de la Paix yanditse ku itariki ya: 24-12-2019  →  Musubize

Nibyo koko bibaho ko bateka nabi cg bikaba bike ariko ntekereza ko ibyo bigo byose biba byahawe urutonde ry’ibyo bagomba guteka ku munsi nkaba nge mbona mwabikabije cyane kuko hari ibyo mutashyizeho knd byarariwe urugero:nko muri fawe twaryaga n’igitoki ,ibirayi, inyama, ifiriti... Nitujya tuvuga ibibi tujye tuvuga n’ibyiza.

Gakuru yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ngo aba umwe agatukisha bose,abo bitagendekeye neza mwihangane n’ababwirwa bikosore.Abakosoreye muri Saint André bashimye cyane uburyo bakiriwe:service nziza,urugwiro,ubufatanye kwihanganirana ,n’ibindi.Coup de chapeau ku bayobozi b’iryo shuri.

La Marquise Gloriose yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

MURI ST ANDRÉ NYAMIRAMBO HAKOSOREWE GÉOPHYSIQUE ARIKO NAHABONYE IBI BIKURIKIRA 1)IBIRYO BYARI BYIGANJEMO UMUCERI+IBIRAYI+IBISHYIMBO BIRIMO IMITEJA HAMWE NAGASENDA. BYABAGA BIHAGIJE CYANE.2)INYAMA ZITAGIRA IGUFA ZARI 2 MUCYUMWERU. MBESE KURYA BYARI BIRAHO GUSA NTABIRENZE. 3)HABAGA HARI WIRELESS KANDI UBUYOBOZI NABAKOZI BAHO MÛRI RUSANGE BAFITE CARE BARUBAHA. 4)ABARI BAHAGARARIYE REB NABO LÉON NA FRANCINE NI ABANA BEZA BIHEBUJE NI STRICT MUKAZI ARIKO NTA STRESS NKIZA THÉOPHILE BAGARAGAJE. 6)GUSA MUBALIMU BO MU RWANDA HARIMO UBUSUMBANE.UKOSORA IBIZAMI MÛRI RP/WDA ABONA AMAFARANGA AKUBYE GATATU UWO MÛRI REB BAKOSOYE AMAKAYI ANGANA. REB IKAYI NI 315 NAHO RP/WDA NI 1000.KUBERA IKI REB ITONGEZA SI LETA IMWE ? NIZEREKO NOHERI ITARENGA NGO AMANOTA ATANGAZWE BATATWISBYUYE.

Migambi yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Yewe Ni ibibazo pe. Gufata abantu nabi nyamara kariya kazi kabamo imvune nyinshi. Gusa Kandi si hose bafashwe nabi kuko ugiye I Nyanza ukareba uko Mater Dei yadufashe neza usanga ahubwo n’ibindi bigo bifata ziriya nshingano zakagiyeyo bariya babikira bakabereka uko bikorwa neza. Rwose batweretse ubunyamwuga buri ku rwego rwo hejuru. Kubona wicaye muri refectoire ubona abakozi bacicikana bareba aho byashize ngo babazanire ibindi bituma ukorana umurava. Coup de chapeau kuri Mater Dei rwose.

Ally yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Iri ni ishyano koko! abaturerera bakagaburirwa ibiryo bisa bitya! cyakora ibyo twabigaburirwaga muri internat tukiri abanyeshuri mu myaka ya za 1998, bakatwihera ibishyimbo birimo imungu n’umuceri iby’imboga ntawabyibazagaho, Barimu batugejeje aho tugeze aha mwihangane pe ndabona mwarakubititse ariko ibi ntibikwiye.

Bwiza yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Fawe Gisozi ibyo twayigaya Ni byinshi cyane pe, ibaze ukinjira basakaga umwarimu nk’ umujura abasecurties basuka hasi intends ye, harimo intends y’ imbere y’ umubyeyi bakayitera hejuru kweli Kandi uziko aba Ari ibanga, wongereho gutunga ubwiherero bwinshi bagasiga imiryango nk’ irindwi nayo ikoropwa rimwe mu munsi,umunuko niwo wasanganiraga umuntu, ibaze kujya kwicarana n’ abandi nko muri salle bagahita bamenya ko uvuye mu bwiherero kubera imyenda yafashe wa munuko wo muri WC, ifunfuro ryo Ni hatari, ibaze abantu bateka umuceri n’ imyumbati n’ ibishyimbo bikananira abakosozi ku buryo bigaragara kuko twabisigaga ku masahane ukajya kubona undi munsi ukurikiyeho batetse nka bya bindi ukibaza niba Ari uguhimana bikakuyobera pe, rwose twarambiwe ubwirasi bwa rwiyemezamirimo waho ubwira abarimu bakagombye kuba baramwigishije cg bamubyaye akababwiza inani na rimwe atanga amategeko ku bakozi be ngo bakandamize abo bakosozi, umva Fawe Gisozi badufashe nabi kuburyo buri wese yatashye avuga ngo Ari ibishoboka gusubira muri kiriya gikorwa yabisubika aho kuhakura ubumuga bw’ indwara , uzabanze umuganga uhavurira abo yakiriye barwaye kubera ibyo bibazo twavuze haruguru, kdi ugiye kureba ntako Leta iba itagize ngo imibereho y’ abakosora igende neza ariko ishyirwa mu bikorwa ry’ ababishinzwe bikananira a kubera gushaka gukora vuba ugasanga ifunguro ribariwa 2500 uritegura we akaza yarishyize kuri 350 yo nyine, birababaje bikosorwe , twiheshe agaciro,

Ikinyarwanda yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Abantu bakosoreye muri FAWE mwihangane rwose!

Solange yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Petit seminaire Ndera ntabwo twariye nabi cg neza Ni moyenneibyo mwafotoye ntabwo Ari abakosozi babiriye byariwe naba team leaders na checkers kuko abakosoye Bari baratashye.

Sinzi impamvu abakosorabafatwa nabi Kandi aribo bavunika cyane

Angel yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Imibereho y’abakosozi muri FAWE ho rwose ni agahomamunwa.N’umwaka ushize ikibazo cyarahabaye.Tekereza kugira ngo mujye kurya musange ibiryo byabaye bike wabaza ma soeur(umubikira) akavuga ngo mwamusuzuguye.

Ntago umuntu yabaho kuriya ngo atange umusaruro.
Mbona habamo kutagira umutima wa kimuntu ku bayobozi ba bimwe muri biriya bigo byakira abakosozi kuko ibintu utakwifuza ko bikorerwa ku mwana wawe ntiwabikorera abandi.

RANGIRA Arcade yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Nanjye Fawe narahakosoreye umwaka ushize! Abayobizi baho barakabya cyane! Bagabura ibintu biteye agahinda nkuko bigaragara kuri iyi nkuru!aba ma soeurs rwose mwikosore kdi ukuri kurababaza mwihangane!

Manudi yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Ariko amaganya azashira ryari maze nuri iwe ntahora arya ukwashaka ngo ngwiki njye nigereye kuri site imwe baryaga neza nikimenyi menyi haje kujya hafatirwa bamwe butumiye bene wabo ngo bajye binjira amasaha yo gufungura waba ubayeho nabi ugatumira kandi abantu bamenye ko bagiye kuba muri rusange nta munzani wapima ingano y’ifunguro rya buri muntu ibije wakire unyurwe ukobiri kose

Alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Uvuze hamwe wageze, bakweretse henshi bageze. Akari k’uwundi karahandurika iturize.

Eric yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Ariko se bino byose ni reta yigora cyane ni kuki batabaha frw bakishakira amafunguro mu breaks mugihe cyakaruhuko ko byahenduka cyane kurusha kubagaburira contract baba bafite niyigihe gito cyane rero siniyumvisha ukuntu uba ushaka kubagaburira aho kubareka bakajya kwishakira icyo kurya bashaka ndumwarimu ntabwo nazasuburayo

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 19-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka