Abanyeshuri 400 basaba ko impapuro bakoreyeho icya Leta zakongera zigakosorwa
Ikigo gishinzwe ibizamini bya Leta n’ubugenzuzi mu mashuri (NESA) gitangaza ko kimaze kwakira abanyeshuri bagera kuri 400 bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bavuga ko batanyuzwe n’amanota babonye, mu gihe amanota yabo yatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize.

Nk’uko bitangazwa na Kanamugire Camille, umwe mu bayobozi bashinzwe ibyerekeranye n’ibizamini muri NESA, yavuze ko batangiye kwakira abantu bafite ibibazo bijyanye n’amanota, umunsi umwe nyuma y’uko amanota y’ibizamini bya Leta asohotse.
Yagize ati “Abanyeshuri bifuza gutanga ibibazo byabo bahabwa impapuro buzuza, nyuma tuzasuzuma ikibazo cya buri muntu, hanyuma tuzabahamagara tubamenyeshe ibyo tuzaba twabonye”.
Kanamugire yongeyeho ko itsinda ribishinzwe rizasubira mu makayi y’ibisubizo ya buri munyeshuri watanze ikibazo, rirebe niba harabayeho kwibeshya mu kwandika amanota yabo, hagize ahaboneka ikosa abagize iryo tsinda ngo bashobora kurikosora.
Kanamugire yagize ati “Ariko hari aho dushobora kuzemera kongera gukosora ikizamini, mu gihe tubonye ko amanota y’umunyeshuri yanditswe nabi cyangwa se tukabona ko umunyeshuri atishimiye amanota yabonye nyuma y’igenzura.”
Kanamugire yongeyeho ko n’ubwo batakosora impapuro z’abo banyeshuri bose, ariko ngo bazareba ko buri kibazo umunyeshuri yatanze cyakemuwe.
Hagati aho, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru, NESA yakuyeho amafaranga 5000 y’u Rwanda, yacibwaga abanyeshuri bifuza gutanga ibibazo byabo, bifuza ko impapuro basubirijeho zakongera gukosorwa, cyangwa se batanga ikindi kibazo icyo ari cyo cyose.
Kanamugire ati “Icyo cyemezo cyari cyafashwe bitewe n’uko ibihumbi by’abanyeshuri, bishyuraga ayo mafaranga, kandi ntitwashobora kongera gukosora impapuro za buri munyeshuri, ibyo rero byatubereye ikibazo”.
Umunyeshuri wifuje ko amazina ye atatangazwa, wigaga muri Siyansi mu Karere ka Rwamagana, na we ari mu bujuje izo mpapuro za NESA batanga ibibazo byabo, ubu akaba avuga ko ikibazo cye kizasuzumwa, ndetse n’amanota yabonye agahinduka.
Uwo munyeshuri w’umukobwa yagize ati “Ibyo nabikoze mbishyigikiwemo n’abarimu banjye, kuko babona ko amanota nabonye atajyanye n’uko twari twarize neza dutegura ikizamini. Icyongeyeho kandi, ni ukuntu hari isomo twabonyemo amanota angana ishuri ryose, kandi ubusanzwe hari abanyeshuri baba ari abahanga kurusha abandi.”
Uko bigaragazwa n’ayo manota yasohotse ku wa mbere w’icyumweru gishize, 98% by’abanyeshuri 47,399 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, baratsinze.
Ohereza igitekerezo
|
Twasabaga ko bakongera bakabara amanota yacu kuko amanota nabonye rwose sinizera ko ariyo nari kubona
Mwaramutse umwaka NDA bona urangiye NESA yaranze gukemura ikibazo cyabanyeshuri kubwoguhabwa amanota bamwe muritwe atagira icyo adufasha mugutegura jo hazaza gusa turabijyinze badufashe peee kuko ukobyagendakose nubundi lminsi mikuru nivamo tuzagaruka kubabaza ikibazo cyacu mukigezehe mugikemura kuko inota ryumunyeshuri nicyogihembo cye niyompamvurero mudafite gusohora diprome zidafite ishingiro kuribamwe murakoze kubwo kwita kucyibazo cyacu
Mwaramutse umwaka NDA bona urangiye NESA yaranze gukemura ikibazo cyabanyeshuri kubwoguhabwa amanota bamwe muritwe atagira icyo adufasha mugutegura jo hazaza gusa turabijyinze badufashe peee kuko ukobyagendakose nubundi lminsi mikuru nivamo tuzagaruka kubabaza ikibazo cyacu mukigezehe mugikemura kuko inota ryumunyeshuri nicyogihembo cye niyompamvurero mudafite gusohora diprome zidafite ishingiro kuribamwe murakoze kubwo kwita kucyibazo cyacu
Muraho mbereyabyose turabasuhuje tubasaba kuturenganura nkuko byagiye bigarukwaho kenshi mudufashe duhabwe Amanota akwiye kuko igihembo cyumunyeshuri nama not a kandi beshi muritwe twaridufite in do to zijyiye zitandukanye murakoze kubwuko mwiteguye kuduha ibyo twakoreye byukuri
Muraho mbereyabyose turabasuhuje tubasaba kuturenganura nkuko byagiye bigarukwaho kenshi mudufashe duhabwe Amanota akwiye kuko igihembo cyumunyeshuri nama not a kandi beshi muritwe twaridufite in do to zijyiye zitandukanye murakoze kubwuko mwiteguye kuduha ibyo twakoreye byukuri
Mwiriwe neza!!rwose mukomeze mutuvuganire twararenganye mu buryo butumvikana badufashije bakongera bakadufa nkatwe twatanze ibisabwa ngo basubiremo baratujijisha bayakuraho nk’icyumweru nyuma bayagaruraho ngo ntakibazo babonyemo ariko kubura uko tubigenza turabyihorera
NESA nigire iturenganure kuko birababaje gukora
ntubone umusaruro
Kigali today muturenganure
Birakwiriyeko abana bagomba gufashwa nibiba ngombwa bazage babaza aba directeur bibigo bakurikije uko abana bazi uko bari bazi ubwenge kuko hari abatarabashije kugera kuri nesa
nukuri mudufashe kandi muzaba mukoze kuko ntitwanyuzwe na manota twbonye rero abadafite ubwobushobozi bwo kwigerera kukicaro muturenganure
nonese twe tutagize ubushobozi bwokugera kukicaro cya NESA kandi dufite ikibazo kumanota twabonye muzadufasha iki? nukuri mudufashe peuh
Abatarabashije kugera kuri nesa nibo benci kuruta abagezeyo rero birakwiriyeko hashyirwamo imbaraga buri mwana wese agafashwa cg se bakajya babaza aba directeur bibigo bakurikije uko bazi abanyeshuri babo nibyo byaba byiza kurusha kuza kuri nesa .murakoze
mutubabarire mudufashe impapuro zose muzikosore. Nka chem practice harabanyeshuri mwahaye zero Kandi practice yarapfuye. Nabyo mudufashe bikosoke. Murakoze
Oya pe birababaje ahubwo basubiremo na S3 kuko ntawasubira kwishuri nariya manota ahubwo wabireka pe kuko umuntu agira amanota macye bigeze hariya p badufashye batuvuganire S3 and S6 badufashye