Abanyeshuri 400 basaba ko impapuro bakoreyeho icya Leta zakongera zigakosorwa

Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gitangaza ko kimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 400 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko batanyuzwe n’amanota babonye, mu gihe amanota yabo yatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize.

Nk’uko bitangazwa na Kanamugire Camille, umwe mu bayobozi bashinzwe ibyerekeranye n’ibizamini muri NESA, yavuze ko batangiye kwakira abantu bafite ibibazo bijyanye n’amanota, umunsi umwe nyuma y’uko amanota y’ibizamini bya Leta asohotse.

Yagize ati “Abanyeshuri bifuza gutanga ibibazo byabo bahabwa impapuro buzuza, nyuma tuzasuzuma ikibazo cya buri muntu, hanyuma tuzabahamagara tubamenyeshe ibyo tuzaba twabonye”.

Kanamugire yongeyeho ko itsinda ribishinzwe rizasubira mu makayi y’ibisubizo ya buri munyeshuri watanze ikibazo, rirebe niba harabayeho kwibeshya mu kwandika amanota yabo, hagize ahaboneka ikosa abagize iryo tsinda ngo bashobora kurikosora.

Kanamugire yagize ati “Ariko hari aho dushobora kuzemera kongera gukosora ikizamini, mu gihe tubonye ko amanota y’umunyeshuri yanditswe nabi cyangwa se tukabona ko umunyeshuri atishimiye amanota yabonye nyuma y’igenzura.”

Kanamugire yongeyeho ko n’ubwo batakosora impapuro z’abo banyeshuri bose, ariko ngo bazareba ko buri kibazo umunyeshuri yatanze cyakemuwe.

Hagati aho, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, NESA yakuyeho amafaranga 5000 y’u Rwanda, yacibwaga abanyeshuri bifuza gutanga ibibazo byabo, bifuza ko impapuro basubirijeho zakongera gukosorwa, cyangwa se batanga ikindi kibazo icyo ari cyo cyose.

Kanamugire ati “Icyo cyemezo cyari cyafashwe bitewe n’uko ibihumbi by’abanyeshuri, bishyuraga ayo mafaranga, kandi ntitwashobora kongera gukosora impapuro za buri munyeshuri, ibyo rero byatubereye ikibazo”.
Umunyeshuri wifuje ko amazina ye atatangazwa, wigaga muri Siyansi mu Karere ka Rwamagana, na we ari mu bujuje izo mpapuro za NESA batanga ibibazo byabo, ubu akaba avuga ko ikibazo cye kizasuzumwa, ndetse n’amanota yabonye agahinduka.

Uwo munyeshuri w’umukobwa yagize ati “Ibyo nabikoze mbishyigikiwemo n’abarimu banjye, kuko babona ko amanota nabonye atajyanye n’uko twari twarize neza dutegura ikizamini. Icyongeyeho kandi, ni ukuntu hari isomo twabonyemo amanota angana ishuri ryose, kandi ubusanzwe hari abanyeshuri baba ari abahanga kurusha abandi.”

Uko bigaragazwa n’ayo manota yasohotse ku wa mbere w’icyumweru gishize, 98% by’abanyeshuri 47,399 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, baratsinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Nukuri ntabwo nubuturiyumvishako ayamanota ariyotwakagobye kugira mudufashije mwasubiramwo impapurozose kuko twararenganye pe!
ntabwonibazukuntumuntu yagiramanotarutwa nokutayagira kandi yarakoze ikizamini neza,mudufashe pe turabasabye twesedufite ubushobozi bwokugera kukicaro cya NESA twarahageze kuko natwe amanota dufite ntabwarayukuri pe.murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2021  →  Musubize

noneseko abo400 ko ari abashoboye kugera kukicaro ubwo murumva abasigaye ataritwebeshi?
igitekerezo nuko NESA yadufasha byibuze tukarekarama on line
cyangwase hagasubirwamo burimpapurozose.
kuko amanota yatangajwe ntashimishije kuribeshi.ababishinzwe badufashe bitabayibyo ejohacu haraba habicyanepe!

alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2021  →  Musubize

Kuko umunyeshur azana icyo cyibaz yabanj kwimenya :Azi uko yakoze ikindi azi naho abona yarengany ubwo rer NESA yibuke ko ubu arubuzim bwa Banu babuhe agaciro kuko diplome Iko imez bijya biba foundation yahazaza humunu ubw rer niba byiteho peuh murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Turasaba NESA yite Kuri buri kizamini cya buri munyeshuri ibintu bimez nkumuhango barimo gukora byokohererez buri munyeshuri ubutumwa bugira buri"amanota yanyu twarayasuzumy dusanga ntakibazo kirimo ngubwo amanota ntazahinduk ,"ibyo sibyo.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ese nimba bamwe ama nota yabo yarasubiwemo kuki bakoresha ikimenyane. Hanyuma se Bo ntago bakosowe nabantu 6 nuko babivuga
Gusa twe igitekerezo cyacu nuko baduha impapuro zacu tukareba ibyo twakoze tukanyurwa nyabyo cyangwa tugasaba ko nge zwa

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Nukuri mudufashe inzego zibishinzwe zirenganure abana bigihuguu murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ark birashobokako abo banyeshuri bakosowe nabi koko kuko ndumva ari ubwambere numvise barekarama numvaga niyo bazana ibipapuro byabanyeshuri wenda 15 basanga ntakwibeshya bakarekeraho ark ndumva harimo ikibazo

Mathieu yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka