Abarangije muri PIASS batakoze imenyerezamwuga ntibemerewe akazi batararikora

Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora
Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora

Ibyo ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kuko kuri yo ngo abo bantu batujuje ibyangombwa n’ubwo batsinze ibizamini by’akazi.

Umwe mu babujijwe gukora akazi mu Karere ka Rutsiro utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atumva ukuntu ubu ari bwo abajijwe iby’imenyerezamwuga.

Ati “Turi ku ishuri ntibigeze batubwira gukora imenyerezamwuga ngo twange kurikora, none umuntu amaze gukora ikizamini cy’akazi anagitsinda neza none ngo ntitwemerewe gukora nk’abandi. Ibi ndabona ari akarengane kuko batumye dutakaza imyanya twari tubonye, wenda bareba uko babigenza ibyo dusabwa tukabikorera mu kazi ariko ntitugatakaze kandi kukabona bigoye”.

Umuyobozi wa kaminuza ya PIASS, Prof Elysée Musemakweli, yemeza ko iryo menyerezamwuga batarikoze koko, gusa ngo muri gahunda bagenderagaho n’ubundi ntiryari ririmo, icyakora ubu ngo barimo kurishyiramo.

Ati “Twaganiriye na HEC kuri icyo kibazo, tubabwira ko gahunda tugenderaho yemejwe n’icyo kigo muri 2013 iryo menyerezamwuga ritagaragaramo, bityo ko twebwe nta kosa twakoze. Icyakora ubu turimo kubisubiramo kuko twabonye ko Minisiteri y’Uburezi ikomeye kuri iryo menyerezamwuga, bazajya barangiza A1 bararikoze kimwe n’abarangiza A0”.

Ati “Icyo dusaba Minisiteri y’Uburezi n’uturere, ni uko abo bari barangije gutsinda ibizamini bari ku rutonde rw’abahawe akazi batabirukana. Wenda babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga, batange raporo noneho HEC ibisuzume itange umwanzuro wa nyuma, nibamara kubona ibyangobwa byuzuye bakomeze akazi ariko batakuwe ku rutonde kandi baratsinze neza ibizamini by’akazi”.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, avuga ko abo bafite icyo kibazo kuri we ko dosiye zabo zituzuye bityo ko bagomba kubanza kuzuza ibibura.

Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa
Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa

Ati “Kaminuza ya PIASS ubundi ntiyemerewe gutanga A1, ariko kubera ko ari abantu bigisha, iyo bayirangije bahabwa urupapuro rwerekana icyiciro barangije (Intermediate Award) bakaba bari mu kazi ariko bakazakomeza A0 bagahabwa icyangombwa cyuzuye. Ni ngombwa rero ko bakora iryo menyerezamwuga n’ubwo tuzi ko nyuma yo kubagenzura batasanze ari abaswa”.

Ati “Kuri twebwe rero dosiye zabo ntizuzuye, sinajya kureba ko abarimu bajya mu kazi bujuje ibyangombwa ngo mvuge ko abo babyujuje. Icyo nsaba ababahaye akazi, nibaganire n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’iy’Uburezi, babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga bityo buzuze ibyo babura”.

Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y’Uburezi yari imaze iminsi mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kuko amashuri yari agiye gufungurwa nyuma y’igihe kinini afunze kubera Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Birababaje, ariko ni n’akarengane kuko HEC niyo yatanze uburenganzira kuri PIASS ngo bigishe program. Kandi koko PIASS ntakosa ifite kuko ibyo yaherewe uburenganzira nibyo yakoze. Ikindi buriya utarize uburezi akaba yaratsinze ikizamini yakoze imenyerezamwuga? Bazamukura ku rutonde? Dr.Mukankomeje nadobanure iki kintu. Tube abanyakuri.

Dusengimana yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Mutubarize Ministry of education impamvu batatubwira amakuru kubatanze transcripts. Duhora tubaza niba hari exams cg niba ntazo ariko twabuze udusubiza

Nteziryayo yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Kubwanjye ndumva aba banyeshuri bimwe akazi batsindiye byaba ari akarengane kuko ntibigeze narimwe basabwa gukora imenyereza mwuga kuri A1 ngo bange kuri kora, ko nabatarize uburezi bemerewe gukora muburezi, nigute umuntu wabwize akanatsinda ikizame yabuzwa amahirwe. Abo bireba babyigane ubushishozi kuko wanasanga hari abantu runaka babyihishe inyuma ngo bateshe agaciro PIASS kubwo impamvu imwe cyangwa India. Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

HEC irimo kugorana si numva ukuntu batanga amahirwe kubatarize uburezi noneho ngo uwabwize kandi yanatsinze exam akakabura ngo ni menyereza mwuga atakoze ese bariya bo batize education barikoreyehe kuyu wabwize we yakoze micro teaching

Allias yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Mwakoze kt radio
Iki kibazo kigomba kubera no kuri president wacu akumva aka karengane niba piass yari yarahawe ibyo ugomba kwigisha na HEC hec ikazana Indi frame work abantu narakoze exam bagatsinda bakanahabwa ibigo ikindi HEC ikaba izi Neza ko Hari nabatarize uburezi usibye kuba badafite Mandi masomo nkenerwa yo muburezi tee tukaba turifite kuki badusa iryo menyerezamwuga bakanaritindaho cyane Kandi abanadi ntanagacye bafite akonakarengane gakabije

Alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2020  →  Musubize

  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka