Abarangije muri PIASS batakoze imenyerezamwuga ntibemerewe akazi batararikora

Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.

Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora
Bamwe mu barangije muri kaminuza ya PIASS batakoze imenyerezamwuga bangiwe gutangira akazi batsindiye batararikora

Ibyo ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), kuko kuri yo ngo abo bantu batujuje ibyangombwa n’ubwo batsinze ibizamini by’akazi.

Umwe mu babujijwe gukora akazi mu Karere ka Rutsiro utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atumva ukuntu ubu ari bwo abajijwe iby’imenyerezamwuga.

Ati “Turi ku ishuri ntibigeze batubwira gukora imenyerezamwuga ngo twange kurikora, none umuntu amaze gukora ikizamini cy’akazi anagitsinda neza none ngo ntitwemerewe gukora nk’abandi. Ibi ndabona ari akarengane kuko batumye dutakaza imyanya twari tubonye, wenda bareba uko babigenza ibyo dusabwa tukabikorera mu kazi ariko ntitugatakaze kandi kukabona bigoye”.

Umuyobozi wa kaminuza ya PIASS, Prof Elysée Musemakweli, yemeza ko iryo menyerezamwuga batarikoze koko, gusa ngo muri gahunda bagenderagaho n’ubundi ntiryari ririmo, icyakora ubu ngo barimo kurishyiramo.

Ati “Twaganiriye na HEC kuri icyo kibazo, tubabwira ko gahunda tugenderaho yemejwe n’icyo kigo muri 2013 iryo menyerezamwuga ritagaragaramo, bityo ko twebwe nta kosa twakoze. Icyakora ubu turimo kubisubiramo kuko twabonye ko Minisiteri y’Uburezi ikomeye kuri iryo menyerezamwuga, bazajya barangiza A1 bararikoze kimwe n’abarangiza A0”.

Ati “Icyo dusaba Minisiteri y’Uburezi n’uturere, ni uko abo bari barangije gutsinda ibizamini bari ku rutonde rw’abahawe akazi batabirukana. Wenda babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga, batange raporo noneho HEC ibisuzume itange umwanzuro wa nyuma, nibamara kubona ibyangobwa byuzuye bakomeze akazi ariko batakuwe ku rutonde kandi baratsinze neza ibizamini by’akazi”.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, avuga ko abo bafite icyo kibazo kuri we ko dosiye zabo zituzuye bityo ko bagomba kubanza kuzuza ibibura.

Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa
Dr Mukankomeje avuga ko abo banyeshuri batujuje ibyangombwa bityo ko bagomba kuzuza ibisabwa

Ati “Kaminuza ya PIASS ubundi ntiyemerewe gutanga A1, ariko kubera ko ari abantu bigisha, iyo bayirangije bahabwa urupapuro rwerekana icyiciro barangije (Intermediate Award) bakaba bari mu kazi ariko bakazakomeza A0 bagahabwa icyangombwa cyuzuye. Ni ngombwa rero ko bakora iryo menyerezamwuga n’ubwo tuzi ko nyuma yo kubagenzura batasanze ari abaswa”.

Ati “Kuri twebwe rero dosiye zabo ntizuzuye, sinajya kureba ko abarimu bajya mu kazi bujuje ibyangombwa ngo mvuge ko abo babyujuje. Icyo nsaba ababahaye akazi, nibaganire n’izindi nzego zirimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’iy’Uburezi, babahe igihe gito bakore iryo menyerezamwuga bityo buzuze ibyo babura”.

Ibyo biravugwa mu gihe Minisiteri y’Uburezi yari imaze iminsi mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya kuko amashuri yari agiye gufungurwa nyuma y’igihe kinini afunze kubera Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Rwose nibaturenganure twatanze ibyangombwa byose byasabwaga bamwe duhagarika nakazi twakoraga ngo tugiye gukora muri reta kumunsi wo gufata amabaruwa ngo diplome za piass ntizemewe kandi twaradepoje twemererwa gukora ibizamini dushyirwa mumyanya, twakwa document zitujyana mukazi kumunsi wanyuma ngo ntizemewe HEC /MINEDUC nibaturenganure niba ari stage tuzayikore kubigo twahawe kandi bere kudusimbuza batize kukibazo cyacu.

Usanase Claudine yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Rwose nibaturenganure twatanze ibyangombwa byose byasabwaga bamwe duhagarika nakazi twakoraga ngo tugiye gukora muri reta kumunsi wo gufata amabaruwa ngo diplome za piass ntizemewe kandi twaradepoje twemererwa gukora ibizamini dushyirwa mumyanya, twakwa document zitujyana mukazi kumunsi wanyuma ngo ntizemewe HEC /MINEDUC nibaturenganure niba ari stage tuzayikore kubigo twahawe kandi bere kudusimbuza batize kukibazo cyacu.

Usanase Claudine yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ibi bintu birimo akarengane cyane, natwe twarize pe ariko dukurikije iyi mpavu yavuzwe mwe murabona ikosa ari iry’abanyeshuri ba PIASS cg Kaminuza bigamo ? cyangwa ni iry’izi Nzego ziri gukora ibi bintu ? nge ni ko kuri mbona none se iryo menyereza mwuga bavuga batakoze nibo bari kuryibwiriza kandi muri programme yabo ridateganyijwe ? HEC n’ibindi bigo bireba beretse ibizajya bikorwa bikanagenderwaho na PIASS barabigenzura iryo menyerezamwuga ntibarisabwe , ababishinzwe nibabahe akazi kaba batsindiye ubundi iryo menyerezamwuga barikore bakarimo, ubu se tuvuge ko ntabatarize education bigisha ?none se ko batarikoze basanze abarangije muri PIASS aribo bakwica akazi kurusha abandi bose bakarimo? nonese ntazindi kaminuzaa zikora nk’ibyo PIASS ikora ? ko zo zitavugwa? ikindi birazwi ko abarangiza muri PIASS baba ari abahanga kuko usanga ahakozwe ibizamini aribo baza mumyanya yambere kandi n’aho bakora bakora akazi neza bagatanga umusaruro baba bitezweho .iyi kaminuza rwose itanga umusaruro kandi hari nibyo imariye aho iherereye n’iterambere ryaho .Nimubarwaneho mubakorere ubuvugizi murenganure iyi kaminuza mubuhanga musanganwe kuko ntabwiriza barenzeho kandi irashoboye ikinti baremera gukosora ibyo bashinzwa.

alias yanditse ku itariki ya: 4-12-2020  →  Musubize

Ibyo muburezi nabyo birarenze pe ubundise iyo itegeko risohotse batangira guhana abatararyubahirije mbere yuko riba itegeko? Cyangwa hahanwa uryishe nyuma yuko riba itegeko? Nge nziko itegeko ritangira kubahirizwa nyuma yuko risohotse kuko mbere yaho riba ritari ryakaba itegeko.rero niba abantu baradepoje uture tukabashyira kuri shortlistbagakora batsinda bagahabwa akazi uturere turabima amabaruwa gute?.iyo baruwa ya HEC ndumva yareba abadepoje nyuma yuko isohoka naho batsinze mbere yuko isohoka bakareka bakajya mukazi wenda niyo stage bakayikora bakarimo ariko bitabaye ibyo ako kaba ari akarengane gakabije.kandi murumvako no Muri program y’ibyigwa bari bemeranijweho na HEC stage ntayaririmo

Ntwari Innocent yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Sinjya kure yibyavuzwe n’abagenzi bange ubundi ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yarangiza kwiga uburezi mumashuri abanza yajya kurangiza kaminuza ngo subira gukora stage , mwebwe mudufashe mutubwire impamvu nyamukuru ibibatera ubundi mufashe abo banyeshuri barenganurwe rwose nabo bajye mukazi nkabandi

Wishavura Esperance yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Sinjya kure yibyavuzwe n’abagenzi bange ubundi ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yarangiza kwiga uburezi mumashuri abanza yajya kurangiza kaminuza ngo subira gukora stage , mwebwe mudufashe mutubwire impamvu nyamukuru ibibatera ubundi mufashe abo banyeshuri barenganurwe rwose nabo bajye mukazi nkabandi

Wishavura Esperance yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ntago byunvikana ukuntu batsinze hanyuma bakabima akazi,ubundi nigute umuntu wize education A level akajya mukazi then yakomeza kwiga bakamusaba stage kdi aribyo yirirwamo? Bikosorwe pe.

alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

KT radio turabashimira gusa mufashe about banyeshuri byihuse barenganurwe kuko bararengana nkuko ubushize mwakoze ubuvugizi none bakaba bararenganuwe nabo mubafashe rwose have mugihirahiro dire ejo nibwo abandi bazagera kubigo nabo nibahabwe uburenganzira bage muakazi batsindiye kandi batsinze iyo baruwa ya HEC itarasohoka

Ishimwe kevin yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Niba nasomye neza iyi nkuru, aba bantu nibarenganurwe vuba kabisa naho ubundi byaba ari ibintu bibabaje cyane ndetse biteye agahinda umuntu ataretse kuvuga igisebo kuri PIASS cg n’inzego z’uburezi byaba bireba.

IMPAMVU:
Niba Umunyeshuri yarize programme ya PIASS nk’uko yemejwe na HEC/MINEDUC akayiangiza agahabwa degree, nta mpamvu yabazwa ikintu kitari giteganijwe muri iyo programme.

Nibagire courage bageze ikibazo cyabo mu nzego zibifitiye ububasha zibarenganue kandi babe baretse kubatangira imyanya y’akazi bari baratsindiye.

Reverien yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Niba nabo barabwize kd ubusa buruta ubusabusa ubwose abo NGO bagiye kumenyereza guhera kuri zeru nibo bashoboyera ikindi abantu biga hariya batuwe ari abarezi nibabareke rero basange Ababa fire bamwe kuva mukwambere kugeza ubu ntibariga amasomo amwe name kd bitegura ibizamini by a leta

Kamali yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Rwose banyeshuri bize muri PIASS bagatsinda ikizamini cyakazi kimwe nabadepoje bakorerwa ubuvugizi kuko ikosa siryabo kandi babifitiye ubushobozi
Byaba bibabaje umunyeshuri warangije afite A1 muburezi atemerewe kubona akazi.

MINANI Steven yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Akazo bagahabwe kuko barakaruhiye rwose Hakurweho akarengane barikugirirwa!!!

Kubaho jules yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Akazo bagahabwe kuko barakaruhiye rwose Hakurweho akarengane barikugirirwa!!!

Kubaho jules yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Iyi kaminuza irakaze,mu turere twose abatsinze usanga Ari piass ,so harebwe uko bafashwa natange umusanzu wabo kuko utarize uburezi ntaho yahurira nabo rwose.Ndumva ntawe utumva iyi reality.

Alias Junior yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka